MATAYO 7
Ntimukagaye abandi mwiretse (Luka 6.37-38,41-42)
1 â Ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa,
2 kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe, urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe.
3 Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe?
4 Cyangwa wabasha ute kubwira mwene so uti âHenga ngutokore agatotsi mu jisho ryaweâ, kandi ugifite umugogo mu jisho ryawe?
5 Wa ndyarya we, banza wikuremo umugogo uri mu ryawe jisho, kuko ari bwo wabona uko utokora agatotsi mu jisho rya mwene so.
6 â Ibyejejwe byâImana ntimukabihe imbwa, kandi nâimaragarita zanyu ntimukazite imbere yâingurube, kugira ngo zitaziribata maze zikabahindukirana zikabarya.
7 â Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa.
8 Kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, nâukomanga agakingurirwa.
9 Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima akamuha ibuye,
10 cyangwa yamusaba ifi akamuha inzoka?
11 Ko muri babi kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?
12 â Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko nâibyahanuwe.
Irembo rifunganye (Luka 13.23-24)
13 â Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, nâinzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi.
14 Ariko irembo rifunganye, nâinzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake.
15 â Mwirinde abahanuzi bâibinyoma baza aho muri basa nâintama, ariko imbere ari amasega aryana.
16 Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto zâumutini ku gitovu?
17 Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi.
18 Igiti cyiza ntikibasha kwera imbuto mbi, kandi nâigiti kibi ntikibasha kwera imbuto nziza.
19 Igiti cyose kitera imbuto nziza kiracibwa, kikajugunywa mu muriro.
20 Nuko muzabamenyera ku mbuto zabo.
21 â Umuntu wese umbwira ati âMwami, Mwamiâ, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka.
22 Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati âMwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?â
23 Ni bwo nzaberurira nti âSinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi zâibibi mwe.â
Inzu yo ku rutare nâiyo ku musenyi (Luka 6.47-49)
24 â Nuko umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nkâumunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare,
25 imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare.
26 â Kandi umuntu wese wumva ayo magambo yanjye ntayakomeze, azaba ari nkâumupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi,
27 imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu iragwa, kandi kugwa kwayo kwabaye kunini.â
28 Yesu amaze kuvuga ayo magambo yose ba bantu batangazwa no kwigisha kwe,
29 kuko yabigishaga nkâufite ubutware, ntase nâabanditsi babo.