NEHEMIYA 2
Umwami yohereza Nehemiya i Yerusalemu
1 Umunsi umwe wo mu kwezi kwitwa Nisani mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma yâUmwami Aritazeruzi, vino yari iteretse imbere yâumwami, maze nenda vino nyihereza umwami. Kandi mbere hose sinagiraga umubabaro imbere ye.
2 Umwami arambaza ati â Ni iki gitumye ugaragaza umubabaro kandi utarwaye? Ibyo ntibiterwa nâikindi keretse umubabaro wo mu mutima.â Mbyumvise ndatinya cyane.
3 Umwami ndamusubiza nti â Umwami arakarama! Icyambuza kugaragaza umubabaro ni iki, ko umurwa nâahantu hâibituro bya ba sogokuruza habaye amatongo, nâamarembo yaho akaba yarahiye?â
4 Umwami arambaza ati â Hari icyo unsaba?â Nuko nsaba Imana nyirâijuru,
5 maze nsubiza umwami nti â Niba umwami abikunze kandi umugaragu wawe nkakugiraho ubuhake, unyohereze i Buyuda mu murwa urimo ibituro bya ba sogokuruza, mbone kuwubaka.â
6 Umwami yari yicaranye nâumwamikazi arambaza ati â Urugendo rwawe ruzaba urwâiminsi ingahe, kandi uzagaruka ryari?â Nuko umwami yemera ko ngenda dusezerana igihe.
7 Kandi nsaba umwami nti â Umwami niyemera bampe inzandiko zo gushyira ibisonga bye byo hakurya yâuruzi, ngo bampe inzira ngere i Buyuda.
8 Bampe nâurwandiko rwo gushyira Asafu umurinzi wâikibira cyâumwami, kugira ngo ampe ibiti byo kubazamo ibikingi byâamarembo yâumunara wâinzu, kandi nâibyâinkike zâumurwa nâibyâinzu nzabamo.â Umwami arabinyemerera, abitewe nâukuboko kwiza kwâImana yanjye kwari kundiho.
Nehemiya ajya kureba inkike zasenyutse
9 Maze ndagenda nsanga ibisonga byo hakurya yâuruzi mbaha inzandiko zâumwami, kandi umwami yari yantumanye nâabatware bâingabo nâabagendera ku mafarashi.
10 Bukeye Sanibalati wâUmuhoroni na Tobiya umugaragu wâUmwamoni babyumvise birabababaza cyane, yuko haje umuntu wazanywe no gushakira Abisirayeli ibyiza.
11 Nuko ngeze i Yerusalemu marayo gatatu.
12 Nijoro mbyukana nâabantu bake, kandi sinagize umuntu mbwira icyo Imana yanjye yanshyize mu mutima ngo ngikorere i Yerusalemu, kandi nta farashi twajyanye keretse iyari impetse.
13 Nuko iryo joro ndasohoka nyura mu irembo rijya mu gikombe, nkomeza inzira yâiriba ryâikiyoka no mu irembo rinyuzwamo imyanda, nitegereza inkike zâi Yerusalemu zasenyutse nâamarembo yaho yahiye.
14 Maze njya ku irembo ryâisĹko no ku kidendezi cyâumwami, ariko ntihaboneka inzira yâifarashi yari impetse.
15 Iryo joro nzamuka iruhande rwâakagezi nitegereza inkike, mperako ndahindukira nyura mu irembo rijya mu gikombe, nuko ndagaruka.
16 Ariko abatware ntibamenya iyo nagiye cyangwa icyo nakoze, ndetse sinari nabwiye Abayuda cyangwa abatambyi nâabanyacyubahiro nâabatware, haba nâabandi bakora umurimo.
Nehemiya akomeza abantu ngo bubake
17 Mperako ndababwira nti â Ntimureba ko tumeze nabi, ko i Yerusalemu habaye amatongo nâamarembo yaho akaba yarahiye? Nimuze twubake inkike yâi Yerusalemu tutagumya kuba igitutsi.â
18 Mbabwira ukuboko kwâImana yanjye uburyo kwangiriye neza, mbabwira nâamagambo umwami yambwiye. Baravuga bati â Nimuhaguruke twubake.â Nuko biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza.
19 Ariko Sanibalati wâUmuhoroni na Tobiya umugaragu wâUmwamoni na Geshemu wâUmwarabu babyumvise, baraduseka badushinyagurira baratugaya bati â Ibyo mukora ibyo ni ibiki? Murashaka kugomera umwami?â
20 Maze ndabasubiza nti â Imana nyirâijuru ni yo izatubashisha. Ni cyo kizatuma twebwe abagaragu bayo duhaguruka tukubaka, ariko mwebwe nt mugabane, nta buryo nta nâurwibutso mufite muri Yerusalemu.â