MATAYO 24
Ibyerekeye kurimbuka kwa Yerusalemu, no kugaruka kwa Yesu (Mar 13.1- 27; Luka 21.5-28)
1 Yesu asohoka mu rusengero. Akigenda, abigishwa be baramusanga bashaka kumwereka imyubakire yâurusengero.
2 Arababwira ati â Ntimureba ibi byose? Ndababwira ukuri yuko aha hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.â
3 Yicaye ku musozi wa Elayono, abigishwa baza aho ari biherereye baramubaza bati â Tubwire, ibyo bizaba ryari, nâikimenyetso cyo kuza kwawe nâicyâimperuka yâisi ni ikihe?â
4 Yesu arabasubiza ati â Mwirinde hatagira umuntu ubayobya,
5 kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati âNi jye Kristoâ, bazayobya benshi.
6 Muzumva ibyâintambara nâimpuha zâintambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.
7 Ishyanga rizatera irindi shyanga, nâubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara nâibishyitsi hamwe na hamwe.
8 Ariko ibyo byose bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa.
9 â Ubwo ni bwo bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica, muzangwa nâamahanga yose abahora izina ryanjye.
10 Ni bwo benshi bazasubira inyuma, bazagambanirana bangane.
11 Nâabahanuzi benshi bâibinyoma bazaduka bayobye benshi.
12 Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja.
13 Ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.
14 Kandi ubu butumwa bwiza bwâubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize.
15 â Ariko ubwo muzabona ikizira kirimbura cyahanuwe nâumuhanuzi Daniyeli gihagaze Ahera, (ubisoma abyitondere),
16 icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi,
17 nâuzaba ari hejuru yâinzu ye ntazamanuka ngo atware ku bintu byo mu nzu ye,
18 nâuzaba ari mu mirima ye ntazasubira imuhira ngo azane umwenda we.
19 Abazaba batwite nâabonsa muri iyo minsi bazabona ishyano.
20 Namwe musengere kugira ngo guhunga kwanyu kutazabaho mu mezi yâimbeho cyangwa ku isabato,
21 kuko muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho.
22 Iyo minsi iyaba itagabanijweho ntihajyaga kuzarokoka nâumwe, ariko ku bwâintore iyo minsi izagabanywaho.
23 â Icyo gihe umuntu nababwira ati âDore Kristo ari hanoâ, nâundi ati âAri hanoâ, ntimuzabyemere.
24 Kuko abiyita Kristo nâabahanuzi bâibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye nâibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya nâintore niba bishoboka.
25 Dore mbibabwiye bitaraba.
26 â Nuko nibababwira bati âDore ari mu butayuâ, ntimuzajyeyo, cyangwa bati âDore ari mu kirambiâ, ntimuzabyemere.
27 Kuko nkâuko umurabyo urabiriza iburasirazuba ukabonekera aho rirengera, ni ko no kuza kâUmwana wâumuntu kuzaba.
28 â Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro ziteranira.
29 â Ariko hanyuma yâumubabaro wo muri iyo minsi, uwo mwanya âIzuba rizijima, nâukwezi ntikuzava umwezi wako, nâinyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, nâimbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.â
30 Ubwo ni bwo ikimenyetso cyâUmwana wâumuntu kizabonekera mu ijuru, nâamoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana wâumuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi nâubwiza bwinshi.
31 Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ryâimpanda, bateranye intore ze mu birere bine, uhereye impera yâijuru ukageza iyindi mpera yaryo.
Uko bizamera ubwo Yesu azagaruka (Mar 13.28-37; Luka 17:26-37; 21.29- 33)
32 â Murebere ku mutini ni wo cyitegererezo: ishami ryawo, iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cyâimpeshyi kiri bugufi.
33 Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi.
34 Ndababwira ukuri yuko abâubu bwoko batazashiraho kugeza aho ibyo byose bizasohorera.
35 Ijuru nâisi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.
36 â Ariko uwo munsi nâicyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine.
37 Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza kâUmwana wâumuntu ni ko kuzaba,
38 kuko nkâuko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge,
39 ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose. Ni ko no kuza kâUmwana wâumuntu kuzaba.
40 Icyo gihe abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare,
41 abagore babiri bazaba basya ku rusyo, umwe azajyanwa undi asigare.
42 â Nuko mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho.
43 Ariko ibi mubimenye, iyaba nyirâurugo yari amenye igicuku umujura azaziramo yabaye maso, ntiyamukundiye gucukura inzu ye.
44 Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana wâumuntu azaziramo.
Umugani wâabagaragu babiri (Luka 12.41-48)
45 â Mbese ni nde mugaragu ukiranuka wâubwenge, shebuja yasigiye abo mu rugo rwe kubagerera igerero igihe cyaryo?
46 Uwo mugaragu arahirwa, shebuja naza agasanga abikora.
47 Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibintu bye byose.
48 Ariko umugaragu mubi niyibwira mu mutima we ati âDatabuja aratinzeâ,
49 maze agatangira gukubita abagaragu bagenzi be no gusangira nâabasinzi,
50 shebuja wâuwo mugaragu azaza umunsi atamutegereje nâigihe atazi,
51 amucemo kabiri amuhanane nâindyarya. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.