YEREMIYA 25
Abayuda bazamara imyaka mirongo irindwi mu Bukaludaya
1 Mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami wâu Buyuda, (hari no mu mwaka wa mbere wa Nebukadinezari umwami wâi Babuloni), ijambo ryaje kuri Yeremiya ryerekeye ku bantu bâi Buyuda,
2 iryo umuhanuzi Yeremiya yabwiye ubwoko bwâu Buyuda bwose nâabatuye i Yerusalemu bose ati
3 â Uhereye ku mwaka wa cumi nâitatu wa Yosiya mwene Amoni umwami wâu Buyuda ukageza none, maze imyaka makumyabiri nâitatu ijambo ryâUwiteka rinzaho nkavugana namwe, nkazinduka kare nkababwira ariko ntimwumva.
4 Uwiteka yabatumyeho abagaragu be bose bâabahanuzi, akazinduka kare akabatuma (ariko ntimwumviye habe no gutega amatwi ngo mwumve) ati
5 âNimuhindukire ubu, umuntu wese ave mu nzira ye mbi no mu bibi byâimirimo yanyu, mube mu gihugu Uwiteka yabahanye na ba sogokuruza uhereye kera ukageza iteka ryose.
6 Kandi ntimukurikire izindi mana ngo muzikorere kandi muzisenge, mwe kunyendereza ngo ndakarire imirimo yâamaboko yanyu, kandi sinzabagirira nabi.
7 Ariko ntimwanyumviye, ahubwo mwandakazaga ku mirimo yâamaboko yanyu ibateza amakuba.â â Ni ko Uwiteka avuga.
8 Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati â Kuko mutumviye amagambo yanjye,
9 dore ngiye kohereza imiryango yose yâikasikazi nyiteranye, kandi nzatuma ku mugaragu wanjye Nebukadinezari umwami wâi Babuloni, ni ko Uwiteka avuga, mbateze iki gihugu nâabagituyemo, nâayo mahanga yose agikikijeho. Nzabatsemba rwose, mbagire igitangarirwa nâigitutsi nâimisaka yâiteka.
10 Maze kandi nzabakuramo ijwi ryo kwishima nâijwi ryâumunezero, ijwi ryâumukwe nâijwi ryâumugeni, ijwi ryâurusyo nâumucyo wâurumuri.
11 Iki gihugu cyose kizaba umwirare nâigitangarirwa, kandi ayo mahanga azakorera umwami wâi Babuloni imyaka mirongo irindwi.
12 â Imyaka mirongo irindwi nishira nzahana umwami wâi Babuloni, nâubwo bwoko nâigihugu cyâAbakaludaya, ni ko Uwiteka avuga, mbahora ibyaha byabo. Nzahagira amatongo iteka ryose.
13 Nzasohoreza icyo gihugu amagambo yanjye yose nakivuzeho, ndetse ayanditswe muri iki gitabo yose, ayo Yeremiya yahanuriye amahanga yose.
14 Kuko amahanga menshi nâabami bakomeye bazabagira abaretwa bâubwabo, kandi nzabitura ibihwanye nâibyo bakoze, uko imirimo yâamaboko yabo ingana.â
Imana izahana amahanga
15 Uwiteka Imana ya Isirayeli yambwiye itya iti â Enda iki gikombe cya vino yâuburakari kiri mu ntoki zanjye, kandi uyivunye amahanga yose ngutumyeho.
16 Na yo azanywa adandabirane, asare abitewe nâinkota nzohereza muri yo.â
17 Mperako nenda igikombe cyari mu ntoki zâUwiteka mvunya amahanga yose, ayo Uwiteka yantumyeho:
18 i Yerusalemu nâimidugudu yâu Buyuda, nâabami baho nâibikomangoma byaho, ngo bihindurwe umusaka nâigitangarirwa, nâigitutsi no kuvumwa nkâuko bimeze ubu,
19 na Farawo umwami wo muri Egiputa nâabagaragu be, nâibikomangoma bye nâabantu be bose,
20 nâuruvange rwâamoko nâabami bose bo mu gihugu cya Usi, nâabami bose bo mu gihugu cyâAbafilisitiya, na Ashikeloni nâi Gaza, na Ekuroni nâabasigaye bo mu Ashidodi, Edomu na Mowabu na bene Amoni,
21 nâabami bose bâi Tiro nâabami bose bâi Sidoni,
22 nâabami bâibihugu byo hakurya yâinyanja,
23 i Dedani nâi Tema nâi Buzi, nâabiyogoshesha ingohe zâumusatsi,
24 nâabami bose bo mu Arabiya, nâabami bâuruvange rwâamoko aba mu butayu,
25 nâabami bose bâi Zimuri, nâabami bose bo muri Elamu, nâabami bose bâAbamedi,
26 nâabami bose bâikasikazi, abari hafi nâabari kure bose hamwe, nâibihugu byose byo mu mpande zose zo mu isi, nâumwami wa Sheshaki na we azanywa kuri cya gikombe hanyuma yabo.
27 â Uzababwire uti âUku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Nimunywe musinde, muruke mugwe ubutabyuka, muzize inkota nzabateza.â
28 Nuko rero nibanga kwakira igikombe kiri mu ntoki zawe ngo banywe, uzababwire uti âUku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ngo: Kunywa muzanywa.
29 Kuko dore umurwa witiriwe izina ryanjye ari wo ntangiriraho kugirira nabi. Namwe se mwasigara mudahanwe? Ntimuzabura guhanwa kuko ngiye guteza abari mu isi bose inkota.â Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
30 â Nuko ubahanurire aya magambo yose kandi ubabwire uti âUwiteka azatontoma ari hejuru, arangurure ijwi rye ari mu buturo bwe bwera. Azatontomera cyane umukumbi we, azatera hejuru nkâabenga aburire abatuye mu isi bose.
31 Urusaku ruzagera no ku mpera yâisi kuko Uwiteka afitanye urubanza nâamahanga, azaburanya umuntu wese na bo abanyabyaha azabagabiza inkota.â â Ni ko Uwiteka avuga.
32 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati â Dore ibyago bizava mu ishyanga rimwe bitere irindi, kandi inkubi ikomeye izaturuka ku mpera zâisi.â
33 Uwo munsi abishwe nâUwiteka bazaba hose uhereye ku mpera yâisi ukageza ku yindi, ntibazaririrwa, cyangwa bakoranywe habe guhambwa, bazaba nkâamase ari ku gasozi.
34 Nimuboroge, bungeri mwe mutake, mwigaragure mu ivu yemwe batahira bâumukumbi, kuko iminsi yâicyorezo isohoye nkabamenagura, kandi muzagwa nkâikibumbano cyiza kijanjaguritse.
35 Kandi abungeri bazabura aho bahungira, nâabatahira bâumukumbi babure aho bacikira.
36 Nimwumve ijwi ryo gutaka ryâabungeri, nâumuborogo wâabatahira bâumukumbi! Kuko Uwiteka yahinduye ubusa urwuri rwabo.
37 Kandi ibiraro byarimo amahoro byarasenyutse, bitewe nâuburakari bwâUwiteka bukaze.
38 Yasize ubuturo bwe nkâintare, kuko igihugu cyabo cyabaye igitangarirwa bitewe nâubukana bwâubibateza, nâuburakari bwe bukaze.