NEHEMIYA 7
Amazina yâabavuye mu bunyage (Ezira 2.1-70)
1 Bukeye inkike yuzuye maze no guteraho inzugi, ngashyiraho nâabakumirizi nâabaririmbyi nâAbalewi,
2 nuko mpa mwene data Hanani, na Hananiya umutware wâigihome ubutware bwâi Yerusalemu, kuko yari umuntu wo kwizerwa arusha benshi kubaha Imana.
3 Ndabategeka nti â Inzugi zâi Yerusalemu ntizigakingurwe hataraba ku gasusuruko, kandi nibahagarara bagikumiriye bajye bakinga inzugi, muzikomereshe ibihindizo kandi mujye mushyiraho abarinzi bo mu bâi Yerusalemu, umuntu wese mu gihe cye kandi umuntu wese yitegeye inzu ye.â
4 Umudugudu wari munini kandi mugari, ariko abantu bari bawurimo bari bake, nâamazu yari atarubakwa.
5 Hanyuma Imana yanjye inshyiramo umutima wo guteranya imfura nâabatware nâabantu, ngo babarwe uko kuvuka kwabo kwari kuri. Mbona igitabo cyanditswemo ababanje kuzamuka uko kuvuka kwari kuri, nsanga cyanditswemo ngo:
6 Aba ni bo bantu bo mu gihugu bazamutse bakava mu bunyage, bava mu bajyanywe ari imbohe na Nebukadinezari umwami wâi Babuloni, kandi ni bo basubiye i Yerusalemu nâi Buyuda, umuntu wese asubira mu mudugudu wâiwabo.
7 Ni bo bazanywe na Zerubabeli na Yeshuwa na Nehemiya, na Azariya na RÄmiya na Nahamani, na Moridekayi na Bilishani na Misipereti, na Bigivayi na Nehumu na BÄna. Umubare wâabagabo bâAbisirayeli ni uyu:
8 Bene Paroshi ni ibihumbi bibiri nâijana na mirongo irindwi na babiri.
9 Bene Shefatiya ni magana atatu na mirongo irindwi na babiri.
10 Bene Ara ni magana atandatu na mirongo itanu na babiri.
11 Bene Pahatimowabu bo muri bene Yoshuwa na Yowabu, ni ibihumbi bibiri na magana inani na cumi nâumunani.
12 Bene Elamu ni igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane.
13 Bene Zatu ni magana inani na mirongo ine na batanu.
14 Bene Zakayi ni magana arindwi na mirongo itandatu.
15 Bene Binuwi ni magana atandatu na mirongo ine nâumunani.
16 Bene Bebayi ni magana atandatu na makumyabiri nâumunani.
17 Bene Azigadi ni ibihumbi bibiri na magana atatu na makumyabiri na babiri.
18 Bene Adonikamu ni magana atandatu na mirongo itandatu na barindwi.
19 Bene Bigivayi ni ibihumbi bibiri na mirongo itandatu na barindwi.
20 Bene Adini ni magana atandatu na mirongo itanu na batanu.
21 Bene Ateri wa Hezekiya ni mirongo urwenda nâumunani.
22 Bene Hashumu ni magana atatu na makumyabiri nâumunani.
23 Bene Besayi ni magana atatu na makumyabiri na bane.
24 Bene Harifu ni ijana na cumi na babiri.
25 Bene Gibeyoni ni mirongo urwenda na batanu.
26 Abâi Betelehemu nâabâi Netofa ni ijana na mirongo inani nâumunani.
27 Aba Anatoti ni ijana na makumyabiri nâumunani.
28 Abâi Betazimaveti ni mirongo ine na babiri.
29 Abâi Kiriyatiyeyarimu nâi Kefira nâi BÄroti ni magana arindwi na mirongo ine na batatu.
30 Abâi Rama nâi Geba ni magana atandatu na makumyabiri nâumwe.
31 Abâi Mikimasi ni ijana na makumyabiri na babiri.
32 Abâi Beteli na Ayi ni ijana na makumyabiri na batatu.
33 Abâi Nebo yindi ni mirongo itanu na babiri.
34 Aba Elamu yindi ni igihumbi na magana abiri na mirongo ine na bane.
35 Bene Harimu ni magana atatu na makumyabiri.
36 Abâi Yeriko ni magana atatu na mirongo ine na batanu.
37 Abâi Lodi nâi Hadidi na Ono ni magana arindwi na makumyabiri nâumwe.
38 Abâi Senaya ni ibihumbi bitatu na magana urwenda na mirongo itatu.
39 Abatambyi bene Yedaya bo mu muryango wa Yoshuwa ni magana urwenda na mirongo irindwi na batatu.
40 Bene Imeri ni igihumbi na mirongo itanu na babiri.
41 Bene Pashuri ni igihumbi na magana abiri na mirongo ine na barindwi.
42 Bene Harimu ni igihumbi na cumi na barindwi.
43 Abalewi na bo ni aba: Bene Yoshuwa wa Kadimiyeli wo muri bene Hodeva ni mirongo irindwi na bane.
44 Nâabaririmbyi bene Asafu ni ijana na mirongo ine nâumunani.
45 Nâabakumirizi bene Shalumu na bene Ateri, na bene Talimoni na bene Akubu, na bene Hatita na bene Shobayi ni ijana na mirongo itatu nâumunani.
46 NâAbanetinimu bene Siha na bene Hasufa na bene Tabawoti,
47 na bene Kerosi na bene Siya na bene Padoni,
48 na bene Lebana na bene Hagaba na bene Shalumayi,
49 na bene HanÄni na bene Gideli na bene Gahari,
50 na bene Reyaya na bene Resini na bene Nekoda,
51 na bene Gazamu na bene Uza na bene Paseya,
52 na bene Besayi na bene Meyunimu na bene Nefushesimu,
53 na bene Bakibuki na bene Hakufa na bene Harihuri,
54 na bene Basiliti na bene Mehida na bene Harisha,
55 na bene Barikosi na bene Sisera na bene Tema,
56 na bene Nesiya na bene Hatifa.
57 Nâabuzukuruza bâabagaragu ba Salomo, bene Sotayi na bene Sofereti na bene Perida,
58 na bene YÄla na bene Darikoni na bene Gideli,
59 na bene Shefatiya na bene Hatili na bene Pokeretihasebayimu na bene Amoni.
60 Abanetinimu bose nâabuzukuruza bâabagaragu ba Salomo bari magana atatu na mirongo urwenda na babiri.
61 Kandi aba ni bo bazamutse bava i Telimela nâi Teliharisha nâi Kerubu na Adoni na Imeri, ariko ntibabasha kwerekana amazu ya ba sekuruza cyangwa kuvuka kwabo ngo bihamye ko ari Abisirayeli.
62 Bene Delaya na bene Tobiya na bene Nekoda ni magana atandatu na mirongo ine na babiri.
63 Kandi mu batambyi harimo bene Hobaya na bene Hakosi, na bene Barizilayi washatse umugore mu bakobwa ba Barizilayi Umunyagaleyadi, akamwitirirwa.
64 Abo bashatse aho banditswe mu babazwe uko kuvuka kwabo kwari kuri ntibahabona. Ni cyo cyatumye batekerezwa nkâabahumanye bakabakura mu butambyi.
65 Umutirushata ababwira yuko batarya ku bintu byejejwe cyane, kugeza ubwo hazaboneka umutambyi ufite Urimu na Tumimu.
66 Iteraniro ryose ryari inzovu enye nâibihumbi bibiri na magana atatu na mirongo itandatu,
67 udashyizeho abagaragu babo nâabaja babo. Umubare wabo bari ibihumbi birindwi na magana atatu na mirongo itatu na barindwi, kandi bari kumwe nâabaririmbyi bâabagabo nâabagore magana abiri na mirongo ine na batanu.
68 Amafarashi yabo yari magana arindwi na mirongo itatu nâatandatu, nâinyumbu zari magana abiri na mirongo ine nâeshanu,
69 nâingamiya zabo zari magana ane na mirongo itatu nâeshanu, nâindogobe zabo zari ibihumbi bitandatu na magana arindwi na makumyabiri.
70 Kandi bamwe mu batware bâamazu ya ba sekuruza batanze ibyo gufasha umurimo. Umutirushata ashyira mu bubiko idariki zâizahabu igihumbi, nâibyungu mirongo itanu nâimyambaro yâabatambyi magana atanu na mirongo itatu.
71 Bamwe mu batware bâamazu ya ba sekuruza bashyira mu bubiko idariki zâizahabu inzovu ebyiri, nâindatira zâifeza ibihumbi bibiri na magana abiri.
72 Kandi ibyo abandi bantu batanze byari idariki zâizahabu inzovu ebyiri, nâindatira zâifeza ibihumbi bibiri nâimyambaro yâabatambyi mirongo itandatu nâirindwi.
73 Maze abatambyi nâAbalewi nâabakumirizi nâabaririmbyi, nâabantu bamwe nâAbanetinimu nâAbisirayeli bose baba mu midugudu yabo, ndetse ukwezi kwa karindwi kwabonetse Abisirayeli barageze mu midugudu yabo.