NEHEMIYA 1
Nehemiya yumva inkuru zâibyago byâabâi Yerusalemu
1 Amagambo ya Nehemiya mwene Hakaliya. Mu kwezi kwitwa Kisilevu mu mwaka wa makumyabiri ubwo nari ibwami i Shushani,
2 Hanani wo muri bene data yaraje, azanye nâabagabo bavuye i Buyuda mbabaza inkuru zâAbayuda barokotse, abari barasigaye batajyanywe ari imbohe, mbaza nâinkuru zâi Yerusalemu.
3 Barambwira bati â Abari batÄgiye mu bunyage bagasigara mu gihugu cyâu Buyuda bagize amakuba menshi baratukwa, kandi inkike zâi Yerusalemu zarasenyutse nâamarembo yaho yarahiye.â
Gusenga kwa Nehemiya
4 Maze kumva izo nkuru ndicara ndarira, mara iminsi mbabaye, niyiriza ubusa nsengera imbere yâImana nyirâijuru nti
5 â Ndakwinginze Uwiteka Mana nyirâijuru, Mana nkuru itera ubwoba, ikomereza isezerano nâimbabazi abayikunda bakitondera amategeko yayo,
6 none tegera ugutwi kwawe kumve nâamaso yawe arebe, wumve gusenga umugaragu wawe nsengera imbere yawe muri iyi minsi ku manywa na nijoro nsabira abagaragu bawe bâAbisirayeli, nÄtura ibyaha Abisirayeli twagukoreye. Ni koko jyewe nâinzu ya data twaragucumuye.
7 Twagukiraniweho cyane kandi ntitwitondeye amategeko yawe nâibyategetswe nâamateka yawe, ibyo wategetse umugaragu wawe Mose.
8 Ndakwinginze, ibuka ijambo wategetse umugaragu wawe Mose uti âNimucumura nzabatataniriza mu mahangaâ,
9 kandi uti âAriko nimungarukira mukitondera amategeko yanjye mukayasohoza, nubwo abirukanywe banyu bazaba ku mpera yâisi, nzabakurayo mbateranye mbazane aho nitoranirije nkahatuza izina ryanjye.â
10 â Abo ni bo bagaragu bawe nâabantu, wacunguje ububasha bwawe bwinshi nâamaboko yawe akomeye.
11 Nyagasani ndakwinginze, tegera ugutwi kwawe gusenga kâumugaragu wawe nâukwâabagaragu bawe bishimira kubaha izina ryawe, none uhe umugaragu wawe umugisha, umuhe no kugirirwa imbabazi nâuyu mugabo.â Kandi ubwo nari umuziritsi wa vino yâumwami.