YEREMIYA 21
Umwami ahanuza Yeremiya Nebukadinezari yabateye
1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka, igihe Umwami Sedekiya amutumyeho Pashuri mwene Malikiya, na Zefaniya mwene MÄseya wâumutambyi ati
2 â Ndagusaba ngo utubarize Uwiteka, kuko Nebukadinezari umwami wâi Babuloni aje kuturwanya. Ahari Uwiteka azatugenzereza nkâuko imirimo ye yose itangaje ingana, kugira ngo uwo mwami asubireyo ye kudutera.â
3 Nuko Yeremiya arababwira ati â Uku ni ko muzasubiza Sedekiya muti
4 âUwiteka Imana ya Isirayeli, ivuze itya iti: Dore ngiye gusubiza inyuma intwaro zâintambara ziri mu maboko yanyu, izo murwanisha umwami wâi Babuloni nâAbakaludaya babagose bakubye inkike, mbateranirize muri uyu murwa.
5 Kandi jye ubwanjye nzabarwanisha ukuboko kurambuye, ukuboko gukomeye ndetse mfite uburakari nâumujinya, umujinya ukaze.
6 Nzica abantu bo muri uyu murwa, abantu nâamatungo bizicwa nâicyorezo gikomeye.
7 Kandi hanyuma yâibyo, ni ko Uwiteka avuga, Sedekiya umwami wâu Buyuda nâabagaragu be na rubanda, ndetse nâabasigaye muri uyu murwa bose barokotse icyo cyorezo nâinkota nâinzara, nzabagabiza Nebukadinezari umwami wâi Babuloni nâababisha babo nâabahiga ubugingo bwabo kandi azabicisha inkota. Ntazabareka cyangwa abagirire ibambe, haba no kubagirira imbabazi.â
8 â Kandi ubu bwoko uzabubwire uti âUku ni ko Uwiteka avuga ngo dore nshyize imbere yanyu inzira yâubugingo nâinzira yâurupfu ngo mwihitiremo.
9 Uzaguma muri uyu murwa azicishwa inkota nâinzara nâicyorezo, ariko uzasohoka akayoboka Abakaludaya babagose ni we uzabaho, kandi ubugingo bwe ni bwo azatabarura.
10 Kuko mpoza amaso kuri uyu murwa kugira ngo nywugirire nabi, sinawugirira neza. Uzagabizwa umwami wâi Babuloni, na we azawutwika.â â Ni ko Uwiteka avuga.
11 Nimwumve ijambo ryâUwiteka rivuga ibyâinzu yâumwami wâu Buyuda ati
12 â Wa nzu ya Dawidi we, uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Mujye muca imanza zitabera mu gitondo, kandi abanyazwe ibyabo mubakize amaboko yâuburenganije, kugira ngo uburakari bwanjye butaza bugurumana nkâumuriro, bugatwika ntihagire ubasha kubuzimya, mbahoye ibyaha byâimirimo yanyu mukora.
13 Dore ndaguteye yewe utuye mu kibaya, ku rutare ruri mu gisiza. Ni ko Uwiteka avuga, wowe uvuga uti âNi nde warindĆ«ka kumanuka ngo adutere? Cyangwa ni nde wadutahirana mu mazu?â
14 Nzabahanira ibihwanye nâimbuto zâimirimo yanyu, kandi nzakongeza umuriro mu ishyamba ryaho, uzakongora ibihakikije byose.â Ni ko Uwiteka avuga.