NEHEMIYA 8
Basoma amategeko barayasobanura
1 Maze abantu bose bateranira icyarimwe ku karubanda ku irembo ryâamazi, babwira Ezira umwanditsi ngo azane igitabo cyâamategeko ya Mose, ayo Uwiteka yategetse Abisirayeli.
2 Nuko ku munsi wa mbere wâukwezi kwa karindwi, Ezira umutambyi azana amategeko imbere yâiteraniro ryâabagabo nâabagore, nâabantu bose bajijutse.
3 Ayo mategeko ayasomera ku karubanda ku irembo ryâamazi, ahera mu gitondo kare ageza ku manywa yâihangu, abagabo nâabagore nâabandi bantu bajijutse bari bari aho. Bose bari bateze amatwi ngo bumve igitabo cyâamategeko.
4 Nuko Ezira umwanditsi ahagarara ku ruhimbi rwâibiti rwabarijwe uwo murimo, iruhande rwe mu kuboko kwâiburyo hahagarara Matitiya na Shema na Anaya, na Uriya na Hilukiya na MÄseya. Ibumoso hahagarara Pedaya na Mishayeli na Malikiya, na Hashumu na Hashibadana na Zekariya na Meshulamu.
5 Nuko Ezira aramburira igitabo imbere yâabantu bose (kuko yari abisumbuye), maze akirambuye abantu bose barahaguruka.
6 Ezira ashima Uwiteka Imana nkuru. Abantu bose barikiriza bati â Amen, Amenâ. Batega amaboko, maze bubika imitwe baramya Uwiteka bubitse amaso yabo hasi.
7 Kandi Yoshuwa na Bani na Sherebiya, na Yamini na Akubu na Shabetayi, na Hodiya na MÄseya na Kelita, na Azariya na Yozabadi na HanÄni, na Pelaya nâAbalewi basobanurira abantu amategeko, abantu bahagaze aho.
8 Basoma mu gitabo amategeko yâImana gusoma kumvikana, barasobanura kugira ngo abantu bamenye ibyasomwaga.
9 Nehemiya ari we Umutirushata, na Ezira umutambyi nâumwanditsi nâAbalewi bigishaga abantu, babwira abantu bose bati â Uyu munsi ni umunsi werejwe Uwiteka Imana yanyu, ntimubabare kandi ntimurireâ, kuko abantu bose bariraga uko bumvaga amagambo yo mu mategeko.
10 Maze arababwira ati â Nimugende murye inyama zâibinure, munywe ibiryohereye, mwoherereze amafunguro abadafite icyo bahishiwe, kuko uyu munsi ari umunsi werejwe Uwiteka wacu, kandi ntimugire agahinda kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu.â
11 Nuko Abalewi bahoza abantu bose bati â Nimuceceke kuko uyu munsi ari uwera, kandi ntimugire agahinda.â
12 Maze abantu bose baragenda, bajya gufungura no guhana amafunguro, no kuganira ibiganiro byâibyishimo byinshi kuko bamenye amagambo babwirijwe.
Iminsi mikuru yâingando bayisubizaho
13 Ku munsi wa kabiri hateranira abatware bâamazu ya ba sekuruza bâabantu bose nâabatambyi nâAbalewi, bateranira kuri Ezira umwanditsi, bategera amatwi kumva amagambo yâamategeko.
14 Babona ibyanditswe mu mategeko uko Uwiteka yabitegekesheje Mose, yuko Abisirayeli bazajya barara mu ngando mu birori byo mu kwezi kwa karindwi,
15 kandi yuko bararika bakamamaza mu midugudu yabo yose nâi Yerusalemu bati â Nimusohoke mujye ku musozi muzane amashami yâimyelayo nâayâiminzenze, nâayâimihadasi nâayâimikindo nâayâibiti byâamashami atsikanye, muce ingando nkâuko byanditswe.â
16 Nuko abantu barasohoka bazana amashami bÄ«cÄ«ra ingando, umuntu wese ayica hejuru yâinzu ye no mu bikari byabo no mu bikari byâinzu yâImana, no ku karubanda ku irembo ryâamazi no ku karubanda handi ku irembo rya Efurayimu.
17 Iteraniro ryose ryâabari bagarutse bava mu bunyage baca ingando baziraramo, ariko uhereye mu gihe cya Yosuwa mwene Nuni ukageza kuri uwo munsi, ntabwo Abisirayeli bagenzaga batyo. Ubwo habaho umunezero mwinshi cyane.
18 Kandi Ezira yahereye ku munsi wa mbere wâibirori ageza ku munsi wa nyuma, asoma igitabo cyâamategeko yâImana uko bukeye. Bagira ibirori byâiminsi irindwi, ku wa munani habaho guterana kwera nkâuko itegeko ryari riri.