MATAYO 5
Yesu yerekana abahiriwe abo ari bo (Luka 6.20-23)
1 Abonye abantu benshi azamuka umusozi, maze kwicara abigishwa be baramwegera.
2 Aterura amagambo ati
3 â Hahirwa abakene mu mitima yabo, Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.
4 Hahirwa abashavura, Kuko ari bo bazahozwa.
5 Hahirwa abagwa neza, Kuko ari bo bazahabwa isi.
6 Hahirwa abafite inzara nâinyota byo gukiranuka, Kuko ari bo bazahazwa.
7 Hahirwa abanyambabazi, Kuko ari bo bazazigirirwa.
8 Hahirwa abâimitima iboneye, Kuko ari bo bazabona Imana.
9 Hahirwa abakiranura, Kuko ari bo bazitwa abana bâImana.
10 Hahirwa abarenganyirijwe gukiranuka, Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.
11 â Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora.
12 Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere.
13 â Muri umunyu wâisi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa nâiki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira.
14 â Muri umucyo wâisi. Umudugudu wubatswe ku mpinga yâumusozi ntubasha kwihisha.
15 Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose.
16 Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere yâabantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.
Yesu ntiyazanywe no gukuraho amategeko
17 â Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza.
18 Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru nâisi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.
19 Nuko uzica rimwe ryo muri ayo mategeko naho ryaba ryoroshye hanyuma yâayandi, akigisha abandi kugira batyo, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mutoya rwose. Ariko uzayakora akayigisha abandi, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mukuru.
20 Kandi ndababwira yuko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukwâabanditsi nâukwâAbafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.
Ntukice
21 â Mwumvise ko abakera babwiwe ngo âNtukice, uwica akwiriye guhanwa nâabacamanza.â
22 Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese urakarira mwene se akwiriye guhanwa nâabacamanza, uzatuka mwene se ati âWa mupfu weâ, akwiriye guhanirwa mu rukiko, uzabwira mwene se ati âWa gicucu weâ, akwiriye gushyirwa mu muriro wâi Gehinomu.
23 Nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afite icyo mupfa,
24 usige ituro ryawe imbere yâigicaniro ubanze ugende wikiranure na mwene so, uhereko ugaruke uture ituro ryawe.
25 â Wikiranure vuba nâukurega mukiri mu nzira, ukurega ye kugushyikiriza umucamanza, umucamanza ataguha umusirikare akagushyira mu nzu yâimbohe.
26 Ndakubwira ukuri yuko utazavamo rwose, keretse wishyuye umwenda wose hadasigaye ikuta na rimwe.
Ntugasambane
27 â Mwumvise ko byavuzwe ngo âNtugasambane.â
28 Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we.
29 Ijisho ryawe ryâiburyo nirigushuka rikakugusha, urinogore urite kure. Ibyiza ni uko wapfa ijisho rimwe, biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu.
30 Nâikiganza cyawe cyâiburyo nikikugusha, ugice ugite kure. Ibyiza ni uko wabura urugingo rwawe rumwe, biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu.
Ntukahukane (Mat 19.9; Mar 10.11,12; Luka 16.18)
31 â Kandi byaravuzwe ngo âUzasenda umugore we, amuhe urwandiko rwo kumusenda.â
32 Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese usenda umugore we atamuhora gusambana, aba amuteye gusambana, kandi uzacyura uwasenzwe azaba asambanye.
Ntukarahire
33 â Kandi mwumvise ko abakera babwiwe ngo âNtukarahire ibinyoma, ahubwo uzakorere Umwami Imana ibyo wayirahiye.â
34 Ariko jyeweho ndababwira kutarahira rwose, naho ryaba ijuru kuko ari ryo ntebe yâImana,
35 cyangwa isi kuko ari yo ntebe yâibirenge byayo, cyangwa i Yerusalemu kuko ari ururembo rwâUmwami ukomeye.
36 Kandi ntuzarahire umutwe wawe, kuko utabasha kweza agasatsi kamwe cyangwa ngo ukirabuze.
37 Ahubwo ijambo ryanyu ribe âYee, Yeeâ, âOya, Oyaâ, ibirenze ibyo bituruka ku Mubi.
Ntimukihorere (Luka 6.29-30)
38 â Mwumvise ko byavuzwe ngo âIjisho rihorerwe irindi, nâiryinyo rihorerwe irindi.â
39 Ariko jyeweho ndababwira kutabuza umuntu mubi kubagirira nabi: ugukubise urushyi mu musaya wâiburyo, umuhindurire nâuwâibumoso,
40 umuntu nashaka kukuburanya ngo agutware ikanzu yawe, umuhe nâumwitero,
41 ugutegetse kujyana na we mu gikingi kimwe, umujyane no mu cya kabiri.
42 Ukwaka umuhe kandi ushaka kugutira ntumwerekeze umugongo.
Nimukunde ababanga (Luka 6.32-36)
43 â Mwumvise ko byavuzwe ngo âUkunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.â
44 Ariko jyeweho ndababwira nti âMukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya,
45 ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba rye kurasira ababi nâabeza, kandi abakiranuka nâabakiranirwa abavubira imvura.
46 Nimukunda ababakunda gusa, muzahembwa iki? Mbese abakoresha ikoro na bo ntibagira batyo?
47 Nimuramutsa bene wanyu bonyine, abandi mubarusha iki? Mbese abapagani na bo ntibagira batyo?
48 Namwe mube mukiranutse nkâuko So wo mu ijuru akiranuka.