MATAYO 3
Yohana Umubatiza yigisha, abatiza (Mar 1.1-8; Luka 3.1-18; Yoh 1.6-8,19- 36; 3.23-32)
1 Icyo gihe Yohana Umubatiza araza, yigishiriza mu butayu bwâi Yudaya ati
2 â Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.â
3 Kandi ni we wavuzwe nâumuhanuzi Yesaya ngo â Ijwi ryâurangururira mu butayu ati âNimutunganye inzira yâUwiteka, Mugorore inzira ze.â â
4 Yohana uwo yari yambaye umwambaro wâubwoya bwâingamiya, abukenyeje umushumi, ibyokurya bye byari inzige nâubuki bwâubuhura.
5 Maze abâi Yerusalemu nâabâi Yudaya yose, no mu gihugu cyose giteganye na Yorodani bose barahaguruka bajya aho ari,
6 ababatiriza mu ruzi rwa Yorodani bavuga ibyaha bakoze.
7 Abonye Abafarisayo nâAbasadukayo benshi bazanywe no kubatizwa arababaza ati â Mwa bana bâincira mwe, ni nde wababuriye ngo muhunge umujinya uzatera?
8 Nuko mwere imbuto zikwiriye abihannye.
9 Ntimukibwire muti âDufite Aburahamu, ni we sogokuruza.â Ndababwira yuko Imana ibasha guhindurira Aburahamu abana muri aya mabuye.
10 Ndetse ubu intorezo igezwe ku bishyitsi byâibiti, nuko igiti cyose kitera imbuto nziza kizacibwa, kijugunywe mu muriro.
11 Jyeweho ndababatirisha amazi ngo mwihane, ariko uzaza hanyuma yanjye andusha ubushobozi, ntibinkwiriye no kumutwaza inkweto. Ni we uzababatirisha Umwuka Wera nâumuriro,
12 intara ye iri mu kuboko kwe kandi azeza imbuga ye cyane, amasaka ye azayahunika mu kigega, ariko umurama wo azawucanisha umuriro utazima.â
Kubatizwa kwa Yesu (Mar 1.9-11; Luka 3.21,22; Yoh 1.31-34)
13 Icyo gihe Yesu ava i Galilaya ajya kuri Yorodani, asanga Yohana ngo amubatize.
14 Na we ashaka kumuhakanira ati â Ko ari jye wari ukwiriye kubatizwa nawe, none ni wowe unsanze?â
15 Yesu aramusubiza ati â Emera ubikore, kuko ari byo bidukwiriye ngo dusohoze gukiranuka kose.â Aherako aremera.
16 Yesu amaze kubatizwa uwo mwanya ava mu mazi, ijuru riramukingukira abona Umwuka wâImana amanuka asa nâinuma amujyaho,
17 maze ijwi rivugira mu ijuru riti â Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.â