YEREMIYA 18
Ikimenyetso cyâumubumbyi nâikibumbano cye
1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti
2 â Haguruka umanuke ujye mu nzu yâumubumbyi, ni ho nzakumvishiriza amagambo yanjye.â
3 Nuko ndamanuka njya mu nzu yâumubumbyi, ndebye mbona arakorera umurimo we ku ruziga.
4 Nuko ikibindi yabumbaga mu ibumba gihombera mu ntoki zâumubumbyi, maze aribumbisha ikindi kibindi kimeze uko ashaka.
5 Maze ijambo ryâUwiteka rinzaho riti
6 â Yemwe abâinzu ya Isirayeli mwe, mbese sinabasha kubagenza nkâuyu mubumbyi? Ni ko Uwiteka abaza. Dore uko ibumba rimeze mu ntoki zâumubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye, mwa abâinzu ya Isirayeli mwe.
7 Igihe nzavuga ibyâishyanga nâibyâigihugu ngo bikurweho, bisenywe birimbuke,
8 ariko iryo shyanga navugaga niriva mu byaha byaryo, nzareka ibyago nibwiraga kubagirira.
9 Kandi igihe nzavuga ibyâishyanga nâibyâigihugu ngo mbashingishe intege kandi mbameze,
10 ariko bakanga bagakorera ibyaha imbere yanjye ntibumvire ijwi ryanjye, nzaherako ndeke ibyiza nari navuze ko nzabagirira.
11 Noneho rero genda ubwire abantu bâi Buyuda nâabatuye i Yerusalemu uti âUku ni ko Uwiteka avuze ngo: Dore mbageneye ibyago kandi mfite imigambi yo kubateza, nimugaruke umuntu wese ave mu nzira ye mbi, mugorore inzira zanyu nâimirimo yanyu.â
12 Ariko baravuga bati âNi ukurushywa nâubusa, tuzikurikiriza imigambi yacu, kandi umuntu wese wo muri twe azakurikiza umutima we mubi unangiye.â
13 â Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati âNimubaririze mu banyamahanga ko hariho uwigeze kumva ibimeze bityo, umwari wa Isirayeli yakoze ikibi gishishana.
14 Mbese shelegi yâi Lebanoni iva mu rutare rwo ku gasozi izabura? Cyangwa se amazi akonje atemba ava kure azakama?
15 Ariko ubwoko bwanjye bwaranyibagiwe bakosereza imana zâibinyoma imibavu, kandi byabateye gusitara mu nzira bahoranye kera bakanyura mu tuyira twâiruhande, inzira zidatumburutse,
16 batuma igihugu cyabo gitangarirwa kikaba igitutsi cyâiteka, uhanyura wese azatangara azunguze umutwe.
17 Nzabatataniriza imbere yâababisha babo nkâaho batatanijwe nâumuyaga wâiburasirazuba. Aho kundeba mu maso, bazandeba inyuma ku munsi wâamakuba yabo.â
18 â Maze baravuga bati âNimuze tugambanire Yeremiya kuko amategeko atazabura ku mutambyi, nâinama ku munyabwenge, nâijambo ku muhanuzi. Nimuze tumukubitishe ururimi kandi twe kwita ku magambo ye yose.â â
19 Unyumvire Nyagasani Uwiteka, wumve ijwi ryâabamburanya.
20 Mbese icyiza cyakwiturwa ikibi? Kuko bacukuriye ubugingo bwanjye urwobo. Ibuka uko nahagararaga imbere yawe mbavugira ibyiza, ngo mbakureho uburakari bwawe.
21 Nuko rero abana babo ubareke bicwe nâinzara, na bo ubatange bicwe nâinkota, Abagore babo babe impfusha nâabapfakazi kandi abagabo babo bicwe nâurupfu, abasore babo bicwe nâinkota bari mu ntambara.
22 Imiborogo izumvikane mu ngo zabo ubwo uzabatunguza igitero, kuko bacukuye urwobo rwo kuntega, nâibirenge byanjye babiteze imitego.
23 Nawe Uwiteka, uzi imigambi yabo yose bangiriye yo kunyica, we kubabarira igicumuro cyabo kandi icyaha cyabo we kugihanagura imbere yâamaso yawe, ahubwo basitarire imbere yawe kandi mu gihe cyâuburakari bwawe uzagire uko ubagenza.