MATAYO 4
Yesu ageragezwa na Satani (Mar 1.12-13; Luka 4.1-13)
1 Maze Yesu ajyanwa nâUmwuka mu butayu kugeragezwa nâumwanzi,
2 amaze iminsi mirongo ine nâamajoro mirongo ine atarya, abona gusonza.
3 Umushukanyi aramwegera aramubwira ati â Niba uri Umwana wâImana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima.â
4 Aramusubiza ati â Handitswe ngo âUmuntu ntatungwa nâumutsima gusa, ahubwo atungwa nâamagambo yose ava mu kanwa kâImana.â â
5 Maze umwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero kâurusengero
6 aramubwira ati â Niba uri Umwana wâImana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo âIzagutegekera abamarayika bayo, Bakuramire mu maboko yabo, Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.â â
7 Yesu aramusubiza ati â Kandi handitswe ngo âNtukagerageze Uwiteka Imana yawe.â â
8 Umwanzi arongera amujyana mu mpinga yâumusozi muremure cyane, amwereka ubwami bwose bwo mu isi nâubwiza bwabwo
9 aramubwira ati â Biriya byose ndabiguha nupfukama ukandamya.â
10 Yesu aramubwira ati â Genda Satani, kuko handitswe ngo âUramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.â â
11 Umwanzi aherako aramureka, maze haza abamarayika baramukorera.
Yesu yigishiriza i Kaperinawumu (Mar 1.14-15; Luka 4.14-15)
12 Yesu yumvise ko babohesheje Yohana, aragenda ajya i Galilaya.
13 Yimuka i Nazareti atura i Kaperinawumu, umudugudu uri ku nyanja mu rugabano rwa Zebuluni na Nafutali,
14 ngo ibyavuzwe nâumuhanuzi Yesaya bisohore ngo
15 â Mu gihugu cya Zebuluni na Nafutali, Hafi yâinyanja hakurya ya Yorodani, Nâi Galilaya yâabapagani,
16 Abantu bari bicaye mu mwijima babonye umucyo mwinshi, kandi abari bicaye mu gihugu cyâurupfu no mu gicucu cyarwo, Bamurikirwa nâumucyo.â
17 Yesu ahera ubwo atangira kwigisha avuga ati â Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.â
Yesu atora abigishwa be ba mbere (Mar 1.16-20; Luka 5.1-11; Yoh 1.35-42)
18 Agenda iruhande rwâinyanja yâi Galilaya abona abavandimwe babiri, Simoni witwaga Petero na Andereya mwene se, barobesha urushundura mu nyanja kuko bari abarobyi.
19 Arababwira ati â Nimunkurikire nzabagire abarobyi bâabantu.â
20 Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira.
21 Yicumye imbere abona abandi bavandimwe babiri, umwe ni Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, bari mu bwato hamwe na se Zebedayo bapfundikanya inshundura zabo, arabahamagara.
22 Uwo mwanya basiga ubwato na se, baramukurikira.
23 Yesu agenderera abâi Galilaya hose, abigishiriza mu masinagogi yabo ababwira ubutumwa bwiza bwâubwami, akiza nâindwara zose nâubumuga bwâabantu.
24 Inkuru ye yamamara i Siriya yose, bamuzanira abarwayi bose nâindembe barwaye indwara zitari zimwe, nâabatewe nâabadayimoni, nâabarwaye ibicuri nâibirema arabakiza.
25 Abantu benshi baramukurikira bavuye i Galilaya nâi Dekapoli, nâi Yerusalemu nâi Yudaya no hakurya ya Yorodani.