MATAYO 8
Yesu akiza umubembe (Mar 1.40-45; Luka 5.12-16)
1 Amanutse kuri uwo musozi, abantu benshi baramukurikira.
2 Maze haza umubembe aramwegera, aramupfukamira aramubwira ati â Mwami, washaka wabasha kunkiza.â
3 Arambura ukuboko amukoraho ati â Ndabishaka kira.â
4 Uwo mwanya ibibembe bye birakira. Yesu aramubwira ati â Wirinde ntugire uwo ubwira, ahubwo genda wiyereke umutambyi, uture nâituro Mose yategetse ribabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.â
Akiza umugaragu wâumutware wâabasirikare (Luka 7.1-10)
5 Ageze i Kaperinawumu, haza umutware utwara umutwe wâabasirikare aramwinginga ati
6 â Mwami, umugaragu wanjye aryamye mu nzu yararemaye, arababaye cyane.â
7 Aramubwira ati â Ndaza mukize.â
8 Umutware wâabasirikare aramusubiza ati â Mwami, ntibinkwiriye yuko winjira mu nzu yanjye, ahubwo tegeka gusa, umugaragu wanjye arakira.
9 Kuko nanjye ndi umuntu utwarwa nâabandi, mfite abasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti âGendaâ aragenda, nabwira undi nti âNgwinoâ akaza, nabwira umugaragu wanjye nti âKora ikiâ akagikora.â
10 Yesu abyumvise aratangara, abwira abamukurikiye ati â Ndababwira ukuri yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu Bisirayeli.
11 Ndababwira yuko benshi bazaturuka iburasirazuba nâiburengerazuba, bakicarana na Aburahamu na Isaka na Yakobo mu bwami bwo mu ijuru,
12 ariko abana bo muri burya bwami bazirukanirwa mu mwijima hanze, ari ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.â
13 Yesu abwira uwo mutware ati â Nuko genda bikubere nkâuko wizeye.â Umugaragu we akira uwo mwanya.
14 Yesu ajya mu nzu ya Petero, abona nyirabukwe aryamye arwaye ubuganga,
15 amukora ku kuboko ubuganga bumuvamo, arabyuka aramugaburira.
16 Nimugoroba bamuzanira abantu benshi batewe nâabadayimoni, yirukanisha abadayimoni itegeko gusa, akiza abari barwaye bose,
17 kugira ngo ibyavuzwe nâumuhanuzi Yesaya bisohore ngo â Ubwe ni we watwaraga ubumuga bwacu, akikorera nâindwara zacu.â
Gukurikira Yesu ntibyoroshye (Luka 9.57-62)
18 Kandi Yesu abonye abantu benshi bamugose, ategeka ko bambuka bakajya hakurya.
19 Umwe mu banditsi araza aramubwira ati â Mwigisha, ndagukurikira aho ujya hose.â
20 Yesu aramubwira ati â Ingunzu zifite imyobo nâibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana wâumuntu ntafite aho kurambika umusaya.â
21 Undi wo mu bigishwa be aramubwira ati â Databuja, banza undeke ngende mpambe data.â
22 Yesu arambwira ati â Nkurikira, reka abapfuye bihambire abapfuye babo.â
Aturisha inyanja (Mar 4.35-41; Luka 8.22-25)
23 Yikira mu bwato, abigishwa be bajyana na we.
24 Umuyaga uba mwinshi mu nyanja, ubwato bwabo burengerwa nâumuraba wisuka muri bwo, ariko we yari asinziriye.
25 Baraza baramukangura bati â Databuja, dukize turapfuye.â
26 Arababaza ati â Ni iki kibateye ubwoba, mwa bafite kwizera guke mwe?â Maze arabyuka acyaha umuyaga nâinyanja, biratuza rwose.
27 Abantu baratangara bati â Uyu ni muntu ki? Umuyaga nâinyanja na byo biramwumvira!â
Akiza abantu bafite dayimoni(Mar 5.1-20; Luka 8.26-39)
28 Amaze gufata hakurya mu gihugu cyâAbagadareni, ahura nâabantu babiri batewe nâabadayimoni bava mu mva, bari abasazi cyane bituma ari nta watinyuka kunyura muri iyo nzira.
29 Barataka cyane bati â Duhuriye he, Mwana wâImana? Mbese uje hano kutwica urupfu nâagashinyaguro, igihe cyacu kitaragera?â
30 Hirya yabo hari umugana wâingurube nyinshi zirisha.
31 Abadayimoni bazibonye baramwinginga bati â Nutwirukana utwohereze muri uriya mugana wâingurube.â
32 Arabasubiza ati â Nimugende.â Babavamo baragenda, bajya muri izo ngurube. Umugana wose wirukira ku gacuri, zisuka mu nyanja zipfira mu mazi.
33 Abungeri bazo barahunga, binjiye mu mudugudu bavuga ibyo babonye byose, nâibyâabari batewe nâabadayimoni.
34 Abo muri uwo mudugudu bose bajya gusanganira Yesu, bamubonye baramwinginga ngo ave mu gihugu cyabo.