YEREMIYA 16
Ibyago bizaza, amahoro nâumunezero bishire
1 Ijambo ryâUwiteka ryanjeho riti
2 â Aha ngaha ntuzahashakire umugore, kandi ntuzahabyarire abahungu nâabakobwa.
3 Kuko Uwiteka ari ko avuga ku bahungu no ku bakobwa bahavukiye, no kuri ba nyina bababyaye no kuri ba se bababyariye muri iki gihugu ati
4 âBazapfa urupfu nâagashinyaguro, ntibazaririrwa kandi ntibazahambwa, bazarambarara hasi nkâamase kandi bazarimbuzwa inkota nâinzara, nâintumbi zabo zizaba inyama zâibisiga byo mu kirere nâizâinyamaswa zo mu ishyamba.â â
5 Uwiteka avuga atya ati â Ntukinjire mu nzu kandi ntukajye kuganya ngo ubaririre, kuko ubwo bwoko nabunyaze amahoro yanjye ndetse nâineza nâimbabazi zanjye nabibakuyeho. Ni ko Uwiteka avuga.
6 Bose abakuru nâabato bazagwa muri iki gihugu, ntibazahambwa kandi nta bazabaririra, cyangwa ngo babÄ«shishimurire, haba no kwimoza inkomborera ku bwabo.
7 Kandi nta bazamanyura umutsima wo guhumuriza abaririra abapfuye, nta bazabaha igikombe cyo kubahumuriza ku bwa ba se cyangwa ba nyina.
8 â Ntuzinjire no mu nzu yâibirori kwicarana na bo, ngo urye kandi unywe.
9 Kuko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti âDore aha hantu ngiye guhoza ijwi ryo kwishima nâijwi ryâumunezero, ijwi ryâumukwe nâijwi ryâumugeni, mbikore mureba mukiriho.â
10 â Nuko igihe uzamenyesha ubwo bwoko ayo magambo yose, na bo bakakubaza bati âNi iki cyatumye Uwiteka atuvugaho ibyo byago byose bikomeye? Igicumuro cyacu ni ikihe? Icyaha twakoreye Uwiteka Imana yacu ni igiki?â
11 Maze nawe uzabasubize uti âUwiteka aravuga ati: Byatewe nâuko ba so banyimĆ«ye bagakurikiza izindi mana, bakazikorera bakazisenga, bakanyimĆ«ra ntibakomeze amategeko yanjye.
12 None namwe mwarushije ba so gukora ibyaha, dore umuntu wese wo muri mwe ayobywa nâumutima we mubi unangiye, bigatuma mutanyumvira.
13 Ni cyo gituma ngiye kubohÄra mbavane muri iki gihugu, mukajya mu gihugu mutazi ari mwe haba na ba so. Ni ho muzakorera izindi mana ku manywa na nijoro, kuko ntazabagirira imbabazi.â â
14 Uwiteka aravuga ati â Nuko dore iminsi izaza, ubwo batazongera kuvuga ngo âNdahiye Uwiteka uhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputaâ, ahubwo ngo
15 âNdahiye Uwiteka uhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cyâikasikazi, no mu bihugu byose yari yarabatatanirijemo.â Kandi nzabagarura mu gihugu cyabo, icyo nari narahaye ba sekuruza.
16 â Dore ngiye gutumira abarobyi benshi, ni ko Uwiteka avuga, na bo bazabaroba. Hanyuma yâibyo nzatumira abahigi benshi, bazabahiga ku musozi wose no ku gasozi kose, no mu masenga yo mu bitare.
17 Kuko amaso yanjye ari ku nzira zabo zose ntizihishe nkazireba, nâibyaha byabo ntibihishwe imbere yanjye.
18 Icyaha cyabo nâigicumuro cyabo nzabanza mbibahembere kabiri, kuko igihugu cyanjye bacyandurishije intumbi zâibintu byabo nanga urunuka, umwandu wanjye bakawuzuzamo ibizira byabo.â
19 Ayii, Uwiteka mbaraga zanjye nâigihome cyanjye, nâubuhungiro bwanjye ku munsi wâamakuba, amahanga azakuzaho aturutse ku mpera zâisi avuga ati â Icyo ba sogokuruza bazunguye ni ibinyoma gusa, ni ibyâubusa, ni ibintu bitagira umumaro.
20 Mbese umuntu yakwiremera imana zitari imana?â
21 Dore noneho ngiye kubamenyesha, ni ukuri ngiye kubamenyesha ukuboko kwanjye nâimbaraga zanjye, na bo bazamenya yuko izina ryanjye ari Yehova.