YEREMIYA 22
Yeremiya ahanura ibizaba ku mwami wâAbayuda
1 Uku ni ko Uwiteka yavuze ati â Manuka ujye mu nzu yâumwami wâu Buyuda uhavugire iri jambo uti
2 âUmva ijambo ryâUwiteka, yewe mwami wâu Buyuda uri ku ngoma ya Dawidi, wowe nâabagaragu bawe nâabantu bawe bajya banyura muri aya marembo.
3 Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Mujye muca imanza zitabera kandi zikiranuka, abanyazwe ibyabo mubakize ukuboko kâĆ«renganya, kandi ntimukagire ikibi cyangwa urugomo mugirira umushyitsi cyangwa impfubyi cyangwa umupfakazi, hano ntimukahavushirize amaraso atariho urubanza.
4 Kuko nimugenza neza mutyo, abami bazaba bari ku ngoma ya Dawidi bazaca mu marembo yâuru rugo bagendera ku magare yâintambara no ku mafarashi, umwami nâabagaragu be nâabantu be.
5 Ariko nimutumvira ayo magambo, ndirahiye iyi nzu izahinduka umusaka. Ni ko Uwiteka avuga.â â
6 Kuko uko ari ko Uwiteka avuga ibyâinzu yâumwami wâu Buyuda ati â Umbereye nkâi Galeyadi nâimpinga zâi Lebanoni.Ni ukuri nzaguhindura ubutayu nâimidugudu idatuwemo.
7 Nzaringaniza abarimbuzi bo kugutera, umuntu wese yitwaje intwaro ze, kandi bazatema imyerezi yawe yateretswe bayijugunye mu muriro.
8 â Amahanga menshi azanyura kuri uyu murwa, maze umuntu wese abaze mugenzi we ati âNi iki cyatumye Uwiteka agenza atya uyu murwa wari ukomeye?â
9 Na bo bazasubiza bati âByatewe nâuko baretse isezerano ryâUwiteka Imana yabo, bagasenga izindi mana bakazikorera.â â
10 Ntimuririre upfuye habe no kumuborogera, ahubwo muririre cyane uwagiye kuko ari ntabwo azagaruka ngo arebe igihugu yavukiyemo.
11 Kuko Uwiteka avuga ibya Shalumu mwene Yosiya umwami wâu Buyuda, wimye ingoma ya se Yosiya wagiye akava hano ati â Ntabwo azagaruka,
12 ahubwo azagwa aho bamujyanye ari imbohe, ntabwo azongera kureba iki gihugu.â
13 Azabona ishyano uwubakishije inzu ye gukiranirwa nâibyumba byo muri yo uburiganya, nukoresha mugenzi we ntamuhembe, ntamuhe icyo yakoreye
14 akavuga ati â Nziyubakira inzu ngari irimo ibyumba binini, nyicemo amadirishya, nyiteremo imbariro zâimyerezi, nyirabemo ibara ritukura.â
15 Ariko se kwihatira kubakisha imyerezi, ni byo byatuma uba umwami? Mbese so ntiyaryaga kandi akanywa, agaca imanza zitabera kandi zikiranuka? Icyo gihe yari aguwe neza.
16 Yacaga urubanza rwâumukene nâumutindi, icyo gihe byari bitunganye. Mbese uko si ko kumenya? Ni ko Uwiteka abaza.
17 Ariko amaso yawe nâumutima wawe bikurikiza kwifuza kwawe kubi gusa, no kuvusha amaraso atariho urubanza, no kurenganya no kugira urugomo.
18 Ni cyo gituma Uwiteka avuga ibya Yehoyakimu mwene Yosiya, umwami wâu Buyuda atya ati â Ntibazamuririra ngo bavuge bati âYe baba we mwene data!â Cyangwa bati âYe baba we mushiki wanjye!â Ntibazamuborogera ngo bavuge bati âYe baba databuja!â Cyangwa bati âYe baba ubwiza bwe we!â
19 Azahambwa nkâuko indogobe ihambwa, akururwe ajugunywe inyuma yâamarembo yâi Yerusalemu.â
20 Zamuka ujye i Lebanoni utere hejuru urangurure ijwi ryawe i Bashani, kandi utere hejuru uri mu Abarimu kuko abakunzi bawe bose barimbuwe.
21 Navuganye nawe igihe wari uguwe neza ariko waravuze uti â Sinshaka kumva.â Uko ni ko wangenje uhereye mu buto bwawe, kugira ngo utumvira ijwi ryanjye.
22 Umuyaga uzagaburirwa abungeri bawe bose, kandi abakunzi bawe bazajyanwa ari imbohe. Ni ukuri icyo gihe uzamwara ukozwe isoni no gukiranirwa kwawe kose.
23 Yewe utuye i Lebanoni, waritse icyari cyawe mu myerezi, ko uzaba uwo kubabarirwa igihe uzaterwa nâimibabaro, ugafatwa nâibise nkâibyâumugore uri ku nda!
24 Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, nubwo Koniya mwene Yehoyakimu, umwami wâu Buyuda yaba ari impeta ku rutoki rwâukuboko kwanjye kwâiburyo, nagushikuzaho
25 maze nkakugabiza abahiga ubugingo bwawe nâabo utinya, ndetse na Nebukadinezari umwami wâi Babuloni nâAbakaludaya.
26 Kandi wowe na nyoko wakubyaye nzaboherera mu kindi gihugu mutavukiyemo, ni ho muzagwa.
27 Ariko igihugu umutima wabo ukumbura ntibazagisubiramo.
28 Mbese uyu muntu Koniya si ikibumbano cyahombye? Si ikibumbano kitagira ugikunda? Ni iki gitumye bĆherwa we nâurubyaro rwe, bagacirwa mu gihugu batari bazi?
29 Yewe wa si we, wa si we, wa si we, umva ijambo ryâUwiteka. 30Uku ni ko Uwiteka avuga ati â Nimwandike uyu muntu ko ari incike, ko ari umuntu utazahirwa akiriho, kuko ari nta wo mu rubyaro rwe uzahirwa ngo abe ku ngoma ya Dawidi, kandi ategeke u Buyuda.â