MATAYO 9
Akiza ikirema gihetswe na bane, amaze kukibabarira ibyaha (Mar 2.3-12; Luka 5.18-26)
1 Yikira mu bwato arambuka, agera mu mudugudu wâiwabo.
2 Bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi, nuko Yesu abonye kwizera kwabo abwira icyo kirema ati â Mwana wanjye, humura ibyaha byawe urabibabariwe.â
3 Abanditsi bamwe baribwira bati â Uyu arigereranije.â
4 Ariko Yesu amenya ibyo bibwira arababaza ati â Ni iki kibateye kwibwira ibidatunganye mu mitima yanyu?
5 Icyoroshye ni ikihe? Ni ukuvuga nti âIbyaha byawe urabibabariweâ, cyangwa nti âByuka ugendeâ?
6 Ariko mumenye yuko Umwana wâumuntu afite ubutware mu isi, bwo kubabarira abantu ibyaha.â Nuko abwira icyo kirema ati â Byuka wikorere ingobyi yawe utahe.â
7 Arabyuka aragenda, arataha.
8 Abantu babibonye baratangara, bahimbaza Imana yahaye abantu ubutware bungana butyo.
Ahamagara Matayo (Mar 2.13-22; Luka 5.27-38)
9 Yesu avayo, akigenda abona umuntu witwaga Matayo yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati â Nkurikira.â Arahaguruka, aramukurikira.
10 Hanyuma ubwo Yesu yari yicaye mu nzu bafungura, haza abakoresha bâikoro benshi nâabanyabyaha, basangira na Yesu nâabigishwa be.
11 Abafarisayo babibonye babaza abigishwa be bati â Ni iki gitumye umwigisha wanyu asangira nâabakoresha bâikoro nâabanyabyaha?â
12 Abyumvise arababwira ati â Abazima si bo bifuza umuvuzi, keretse abarwayi.
13 Ariko nimugende, mwige uko iri jambo risobanurwa ngo âIcyo nkunda ni imbabazi, si ibitambo.â Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha.â
14 Maze haza abigishwa ba Yohana baramubaza bati â Ni iki gituma twebwe nâAbafarisayo twiyiriza ubusa kenshi, nyamara abigishwa bawe ntibiyirize ubusa?â
15 Yesu arabasubiza ati â Abasangwa ntibabasha kugira agahinda bakiri kumwe nâumukwe, ariko iminsi izaza, ubwo umukwe azabavanwamo, ni bwo baziyiriza ubusa.
16 â Nta wutera ikiremo cyâigitambaro gishya ku mwenda ushaje kuko icyo kiremo cyaca umwenda, umwenge ukarushaho kuba mugari.
17 Kandi nta wusuka vino yâumutobe mu mifuka yâimpu ishaje, uwagira atyo iyo mifuka yaturika, vino igasandara hasi imifuka ikononekara. Ahubwo vino yâumutobe isukwa mu mifuka mishya, byombi bikarama.â
Azura umukobwa wa Yayiro (Mar 5.22-43; Luka 8.40-56)
18 Akibabwira ayo magambo, haza umutware aramupfukamira, aramubwira ati â Umukobwa wanjye amaze gupfa, ariko ngwino umurambikeho ikiganza cyawe arahembuka.â
19 Yesu arahaguruka, amukurikirana nâabigishwa be.
20 Nuko hari umugore uri mu mugongo wari abimaranye imyaka cumi nâibiri, amuturuka inyuma akora ku nshunda zâumwenda we,
21 kuko yibwiraga ati â Ninkora umwenda we gusa ndakira.â
22 Yesu arahindukira amubonye aramubwira ati â Mwana wanjye, komera. Kwizera kwawe kuragukijije.â Umugore akira uwo mwanya.
23 Yesu ageze mu muryango wâinzu yâuwo mutware, abona abavuza imyirongi nâabantu benshi baboroga
24 arababwira ati â Nimuhave kuko agakobwa kadapfuye, ahubwo karasinziriye.â Baramuseka cyane.
25 Abantu bamaze guhezwa yinjira mu nzu, agafata ukuboko karabyuka.
26 Iyo nkuru yamamara muri icyo gihugu cyose.
Ahumura impumyi ebyiri, akiza abarwayi
27 Maze Yesu avayo. akigenda impumyi ebyiri ziramukurikira zitaka ziti â Tubabarire mwene Dawidi.â
28 Ageze mu nzu izo mpumyi ziramwegera, Yesu arazibaza ati â Mwizeye ko mbishobora?â Ziramusubiza ziti â Yee, Databuja.â
29 Aherako akora ku maso yazo arazibwira ati â Bibabere nkâuko mwizeye.â
30 Amaso yabo arahumuka, Yesu arabihanangiriza cyane ati â Mwirinde ntihagire umuntu ubimenya.â
31 Nyamara basohotse bamwamamaza hose muri icyo gihugu.
32 Bakigenda, bamuzanira ikiragi gitewe na dayimoni.
33 Amaze kwirukana dayimoni ikiragi kiravuga, abantu baratangara bati â Uhereye kera kose ntihigeze kuboneka nkâibi muri Isirayeli.â
34 Ariko Abafarisayo baravuga bati â Umutware wâabadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.â
35 Yesu agenda mu midugudu nâibirorero byose, yigisha mu masinagogi avuga ubutumwa bwiza bwâubwami, akiza indwara zose nâubumuga bwose.
36 Abonye abantu uko ari benshi arabababarira, kuko bari barushye cyane basandaye nkâintama zitagira umwungeri.
37 Maze abwira abigishwa be ati â Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake.
38 Nuko rero mwinginge nyirâibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.â