NEHEMIYA 3
Amazina yâabubatsi
1 Bukeye Eliyashibu Umutambyi mukuru ahagurukana na bene se bâabatambyi, bubaka irembo ryâintama bararyeza bateraho inzugi zaryo, baraheza bahereye ku munara wa Hameya bakageza ku munara wa HananÄli.
2 Abagabo bâi Yeriko ni bo bakurikiragaho bubaka. Kandi Zakuri mwene Imuri ni we wakurikiragaho yubaka.
3 Irembo ryâamafi ryubakwa na bene Hasenaya batera ibikingi byaryo, bateraho nâinzugi zaryo nâibyuma bizihindira nâibihindizo byaryo.
4 Kandi Meremoti mwene Uriya mwene Hakosi, ni we wakurikiragaho asana. Meshulamu mwene Berekiya mwene MeshezabÄli akurikiraho asana. Na Sadoki mwene BÄna akurikiraho asana.
5 Abâi Tekowa bakurikiragaho basana, ariko imfura zo muri bo ntizagandukiraga umurimo wa shebuja.
6 Kandi irembo rya kera ryasanwe na Yoyada mwene Paseya, na Meshulamu mwene Besodeya, batera ibikingi byaryo, bateraho nâinzugi zaryo nâibyuma bizihindira nâibihindizo byaryo.
7 Melatiya wâi Gibeyoni na Yadoni wâUmunyameronoti, abâi Gibeyoni nâabâi Misipa bo mu butware bwâigisonga cyâumwami cyo hakuno yâuruzi, na bo bakurikiragaho basana.
8 Uziyeli mwene Harihaya bâabacuzi bâizahabu, ni bo bakurikiragaho basana. Na Hananiya umwe wo mu bahanga binjiza imibavu akurikiraho asana, barenga hamwe muri Yerusalemu bageza ku nkike ngari.
9 Kandi Refaya mwene Huri umutware wâigice kimwe cyâi Yerusalemu, na we akurikiraho asana.
10 Yedaya mwene Harumafu akurikiraho asana, aherekeye inzu ye. Na Hatushi mwene Hashabuneya akurikiraho asana.
11 Malikiya mwene Harimu na Hashubu mwene Pahatimowabu, basana ahandi hamwe nâumunara wâitanura.
12 Kandi Shalumu mwene Haloheshi umutware wâikindi gice cyâi Yerusalemu, we nâabakobwa be bakurikiragaho basana.
13 Irembo rijya mu gikombe risanwa na Hanuni nâabaturage bâi Zanowa, bararyubaka bateraho inzugi zaryo nâibyuma bizihindira nâibihindizo byaryo, basana inkike ya mikono igihumbi bageza ku irembo rinyuzwamo imyanda.
14 Kandi irembo rinyuzwamo imyanda risanwa na Malikiya mwene Rekabu, umutware wo mu butware bwâi Betihakeremu. Uwo araryubaka ateraho inzugi zaryo nâibyuma bizihindira nâibihindizo byaryo.
15 Irembo ryâisĹko risanwa na Shaluni mwene Kolihoze, umutware wo mu butware bwâi Misipa. Araryubaka, ararisakara ateraho inzugi zaryo nâibyuma bizihindira nâibihindizo byaryo, yubaka nâinkike yâikidendezi cyâi Silowa aherekeye isambu yâumwami, bageza ku nzuririro zimanuka ziva mu mudugudu wa Dawidi.
16 Nehemiya mwene Azibuki umutware wâigice kimwe cyâi Betisuri, ni we wakurikiragaho asana ageza aherekeye ibituro bya Dawidi no kugeza ku kidendezi cyafukuwe, ukageza ku nzu yâabanyamahanga.
17 Abalewi: Rehumu mwene Bani akurikiraho asana. Hashabiya umutware wâigice kimwe cyâi Keyila, akurikiraho asana inkike ye.
18 Hakurikiraho bene wabo basana, barimo Bavayi mwene Henadadi umutware wâikindi gice cyâi Keyila.
19 Kandi Ezeri mwene Yoshuwa umutware wâi Misipa, akurikiraho asana ikindi gice cyerekeye ahazamuka hajya mu bubiko bwâintwaro zâintambara, aho inkike ihetera.
20 Baruki mwene Zabayi akurikiraho asana ikindi gice afite umwete, ahereye aho inkike ihetera akageza ku muryango wâinzu ya Eliyashibu, Umutambyi mukuru.
21 Meremoti mwene Uriya mwene Hakosi akurikiraho asana ikindi gice, ahereye ku muryango wâinzu ya Eliyashibu akageza aho inzu igarukira.
22 Abatambyi nâabantu bo mu kibaya bakurikiraho basana.
23 Benyamini na Hashubu bakurikiraho, basana ahateganye nâinzu yabo. Azariya mwene MÄseya mwene Ananiya akurikiraho, asana ahabangikanye nâinzu ye.
24 Binuwi mwene Henadadi akurikiraho asana ikindi gice, ahereye ku nzu ya Azariya akageza aho inkike ihetera ku nkokora.
25 Palali mwene Uzayi ni we wasannye ahabangikanye nâaho inkike ihetera, nâumunara wometswe ku nzu yâumwami yo haruguru yegereye urugo rwâabarinzi. Pedaya mwene Paroshi akurikiraho asana.
26 Kandi Abanetinimu babaga Ofeli, ahateganye nâirembo ryâamazi ryerekeye iburasirazuba nâumunara wometsweho.
27 Abâi Tekowa bakurikiraho basana ikindi gice giteganye nâumunara munini wubatsweho, ukageza ku nkike ya Ofeli.
28 Haruguru yâirembo ryâamafarashi hasanwa nâabatambyi, umuntu wese asana ahateganye nâinzu ye.
29 Sadoki mwene Imeri akurikiraho asana ahateganye nâinzu ye, na Shemaya mwene Shekaniya umukumirizi wâirembo ryâiburasirazuba, akurikiraho asana.
30 Hananiya mwene Shelemiya, na Hanuni umuhungu wa gatandatu muri bene Salafu bakurikiraho, basana ikindi gice. Meshulamu mwene Berekiya akurikiraho, asana ahateganye nâinzu ye.
31 Malikiya wo mu bacuzi bâizahabu akurikiraho asana ageza ku nzu yâAbanetinimu nâiyâabatunzi, aherekeye irembo rya Hamifukadi no kugeza ahazamuka hajya ku nkokora.
32 Kandi hagati yâahazamuka hajya ku nkokora nâirembo ryâintama, hasanwa nâabacuzi bâizahabu nâabatunzi.
Bashinyagurirwa na Sanibalati
33 Bukeye Sanibalati yumvise ko twubaka inkike ararakara, agira umujinya mwinshi acyurira Abayuda.
34 Avugira imbere ya bene se nâimbere yâingabo zâi Samariya ati â Ziriya mbwa zâAbayuda ziragira ibiki? Mbese bariyubakira igihome? Cyangwa se bazatamba igitambo? Barenda kubaka ngo buzurizeho? Bagiye gutaburura amabuye bayakura mu byavu byâibishingwe, kandi yarahiye?â
35 Kandi Tobiya wâUmwamoni yari kumwe na we aravuga ati â Nâibyo bubaka ibyo, ingunzu nibyurira izasenya iyo nkike yabo yâamabuye.â
36 Nuko ndasenga nti â Mana yacu, umva uko dusuzuguwe. Ibitutsi badututse abe ari bo bihama, ubatange banyagwe bajyanwe mu gihugu babe abanyagano.
37 Kandi ntugatwikÄŤre gukiranirwa kwabo, nâicyaha cyabo ntikigahanagurwe imbere yawe kuko babaye ikigusha ku bubatsi.â
38 Nuko twubaka inkike yose turayihuza, ariko yari igicagase kuko abantu bari bagize umwete wo gukora.