YEREMIYA 19
Ikimenyetso cyâikibumbano kijanjaguritse
1 Uku ni ko Uwiteka avuga ati â Genda ugure urweso ku mubumbyi, ujyane bamwe bo mu bakuru bâimiryango nâabakuru bo mu batambyi,
2 maze ujye mu gikombe cya mwene Hinomu, kiri aho barasukira ku irembo ryerekeye iburasirazuba, uhavugire amagambo nkubwira uti
3 âNimwumve ijambo ryâUwiteka mwa bami bâu Buyuda mwe, namwe abatuye i Yerusalemu. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Dore ngiye guteza aha hantu ibyago, ibyo uzabyumva wese bizamuziba amatwi.
4 Kuko banyimuye kandi aha bakaba bahahinduye ukundi, bakahoserereza izindi mana imibavu, izo batazi bo na ba sekuruza nâabami bâu Buyuda, kandi aha hantu bahujuje amaraso yâabatariho urubanza, bubakiye BÄli ingoro
5 kugira ngo batwike abahungu babo ho ibitambo byoswa bya BÄli, ibyo ntategetse cyangwa ngo mbivuge, haba no kubitekereza.â
6 Nuko dore uko Uwiteka avuga ngo âIminsi izaza, ntabwo aha hantu hazongera kwitwa i Tofeti cyangwa igikombe cya mwene Hinomu, ahubwo hazitwa igikombe cyâicyorezo.
7 Kandi imigambi yâu Buyuda nâi Yerusalemu nzayihindurira ubusa aha ngaha, kandi nzabicishiriza inkota imbere yâababisha babo, bagwe mu maboko yâabahiga ubugingo bwabo. Intumbi zabo nzazigira inyama zâibisiga byo mu kirere, nâizâinyamaswa zo mu ishyamba.
8 Uyu murwa nzawuhindura igitangarirwa nâigitutsi, uzahanyura wese azatangara yifate ku munwa ku bwâibyago byaho byose.
9 Nzatuma barya inyama zâabahungu babo nâinyama zâabakobwa babo, ndetse nibamara gushoberwa ku bwâababisha babo babateye nâabahiga ubugingo bwabo, umuntu wese azarya mugenzi we.â
10 â Maze urwo rweso uzarumenere imbere yâabagabo mujyanye,
11 ubabwire uti âUku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze ngo: Uku ni ko nzavunagura ubu bwoko nâuyu umurwa nkâumena ikibumbano cyâumubumbyi kidashoboka kongera kubumbika, kandi bazahamba i Tofeti kugeza ubwo hadasigara aho guhambwa.â
12 Uwiteka aravuga ngo âNi ko nzagenzereza aha hantu nâabahatuye, kandi uyu murwa nzawuhindura nkâi Tofeti.
13 Kandi amazu yâi Yerusalemu nâamazu yâabami bâu Buyuda yandujwe azamera nkâahantu hâi Tofeti, ya mazu yose boserezagaho imibavu, bayosereza ingabo zo mu ijuru zose, bagasukira izindi mana amaturo anyobwa.â â
14 Nuko Yeremiya aherako ava i Tofeti aho Uwiteka yari yamutumye kuhahanurira, ahagarara mu rugo rwâinzu yâUwiteka abwira abantu bose ati
15 â Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuze, ngo âDore ngiye guteza uyu murwa nâimidugudu yawo yose ibyago byose nawuvuzeho, kuko bashinze amajosi kugira ngo batumva amagambo yanjye.â â