NEHEMIYA 9
Abantu biyiriza ubusa bihana
1 Nuko ku munsi wa makumyabiri nâine wo muri uko kwezi Abisirayeli baraterana biyiriza ubusa, bambara ibigunira bÄ«tÄra nâumukungugu.
2 Urubyaro rwâAbisirayeli bitandukanya nâabanyamahanga bose, barahagarara bÄtura ibyaha byabo no gucumura kwa ba sekuruza.
3 Bahagarara ukwabo bamara igice cya kane cyâumunsi basoma mu gitabo cyâamategeko yâUwiteka Imana yabo, nâikindi gice cya kane bÄtura ibyaha byabo, basenga Uwiteka Imana yabo.
BÄtura kwinangira imitima kwabo
4 Maze Yoshuwa na Bani na Kadimiyeli, na Shebaniya na Buni na Sherebiya, na Bani na Kenani bahagarara ku rwuririro rwâAbalewi, batakambira Uwiteka Imana yabo nâijwi rirenga.
5 Abalewi Yoshuwa na Kadimiyeli na Bani, na Hashabuneya na Sherebiya na Hodiya, na Shebaniya na Petahiya baherako baravuga bati â Nimuhaguruke muhimbaze Uwiteka Imana yanyu. Uhereye kera kose ukageza iteka ryose, Izina ryawe ryâicyubahiro rihimbazwe kuko ari izina risumba gushimwa kose, no guhimbazwa kose.
6 â Ni wowe Uwiteka, ni wowe wenyine. Ni wowe waremye ijuru nâijuru risumba ayandi nâingabo zaryo zose, nâisi nâibiyirimo byose nâamanyanja nâibiyarimo byose, kandi ni wowe ubeshaho byose nâingabo zo mu ijuru zirakuramya.
7 Ni wowe Uwiteka ya Mana yatoye Aburamu, ukamukura muri Uri yâAbakaludaya ukamwita Aburahamu.
8 Wabonye umutima we ari uwo kwizerwa, usezerana na we isezerano ryo kumuha igihugu cyâAbanyakanÄni nâicyâAbaheti nâicyâAbamori, nâicyâAbaferizi nâicyâAbayebusi nâicyâAbagirugashi kandi ko uzagiha nâurubyaro rwe, kandi ibyo warabishohoje kuko ukiranuka.
9 â Hanyuma ubona kubabara kwa ba sogokuruza bari muri Egiputa, wumva gutaka kwabo ko ku Nyanja Itukura.
10 Werekanira ibimenyetso nâibitangaza kuri Farawo nâabagaragu be bose no ku bantu bo mu gihugu cye bose, kuko wari uzi yuko babagiriraga nabi kubera ubwibone, nuko wihesha izina ryogeye nkâuko rimeze none.
11 Kandi watandukanirije inyanja imbere yabo bituma banyura hagati yayo humutse, ariko ababakurikiye ubajugunya imuhengeri, barokera mu mazi maremare nkâibuye.
12 Kandi ku manywa wabayoboraga uri mu nkingi yâigicu, nijoro ukaba mu nkingi yâumuriro, ubamurikira inzira bakwiriye kunyuramo.
13 Wamanukiye ku musozi wa Sinayi uvugana na bo uri mu ijuru ubacira imanza zitabera, ubaha amategeko yâukuri nâamateka atunganye nâibindi byategetswe,
14 ubamenyesha isabato yawe yera, ubategekesha umugaragu wawe Mose amategeko nâamateka, biba ibyo utegetse.
15 â Bashonje ubaha ibyokurya bivuye mu ijuru, bagize inyota ubakurira amazi mu rutare, utegeka ko bajya mu gihugu warahiriye kuzakibaha ngo bagihindĆ«re.
16 Ariko abo na ba sogokuruza baribona, bagamika amajosi ntibumva amategeko yawe,
17 banga kukumvira kandi ntibibuka ibitangaza wakoreye muri bo, ahubwo bagamika amajosi baragoma, bishakira umutware ngo basubire mu buretwa bahozemo. Ariko wowe uri Imana yakereye kubabarira, igira imbabazi nâibambe, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi, ntiwabataye.
18 Kandi nubwo biremeraga igishushanyo cyâinyana kiyagijwe bakavuga bati âIyi ni yo Mana yawe yagukuye muri Egiputaâ bagakora ibirakaza bikabije,
19 ariko wowe ku bwâimbabazi zawe zitari zimwe ntiwabataye mu butayu, inkingi yâigicu yo kubayobora ku manywa ntiyabavaga imbere, cyangwa inkingi yâumuriro yo kubamurikira nijoro ikabereka inzira bakwiriye kunyuramo.
20 Kandi watanze umwuka wawe mwiza wo kubigisha, ntiwabimye manu yawe yo kurya, bagize inyota ubaha amazi.
21 Nuko ubatungira mu butayu imyaka mirongo ine ntibagira icyo bakena, imyambaro yabo ntiyasazaga nâibirenge byabo ntibyabyimbaga.
22 â Wabagabiye ibihugu byâabami, ubaha nâamahanga wabagabanije uko imiryango yabo yari iri. Uko ni ko bahindĆ«ye igihugu cya Sihoni umwami wâi Heshiboni, nâigihugu cya Ogi umwami wâi Bashani.
23 Kandi abana babo warabagwije bangana nâinyenyeri zo mu ijuru, ubashyira mu gihugu wabwiye ba sekuruza ko bazakijyamo bakagihindĆ«ra.
24 Nuko abana babo bajya mu gihugu baragihindĆ«ra, uneshereza imbere yabo AbanyakanÄni bari abaturage bo muri icyo gihugu, wabagabirije hamwe nâabami babo nâamahanga yo mu gihugu ngo babagire uko bashaka.
25 Batsinda imidugudu igoswe nâinkike nâigihugu cyera cyane, bihindĆ«rira amazu yuzuye ibintu byiza byose, nâamariba yafukuwe imusozi, nâinzabibu nâinzelayo nâibiti byinshi byera imbuto. Nuko bararya barahaga barabyibuha, bishimira kugira neza kwawe kwinshi.
26 â Nyamara banze kukumvira barakugomera, birenza amategeko yawe, bica abahanuzi bawe bari abahamya babo bo kubakugarurira, bakora ibirakaza bikabije.
27 Ni cyo cyatumaga ubahÄna mu maboko yâababisha babo bakabababaza. Nuko iyo babonaga amakuba bakagutakira warabumvaga uri mu ijuru, kandi ku bwâimbabazi zawe nyinshi wabahaga abo kubakiza, bakabakura mu maboko yâababisha babo.
28 Ariko iyo bamaraga kugira ihumure barongeraga bagacumura imbere yawe. Ni cyo cyatumaga ubarekera mu maboko yâababisha babo bakabatwara, ariko iyo bahindukiraga bakagutakambira wabumvaga uri mu ijuru, ukabakiza kenshi kuko imbabazi zawe ari ko zari ziri,
29 ukaba umuhamya wabo ngo ubagarure mu mategeko yawe, ariko bakībona ntibumvire amategeko yawe, ahubwo bagacumura mu byo wategetse, kandi ari yo umuntu yakora akabeshwaho na yo. Intugu zabo zasunikaga zikadohoka, bakagamika amajosi bakanga kumva.
30 Ariko wabihanganiye imyaka myinshi, ubahamisha umwuka wawe wavugiraga mu bahanuzi bawe ariko banga gutega amatwi. Ni cyo cyatumye ubahÄna mu maboko yâamahanga yo mu gihugu.
31 Ariko ku bwâimbabazi zawe nyinshi ntiwabatsembaga rwose kandi ntiwabataga, kuko uri Imana yâimbabazi nâibambe.
32 â Nuko rero Mana yacu, Mana nkuru ikomeye itera ubwoba, ikomeza gusohoza isezerano ikagira ibambe, ntukerense imiruho yose twagize nâabami bacu nâabatware bacu, nâabatambyi bacu nâabahanuzi bacu, na ba sogokuruza nâubwoko bwawe bwose, uhereye ku ngoma zâabami ba AshĆ«ri ukageza ubu.
33 Ariko mu byatubagaho byose wowe warakiranukaga kuko wakoraga ibitunganye, ariko twebwe tugakora ibibi.
34 Kandi nâabami bacu nâabatware bacu, nâabatambyi bacu na ba sogokuruza ntibitondeye amategeko yawe, kandi ntibumvaga ibyo wategetse nâibyo wabahamirije.
35 Bari mu bwami bwabo bakabona kugira neza kwawe kwinshi, bakaba mu gihugu kigari cyera cyane wabihereye. Ntibagukoreraga kandi ntibarekaga imirimo yabo mibi.
36 None dore turi abaretwa, nâigihugu wahaye ba sogokuruza ngo batungwe nâimbuto nâibindi bintu byiza byo muri cyo, tugihatswemo.
37 Kandi icyo gihugu gihesha inyungu abami washyiriyeho kudutegeka tuzira ibicumuro byacu, ndetse bafite nâubutware ku mibiri yacu no ku matungo yacu uko bashaka, none dufite umubabaro cyane.