YEREMIYA 14
Yeremiya ashinja Abayuda ibyaha byâubugome
1 Ijambo ryâUwiteka ryaje kuri Yeremiya, ku bwâamapfa yari yacanye.
2 I Buyuda haraboroga, mu marembo yaho abantu bararaba, bicaye hasi bariraburiw, gutaka kwâi Yerusalemu kugiye ejuru.
3 Imfura zabo zohereje abana babo bato kuvoma, bageze ku mariba baburamo amazi, bagarukana ibibindi byabo birimo ubusa bakorwa nâisoni, bariheba bifata mu mutwe.
4 Babitewe nâuko ubutaka bwiyashije imitutu kuko ari nta mvura igwa mu gihugu, nâabahinzi na bo bariheba bifata mu mutwe.
5 Ni ukuri imparakazi na yo ibyariye mu gasozi, ita abana bayo kuko ari nta bwatsi buhari.
6 Na zo imparage zihagarara mu mpinga zâimisozi zifite impumu nkâuko ingunzu zahagira, amaso yazo abaye ibisanga kuko ari nta bwatsi buriho.
7 Nubwo ibicumuro byacu bidushinja, tugirire ku bwâizina ryawe ayii Uwiteka, kuko gusubira inyuma kwacu ari kwinshi, twagucumuyeho.
8 Ayii Byiringiro bya Isirayeli! Umukiza we wo mu gihe cyâamakuba kuki waba umeze nkâumushyitsi mu gihugu, nkâumugenzi uraye ijoro rimwe gusa?
9 Kuki wamera nkâumuntu wumiwe, nkâintwari inaniwe kurokora? Nyamara Nyagasani, uri muri twe kandi twitiriwe izina ryawe ntutureke.
10 Uku ni ko Uwiteka abwira ubu bwoko ati â Uku ni ko bakunze kurorongotana, ntabwo bashinze ibirenge byabo hamwe. Ni cyo cyatumye Uwiteka atabemera, noneho yibutse gukiranirwa kwabo, agiye kubahanira ibyaha byabo.â
11 Maze Uwiteka arambwira ati â We gusabira ubwo bwoko ibyiza.
12 Naho bakwiyirize ubusa sinzumvira gutaka kwabo, kandi nibatamba ibitambo byoswa nâamaturo yâifu sinzabyemera ahubwo nzabarimbuza inkota nâinzara nâicyorezo.â
13 Maze ndavuga nti â Ayii, Mwami Uwiteka! Dore abahanuzi barababwira bati âNtabwo muzabona inkota ntimuzagira nâinzara, ahubwo nzabahera amahoro yâukuri hano.â â
Yeremiya ashinja abahanuzi bâibinyoma ibyaha
14 Maze Uwiteka arambwira ati â Abahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye, si jye wabatumye kandi sinabategetse, haba no kuvugana na bo. Babahanurira iyerekwa ryâibinyoma, nâibyâubupfumu nâibitagize umumaro, nâuburiganya bwo mu mitima yabo.
15 Ni cyo gituma Uwiteka avuga ibyâabahanuzi bahanurira mu izina ryanjye kandi ntabatumye, nyamara bakavuga bati âInkota nâinzara ntabwo bizaba muri iki gihugu.â Ati âAbo bahanuzi bazarimbuzwa inkota nâinzara.â
16 Nâabantu abahanuzi bahanuriraga, bazagwa mu nzira zâi Yerusalemu bazize inzara nâinkota kandi ntibazabona gihamba, haba nâabagore babo nâabahungu babo nâabakobwa babo, kuko nzaba mbasutseho ibyaha byabo.
17 â Maze uzababwiea iri jambo uti âAmarira ahora atemba mu maso ku manywa na nijoro adatuza, kuko umwari wâubwoko bwanjye yacitsemo icyuho gikomeye, nâuruguma rubabaza cyane.
18 Iyo ngiye mu gasozi mpasanga abicishijwe inkota, kandi iyo ngiye mu murwa mpasanga abarembejwe nâinzara. Umuhanuzi nâumutambyi na bo bajarajara mu gihugu, batagira icyo bazi.â â
19 Mbese wanze u Buyuda rwose? Umutima wawe wazinutswe i Siyoni? Kuki wadukubise tukabura urukiriro? Twategereje amahoro ariko nta cyiza cyaje, twategereje gukira none haje kwiheba!
20 Nyagasani, twemeye ibyaha byacu nâibicumuro bya ba sogokuruza, kuko twagucumuyeho.
21 Ntutuzinukwe ugirire izina ryawe, ntukoze isoni ingoma yâicyubahiro cyawe, ibuka we kwica isezerano wadusezeranije.
22 Mbese mu bigirwamana byâabanyamahanga hari icyabasha kuvuba imvura? Mbese ijuru ubwaryo ryabasha kugusha imvura yamagira? Si wowe Uwiteka, Mana yacu? Ni cyo gituma tuzagutegereza kuko ibyo byose ari wowe wabiremye.