YEREMIYA 15
Abayuda bahanurirwa ibyago
1 Maze Uwiteka arambwira ati â Nubwo Mose na Samweli bampagarara imbere, umutima wanjye ntabwo nawerekeza kuri aba bantu. Ubankure mu maso bagende.
2 Nibakubaza bati âTujye he?â Nawe uzababwire uti âUku ni ko Uwiteka avuze ngo: Abakwiriye gupfa bapfe, nâabakwiriye inkota barimbuzwe inkota, kandi abakwiriye inzara bicwe nâinzara, nâabakwiriye kujyanwa ari imbohe bagendeho imbohe.â
3 Kandi nzabategekera uburyo bune bwo guhanwa. Ni ko Uwiteka avuga: Inkota yo kwica, imbwa zo gutanyagura, ibisiga byo mu kirere, nâinyamaswa zo mu ishyamba byo kugasha no kurimbura.
4 Kandi nzatuma bateraganwa hirya no hino mu bihugu byose byo mu isi, mbahoye ibyo Manase mwene Hezekiya, umwami wâu Buyuda yakoreye i Yerusalemu byose.â
5 Ni nde wakugirira imbabazi Yerusalemu we? Cyangwa ni nde wakuborogera? Cyangwa ni nde wahindukira ngo agusuhuze?
6 Uwiteka aravuga ati â Waranyanze wasubiye inyuma, ni cyo cyatumye nkuramburiraho ukuboko nkakurimbura, ndarambiwe noneho guhora mbagirira imbabazi.
7 Kandi nabagoshoje intara mu marembo yâigihugu, nabiciye abana, narimbuye ubwoko bwanjye ntibarakangarukira ngo bave mu nzira mbi zabo.
8 Abapfakazi babo bambereye benshi kuruta umusenyi wo ku nyanja, na ba nyina wâabasore nabateje umurimbuzi ku manywa yâihangu, nabatunguje ubwoba nâumubabaro.
9 Uwabyaye barindwi arihebye ararabiranye, izuba rye rirenze butarÄ«ra, yakozwe nâisoni no kumwara: kandi abasigaye bo muri bo nzabarimburiza inkota imbere yâababisha babo.â Ni ko Uwiteka avuga.
10 Mbonye ishyano mama, kuko wambyariye kuba umuntu wo kujya impaka no kurwanya abo mu isi yose! Nta we nagurije, kandi nta wangurije, nyamara umuntu wese wo muri bo aramvuma.
11 Uwiteka yaravuze ati â Ni ukuri nzagukomeza ugubwe neza, ni ukuri nzatera abanzi bawe kukwisunga mu gihe cyâamakuba no mu gihe cyâumubabaro.
12 Mbese hariho uwabasha kuvuna icyuma, icyuma cyâikasikazi nâumuringa?
13 â Ibintu byawe nâubutunzi bwawe nzabitanga ho iminyago ari nta cyo biguzwe, babimareho mu ngabano zawe zose ari ibyaha byawe byose nguhoye.
14 Nzakunyuza mu gihugu utazi uri kumwe nâabanzi bawe, kuko umuriro wakijwe nâuburakari bwanjye wo kuzabatwika.â
Imana isezeranira Yeremiya kumurinda
15 Ayii Uwiteka, ni wowe ubizi. Unyibuke kandi unsure, umporere abandenganya ku bwo kwihangana kwawe ntunkureho, umenye yuko nababajwe ngatukwa ku bwawe.
16 Amagambo yawe amaze kuboneka ndayarya, maze ambera umunezero nâibyishimo byo mu mutima wanjye, kuko nitiriwe izina ryawe Uwiteka Mana Nyiringabo.
17 Sinicaye mu iteraniro ryâabantu bishima bakanezerwa, ahubwo nicaye ukwanjye ku bwâamaboko yawe, kuko wanyujujemo uburakari.
18 Kuki mporana umubabaro, uruguma rwanjye rutavurika rukaba rwanze gukira? Mbese koko uzambera isĆko ishukana, cyangwa nkâamazi akama?
19 Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati â Nugaruka nzakugarura kugira ngo uhagarare imbere yanjye, kandi ibishimwa nubivana mu bigawa uzaba nkâakanwa kanjye. Bazakugarukira ariko ntuzabagarukire.
20 Kandi nzakugira inkike yubakishijwe imiringa ibe igihome gikingiye abo bantu, na bo bazakurwanya ariko ntibazakunesha, kuko ndi kumwe nawe ngo ngukize kandi nkurokore. Ni ko Uwiteka avuga.
21 Nzakurokora nkuvane mu maboko yâabanyabyaha, kandi nzagukiza amaboko yâabateye ubwoba.â