YEREMIYA 24
Ikimenyetso cyâimbuto zâumutini nziza nâizindi mbi
1 Nebukadinezari umwami wâi Babuloni yajyanye Yekoniya mwene Yehoyakimu umwami wâu Buyuda ho imbohe, hamwe nâibikomangoma byâu Buyuda nâababaji nâabacuzi, abakuye i Yerusalemu akabajyana i Babuloni. Icyo gihe Uwiteka yaranyeretse mbona ibitebo bibiri birimo imbuto zâumutini, biteretswe imbere yâurusengero rwâUwiteka.
2 Igitebo kimwe cyarimo imbuto nziza cyane, nkâizâumwimambere, icya kabiri cyarimo imbuto mbi cyane, zitaribwa kuko ari mbi.
3 Maze Uwiteka arambaza ati â Yeremiya, ubonye iki?â Nti â Mbonye imbuto zâumutini, inziza ni nziza cyane, imbi ni mbi rwose, ndetse ntizaribwa kuko ari mbi cyane.â
4 Maze ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
5 â Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo âUko umenye izo mbuto nziza ni ko nzamenya imbohe zâu Buyuda, izo nakuye aha nkazijyana mu gihugu cyâAbakaludaya, kugira ngo nzigirire neza.
6 Kuko nzabahangaho amaso yâurukundo kugira ngo mbagirire neza, kandi nzabagarura muri iki gihugu. Nzabubakira kandi sinzongera kubasenyera, nzabatera bamere, kandi sinzabarandura.
7 Nzabaha umutima wo kumenya yuko ari jye Uwiteka, bazaba ubwoko bwanjye nanjye nzaba Imana yabo, kuko bazangarukira nâumutima wabo wose.â
8 â Ni ukuri Uwiteka aravuga ati âUko izo mbuto zari mbi bituma zitaribwa, ni ko nzagenza Sedekiya umwami wâu Buyuda nâibikomangoma bye, nâabatuye i Yerusalemu bari basigaye muri iki gihugu, nâabatuye mu gihugu cyo muri Egiputa.
9 Nzabatanga kugira ngo bateraganwe mu bihugu byose byo mu isi, bakozwe isoni kandi babe iciro ryâumugani, batukwe aho nzabirukanira hose kandi bahavumirwe.
10 Kandi nzabagabiza inkota, mbateze nâinzara nâicyorezo, kugeza ubwo bazashiraho mu gihugu nari nabahanye na ba se.â â