NEHEMIYA 10
1 â Ubwo bimeze bityo byose turasezerana isezerano ridakuka turyandike, abatware bacu nâAbalewi bacu nâabatambyi bacu barishyireho ikimenyetso.â
Abashyize ikimenyetso ku isezerano
2 Abashyizeho ikimenyetso ni aba: Nehemiya Umutirushata mwene Hakaliya na Sedekiya,
3 na Seraya na Azariya na Yeremiya,
4 na Pashuri na Amariya na Malikiya,
5 na Hatushi na Shebaniya na Maluki,
6 na Harimu na Meremoti na Obadiya,
7 na Daniyeli na Ginetoni na Baruki,
8 na Meshulamu na Abiya na Miyamini,
9 na MÄziya na Bilugayi na Shemaya.
10 Abo bari abatambyi. Abalewi ni aba: Yoshuwa mwene Azariya na Binuwi wo muri bene Henadadi na Kadimiyeli,
11 na bene wabo Shebaniya na Hodiya na Kelita, na Pelaya na HanÄni,
12 na Mika na Rehobu na Hashabiya,
13 na Zakuri na Sherebiya na Shebaniya,
14 na Hodiya na Bani na Beninu.
15 Abatware bâabantu ni aba: Paroshi na Pahatimowabu, na Elamu na Zatu na Bani,
16 na Buni na Azigadi na Bebayi,
17 na Adoniya na Bigivayi na Adini,
18 na Ateri na Hezekiya na Azuri,
19 na Hodiya na Hashumu na Besayi,
20 na Harifu na Anatoti na Nobayi,
21 na Magipiyashi na Meshulamu na Heziri,
22 na MeshezabÄli na Sadoki na Yaduwa,
23 na Pelatiya na HanÄni na Anaya,
24 na Hoseya na Hananiya na Hashubu,
25 na Haloheshi na Piliha na Shobeka,
26 na Rehumu na Hashabuna na MÄseya,
27 na Ahiya na HanÄni na Anani,
28 na Maluki na Harimu na BÄna.
29 â Abandi bantu bose, nâabatambyi nâAbalewi nâabakumirizi nâabaririmbyi nâAbanetinimu, nâabari bitandukanije mu mahanga yo mu bihugu bagatwarwa nâamategeko yâImana, nâabagore babo nâabahungu babo nâabakobwa babo, umuntu wese ujijutse akamenya ubwenge,
30 bafatanya nâimfura na bene wabo, bishingira umuvumo nâindahiro ko bazajya bagendera mu mategeko yâImana yatanzwe na Mose umugaragu wâImana, bakitondera gusohoza ibyo Uwiteka Umwami wacu yategetse byose, no guca imanza kwe nâamateka ye,
31 kandi yuko tutazashyingirana nâabanyamahanga bo muri icyo gihugu,
32 kandi yuko abanyamahanga bo mu gihugu nibazana ibintu cyangwa ibyokurya byose kugura ku munsi wâisabato, tutazagura na bo ku munsi wâisabato cyangwa ku munsi mukuru, kandi yuko umwaka wa karindwi tuzaraza igihugu ihinga, tukarorera no kwishyuza umwenda wose.
33 â Kandi twishyiriraho amategeko yo gutanga kimwe cya gatatu cya shekeli uko umwaka utashye, byo gukoresha umurimo wâinzu yâImana yacu,
34 nâibyâimitsima ihora iterekwa imbere yâImana, nâibyâamaturo yâifu idasiba guturwa, nâibyâibitambo byoswa bidasiba gutambwa, nâibyâamasabato nâibyâimboneko zâamezi, nâibyâiminsi mikuru yategetswe, nâibyâibintu byera nâibyâibitambo byo gukuraho icyaha bihongererwa Abisirayeli, nâibyâimirimo yose yo mu nzu yâImana yacu.
35 â Maze dufindira abatambyi nâAbalewi nâabantu, ngo tumenye uko bazajya batura amaturo yâinkwi, ngo bajye bazizana mu nzu yâImana yacu uko amazu ya ba sekuruza yari ari, mu bihe byategetswe uko umwaka utashye. Izo nkwi ni izo gucanwa ku cyotero cyâUwiteka Imana yacu nkâuko byanditswe mu mategeko.
36 â Twemera no kuzana mu nzu yâUwiteka umuganura wâubutaka bwacu, nâumuganura wâimbuto zose ziribwa zâibiti byâamoko yose uko umwaka utashye,
37 kandi no kuzana impfura zâabahungu bacu nâuburiza bwâamatungo yacu nkâuko byanditswe mu mategeko, uburiza bwâinka zacu nâubwâintama zacu ngo tubuzane mu nzu yâImana yacu, tubishyire abatambyi bakora umurimo wâubutambyi mu nzu yâImana yacu,
38 kandi tukajya tuzana umuganura wâirobe ryacu nâamaturo yacu azunguzwa, nâimbuto ziribwa zo ku biti byâamoko yose na vino nâamavuta, tukabizanira abatambyi mu byumba byo mu nzu yâImana yacu, tugaha Abalewi kimwe mu icumi cyâibyeze mu butaka bwacu, kuko Abalewi ari bo bahawe kimwe mu icumi cyâimyaka yo mu midugudu yose.
39 Kandi umutambyi mwene Aroni azajya aba hamwe nâAbalewi uko bazajya bahabwa kimwe mu icumi, kandi Abalewi na bo bazajya bazana kimwe mu icumi cya kimwe mu icumi babizane mu nzu yâImana yacu, babishyire mu byumba byâinzu ibikwamo ibyâubutunzi.
40 Abisirayeli nâAbalewi bazajya bazana amaturo azunguzwa yâamasaka na vino nâamavuta, babishyire mu byumba birimo ibintu byâubuturo bwera, bafatanije nâabatambyi bakora umurimo wâubutambyi nâabakumirizi nâabaririmbyi, kandi ntabwo tuzata inzu yâImana yacu.â