NEHEMIYA 11
Abatuye i Yerusalemu
1 Nuko abatware bâabantu baguma i Yerusalemu, kandi abandi bantu bafinda ubufindo bwo gukuramo abantu, umwe umwe mu icumi ngo babatuze i Yerusalemu umurwa wera, nâabandi basigaye bose mu yindi midugudu.
2 Abantu bashima abagabo bose bitanze babikunze ngo bature i Yerusalemu.
3 Kandi aba ni bo batware bâigihugu babaga i Yerusalemu, ariko mu midugudu yâu Buyuda umuntu wese yabaga mu gikingi cye mu mudugudu wâiwabo: Abisirayeli nâabatambyi nâAbalewi, nâAbanetinimu nâabuzukuruza bâabagaragu ba Salomo.
4 Muri Yerusalemu harimo bamwe bo mu Bayuda nâabo mu Babenyamini. Muri bene Yuda ni Ataya mwene Uziya mwene Zekariya, mwene Amariya mwene Shefatiya mwene MahalalÄli wo muri bene PerÄsi,
5 na MÄseya mwene Baruki mwene Kolihoze mwene Hazaya, mwene Adaya mwene Yoyaribu mwene Zekariya wâi Shilo.
6 Bene PerÄsi bari batuye i Yerusalemu bose bari abagabo bâintwari magana ane na mirongo itandatu nâumunani.
7 Kandi aba ni bo bene Benyamini: Salu mwene Meshulamu mwene Yowedi mwene Pedaya mwene Kolaya, mwene MÄseya mwene Itiyeli mwene Yeshaya,
8 akurikirwa na Gabayi na Salayi. Bose bari magana urwenda na makumyabiri nâumunani.
9 Kandi Yoweli mwene Zikiri yari umukoresha wabo, na Yuda mwene Hasenuwa yari uwa kabiri mu batware bâumurwa.
10 Mu batambyi ni Yedaya mwene Yoyaribu na Yakini,
11 na Seraya mwene Hilukiya mwene Meshulamu mwene Sadoki, mwene Merayoti mwene Ahitubu umutware wâinzu yâImana,
12 na bene wabo bakoraga umurimo wo mu nzu, bose bari magana abiri na makumyabiri na babiri. Na Adaya mwene Yerohamu mwene Pelatiya mwene Amusi, mwene Zekariya mwene Pashuri mwene Malikiya,
13 na bene wabo bâabatware bâamazu ya ba sekuruza, bose bari magana abiri na mirongo ine na babiri. Na Amashisayi mwene AzarÄli mwene Ahazayi, mwene Meshilemoti mwene Imeri,
14 na bene wabo abagabo bakomeye bâintwari ijana na makumyabiri nâumunani, kandi umukoresha wabo yari Zabudiyeli mwene Hagedolimu.
15 Kandi abo mu Balewi ni Shemaya mwene Hasubu mwene Azirikamu mwene Hashabiya mwene Buni,
16 na Shabetayi na Yozabadi bo mu batware bâAbalewi, abakoreshaga imirimo yâinzu yâImana yo hanze.
17 Na Mataniya mwene Mika mwene Zabudi mwene Asafu, uwari umutware watereraga abandi ishimwe iyo basengaga, na Bakibukiya uwari uwa kabiri muri bene se, na Abuda mwene Shamuwa mwene Galali mwene Yedutuni.
18 Nuko Abalewi bo mu murwa wera bose bari magana abiri na mirongo inani na bane.
19 Kandi abakumirizi Akubu na Talimoni na bene wabo barindaga amarembo bose, bari ijana na mirongo irindwi na babiri.
Abatuye mu yindi midugudu
20 Abandi Bisirayeli bose, nâabandi batambyi nâAbalewi baturaga mu midugudu yâu Buyuda yose, umuntu wese muri gakondo ye.
21 Ariko Abanetinimu babaga Ofeli, kandi Siha na Gishipa ni bo bari abatware babo.
22 Umukoresha wâAbalewi i Yerusalemu yari Uzi mwene Bani mwene Hashabiya, mwene Mataniya mwene Mika wo muri bene Asafu bâabaririmbyi, bakoraga imirimo yâinzu yâImana
23 kuko umwami yari yategetse ibyabo, akagerera abaririmbyi igerero ryâiminsi yose.
24 Kandi Petahiya mwene MeshezabÄli wo muri bene Zera mwene Yuda, yari igisonga cyâumwami cyarangizaga ibyâabantu bose.
25 Kandi mu birorero nâibikingi byabyo, bamwe bâAbayuda baba i Kiriyataruba no mu midugudu yaho, nâi Diboni no mu midugudu yaho, nâi YekabusÄli no mu midugudu yaho,
26 nâi Yeshuwa nâi Molada nâi Betipeleti,
27 nâi Hasarishuwali nâi BÄrisheba no mu midugudu yaho,
28 nâi Sikulagi nâi Mekona no mu midugudu yaho,
29 na Enirimoni nâi Sora nâi Yaramuti,
30 nâi Zanowa na Adulamu no mu midugudu yaho, nâi Lakishi nâamasambu yaho, na Azeka no mu midugudu yaho. Uko ni ko batuye uhereye i BÄrisheba ukageza mu gikombe cya Hinomu.
31 Ababenyamini na bo batura i Geba, bageza hirya yaho i Mikimashi na Ayiya nâi Beteli no mu midugudu yaho,
32 na Anatoti nâi Nobu na Ananiya,
33 nâi Hasori nâi Rama nâi Gitayimu,
34 nâi Hadidi nâi Seboyimu nâi Nebalati,
35 nâi Lodi na Ono haba umubande wâabakozi bâabahanga.
36 Kandi Abalewi bamwe bo mu bayuda bifatanya nâAbabenyamini.