YEREMIYA 23
Yeremiya ahanura ibyâuwitwa Shami
1 Uwiteka aravuga ngo â Abungeri barimbura kandi bagatatanya intama zo mu rwuri rwanjye, bazabona ishyano.â
2 Ni cyo gituma Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga igaya abungeri baragira ubwoko bwanjye itya iti â Mwatatanije umukumbi wâabantu banjye, murabirukana kandi ntimwabasĆ«raga, dore ngiye kubitura ibibi byâibyo mwakoze. Ni ko Uwiteka avuga.
3 Kandi nzakoranya abasigaye bâumukumbi wanjye mbakure mu bihugu byose aho nabatatanirije, nzabagarura mu biraro byabo, bazabyara bororoke.
4 Kandi nzabaha abungeri bo kubaragira, ntibazongera gutinya cyangwa guhagarika umutima ukundi, kandi nta wuzazimira muri bo. Ni ko Uwiteka avuga.
5 â Dore iminsi izaza, ubwo nzumburira Dawidi Ishami rikiranuka, azima abe umwami kandi akorane ubwenge, azasohoza imanza zitabera no gukiranuka mu gihugu. Ni ko Uwiteka avuga.
6 Mu gihe cye Yuda azakizwa kandi Isirayeli azibera amahoro, iri ni ryo zina rya Shami rizitwa: UWITEKA GUKIRANUKA KWACU.â
7 Uwiteka aravuga ati â Dore iminsi izaza, ntibazasubira kurahira bati âNdahiye Uwiteka uhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputaâ,
8 ahubwo bati âNdahiye Uwiteka uhoraho wazamuye urubyaro rwâinzu ya Isirayeli, akaruzana aruvanye mu gihugu cyâikasikazi, no mu bihugu byose aho nari narabatatanyirije.â Na bo bazatura mu gihugu cyabo bwite.â
9 Ibyâabahanuzi: Umutima wanjye umenekeyemo, amagufwa yanjye yose arajegera meze nkâusinda, nkâumuntu wishwe na vino mbitewe nâUwiteka nâamagambo ye yera.
10 Kuko igihugu cyuzuye abasambanyi umuvumo uhateye kuboroga, urwuri rwo mu butayu rurumye. Imigenzereze yabo ni mibi, kandi imbaraga zabo si izo gukiranuka kuko umuhanuzi nâumutambyi banduye.
11 Ni ukuri, mu nzu yanjye nabonyemo ibyo bakiranirwaho. Ni ko Uwiteka avuga.
12 Ni cyo gituma inzira yabo izababera nkâubunyereri mu mwijima, bazayisunikirwamo bagwe, kuko nzabateza ibyago mu mwaka bazagendererwamo. Ni ko Uwiteka avuga.
13 Nabonye ubupfapfa ku bahanuzi bâi Samariya, uko bahanuriraga mu izina rya BÄli, bakayobya ubwoko bwanjye Isirayeli.
14 No ku bahanuzi bâi Yerusalemu nababonyeho ibibi bishishana, barasambana, bagendera mu binyoma kandi bakomeza amaboko yâinkozi zâibibi, kugira ngo hatagira uva mu byaha bye. Bose bambereye nkâi Sodomu, nâabahatuye nkâi Gomora.
15 Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga ibyâabahanuzi atya ati â Dore ngiye kubagaburira uburozi bwitwa apusinto, mbanyweshe amazi akarishye kuko abahanuzi bâi Yerusalemu ari bo baturutsweho kutubaha Imana, bigakwira igihugu cyose.â
16 Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati â Ntimukumvire amagambo abahanuzi babahanurira: babigisha ibitagira umumaro bavuga ibyo beretswe, bihimbwe nâimitima yabo bitavuye mu kanwa kâUwiteka.
17 Bahora babwira abansuzugura bati âUwiteka yavuze ngo: Muzagira amahoroâ, nâumuntu wese ugendana umutima unangiye baramubwira bati âNta kibi kizakuzaho.â
18 â Ni nde wari mu nama zâUwiteka kugira ngo yumve kandi amenye ijambo rye? Ni nde witaye ku ijambo rye akaryumva?
19 Dore umugaru wâUwiteka, ari wo mujinya we uraje. Ni ukuri ni umuyaga wâishuheri uri mu mugaru, ugiye kugwa ku mitwe yâabanyabyaha.
20 Uburakari bwâUwiteka ntibuzÄ«garura, keretse amaze gusohoza imigambi yâumutima we, mu minsi yâiherezo ni bwo muzabimenya neza.
21 â Abo bahanuzi si jye wabatumye ariko barihuse, sinavuganye na bo ariko barahanuye.
22 Ariko iyo baba barahagaze mu nama zanjye, baba barumvishije ubwoko bwanjye amagambo yanjye, bakabayobora ngo bave mu nzira yabo mbi no mu migenzereze yabo mibi.â
23 Uwiteka arabaza ati â Mbese mwibwira ko ndi Imana yo hafi gusa, ntari nâImana ya hose na kure?
24 Hari uwabasha kunyihisha ahiherereye simubone? Ni ko Uwiteka abaza. Si jye ukwiriye ijuru nâisi?
25 Numvise ibyo abahanuzi bavuze, bahanurira ibinyoma mu izina ryanjye ngo âNareretswe, nareretswe.â
26 Ibyo bizahereza he kuba mu mitima yâabahanuzi bahanura ibinyoma, abahanuzi bahanura ibihimbano byâimitima yabo ibeshya?
27 BÄ«gÄ«ra inama yo kumpuza abantu banjye izina ryanjye, barotorera umuntu wese mugenzi we ibyo beretswe mu nzozi, nkâuko ba sekuruza babo bahugijwe izina ryanjye na BÄli.
28 Umuhanuzi ufite icyo yarose nakirotore, kandi nâufite ijambo ryanjye arivuge ibinyakuri. Umurama uhuriye he nâingano? Ni ko Uwiteka abaza.
29 Kandi Uwiteka arabaza ati âMbese ijambo ryanjye ntirimeze nkâumuriro, cyangwa nkâinyundo imenagura urutare?â
30 â Ni cyo gituma mpagurukiye abahanuzi bibana amagambo yanjye, umuntu wese yiba mugenzi we. Ni ko Uwiteka avuga.
31 Dore mpagurukiye abahanuzi bahimbisha indimi zabo bati âYaravuze.â
32 Dore mpagurukiye abahanura ibyâinzozi byâibinyoma, ni ko Uwiteka avuga, bakabyamamaza kandi bakayobesha ubwoko bwanjye ibyo binyoma byabo no kwirarira kwabo kâubusa. Nyamara sinabatumye, sinabategetse kandi nta cyo bamariye rwose ubu bwoko. Ni ko Uwiteka avuga.
33 â Nuko ubu bwoko, cyangwa umuhanuzi cyangwa umutambyi nibakubaza bati âIbyo Uwiteka yahanuye ni ibiki?â Uzabasubize uti âBuhanuzi ki? Nzabacaâ, ni ko Uwiteka avuga.
34 Na we umuhanuzi nâumutambyi na rubanda bavuga bati âByahanuwe nâUwitekaâ, uwo muntu nzamuhanana nâinzu ye.
35 Uku ni ko umuntu wese azabaza mugenzi we, umuntu wese nâuwo bava inda imwe ati âUwiteka yagushubije iki?â Ati âUwiteka yavuze iki?â
36 Ntabwo muzongera kuvuga ibyahanuwe nâUwiteka ukundi, kuko ijambo umuntu wese yihimbiye ari ryo azahanura, kuko mwagoretse amagambo yâImana ihoraho, yâUwiteka Nyiringabo Imana yacu.
37 Uko abe ari ko uzabaza umuhanuzi uti âWowe se Uwiteka yagushubije iki?â Uti âUwiteka yavuze iki?â
38 Ariko nimuvuga muti âNi ibyahanuwe nâUwitekaâ, ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati âKuko muvuze iri jambo muti: Ni ibyahanuwe nâUwitekaâ, (kandi narabatumyeho nti âNtimuzavuge yuko ari ibyahanuwe nâUwitekaâ),
39 nuko dore nzabibagirwa rwose kandi nzabaca, nce nâumurwa nari narabahanye na ba sogokuruza ngo mumve imbere,
40 kandi nzabazanira kumwara kwâiteka ryose no gukorwa nâisoni bihoraho, ndetse kutazibagirana.â