MATAYO 2
Abanyabwenge baramya Yesu
1 Yesu amaze kuvukira i Betelehemu mu gihugu cyâi Yudaya ku ngoma yâUmwami Herode, haza abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Yerusalemu, barabaza bati
2 â Umwami wâAbayuda wavutse ari hehe? Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya.â
3 Umwami Herode abyumvise ahagarikana umutima nâabâi Yerusalemu bose,
4 ateranya abatambyi bakuru nâabanditsi bose bâubwo bwoko, ababaza aho Kristo azavukira aho ari ho.
5 Bati â Ni i Betelehemu mu gihugu cyâi Yudaya. Ni ko byanditswe nâumuhanuzi ngo
6 âNawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda,Ni ukuri nturi mutoya mu midugudu ikomeye ya Yuda,Kuko muri wowe ari ho hazaturuka umutware,Uzaragira ubwoko bwanjye bwâAbisirayeli.â â
7 Nuko Herode ahamagara abanyabwenge rwihishwa, abasobanuza neza igihe baboneye ya nyenyeri,
8 abatuma i Betelehemu ati â Nimugende musobanuze neza ibyâuwo mwana. Nimumubona muze mubimbwire, nanjye njye kumuramya.â
9 Bamaze kumva umwami baragenda, kandi ya nyenyeri babonye bakiri iburasirazuba ibajya imbere, irinda igera aho uwo mwana ari ihagarara aho.
10 Babonye iyo nyenyeri baranezerwa cyane.
11 Bageze mu nzu basangamo umwana hamwe na nyina Mariya, barapfukama baramuramya. Maze bahambura imitwaro yabo, bamutura amaturo yâizahabu nâicyome nâishangi.
12 Baburizwa nâImana mu nzozi gusubira kwa Herode, banyura iyindi nzira basubira iwabo.
Yosefu ahungira muri Egiputa
13 Bamaze kugenda marayika wâUmwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ati â Byuka ujyane umwana na nyina uhungire muri Egiputa, ugumeyo ugeze aho nzakubwirira, kuko Herode agenza umwana ngo amwice.â
14 Na we aherako arabyuka ajyana umwana na nyina nijoro, ajya muri Egiputa,
15 agumayo ageza ubwo Herode amaze gutanga, ngo ibyo Umwami Imana yavugiye mu kanwa kâumuhanuzi bisohore ngo â Nahamagaye umwana wanjye ngo ave muri Egiputa.â
16 Herode abonye ko yatengushywe na ba banyabwenge ararakara cyane, aratuma ngo bice abana bâabahungu bose bari i Betelehemu no mu misozi yose iri bugufi bwaho, bamaze imyaka ibiri nâabatarayimara, nkâuko yagereranyije igihe yasobanuriwe nâabo banyabwenge.
17 Ni bwo ibyavuzwe nâumuhanuzi Yeremiya byasohoye ngo
18 â Induru yumvikaniye i Rama,Yo kurira no kuboroga kwinshi,Rasheli aririra abana be,Yanga guhozwa kuko batakiriho.â
19 Herode amaze gupfa, marayika wâUmwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ari mu Egiputa ati
20 â Byuka usubize umwana na nyina mu gihugu cya Isirayeli, kuko abashakaga kumwica bapfuye.â
21 Arabyuka ajyana umwana na nyina, asubira mu gihugu cya Isirayeli.
22 Ariko yumvise yuko Arikelayo yimye i Yudaya aha se Herode atinya kujyayo, abwirizwa nâImana mu nzozi ajya mu gihugu cyâi Galilaya,
23 atura mu mudugudu witwa i Nazareti ngo ibyavuzwe nâabahanuzi bisohore ngo