MATAYO 25
Umugani wâabakobwa cumi
1 â Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa nâabakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe.
2 Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge.
3 Abapfu bajyanye amatabaza yabo ntibajyana nâamavuta,
4 ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe nâamatabaza yabo.
5 Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira.
6 â Ariko nijoro mu gicuku habaho urusaku ngo âUmukwe araje, nimusohoke mumusanganire!â
7 Maze ba bakobwa bose barahaguruka baboneza amatabaza yabo.
8 Abapfu babwira abanyabwenge bati âNimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatabaza yacu azima.â
9 Ariko abanyabwenge barabahakanira bati âOya, ntiyadukwira twese, ahubwo nimujye mu bahanjuzi muyigurire.â
10 Bagiye kugura, umukwe araza, abari biteguye binjirana na we mu bukwe, urugi rurakingwa.
11 â Hanyuma ba bakobwa bandi na bo baraza, barahamagara bati âNyakubahwa, dukingurire.â
12 Na we arabasubiza ati âNdababwira ukuri yuko ntabazi.â
13 â Nuko mube maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe.
Umugani wâabagaragu bahawe italanto(Luka 19.11-27)
14 â Bizaba nkâibyâumuntu wari ugiye kuzindukira mu kindi gihugu, ahamagara abagaragu be abasigira ibintu bye,
15 aha umwe italanto eshanu, undi amuha ebyiri, undi amuha imwe uko umuntu ashoboye, arazinduka.
16 Uwo mwanya uwahawe italanto eshanu aragenda arazigenza, agenzuramo izindi talanto eshanu.
17 Nâuwahawe ebyiri abigenza atyo, agenzuramo izindi ebyiri.
18 Ariko uwahawe imwe aragenda acukura umwobo, ahishamo italanto ya shebuja.
19 â Maze iminsi myinshi ishize, shebuja wâabo bagaragu araza, abarana na bo umubare wâibyo yabasigiye.
20 Uwahawe italanto eshanu araza, azana izindi talanto eshanu ati âDatabuja, wansigiye italanto eshanu, dore nazigenzuyemo izindi talanto eshanu.â
21 Shebuja aramubwira ati âNuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.â
22 â Nâuwahawe italanto ebyiri araza aravuga ati âDatabuja, wansigiye italanto ebyiri, dore nazigenzuyemo izindi ebyiri.â
23 Shebuja aramubwira ati âNuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.â
24 â Nâuwahawe imwe araza aravuga ati âDatabuja, nari nzi ko uri umunyamwaga, ko usarura aho utabibye, ko uhunika ibyo utagosoye
25 ndatinya, ndagenda mpisha italanto yawe mu butaka. dore ngiyo, ibyawe urabifite.â
26 â Ariko shebuja aramusubiza ati âWa mugaragu mubi we, wa munyabute we, ko wari uzi ko nsarura aho ntabibye, mpunika ibyo ntagosoye,
27 italanto yawe ntiwari ukwiriye kuyiha abagenza, nanjye naza ukampana iyanjye nâinyungu yayo?
28 Nuko nimuyimwake, muyihe ufite italanto cumi.
29 Kuko ufite wese azahabwa akarushirizwaho, ariko udafite azakwa nâicyo yari afite.
30 Nâuyu mugaragu nta cyo amaze, mumujugunye mu mwijima hanze. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.â
Gucirwaho iteka
31 â Umwana wâumuntu ubwo azazana nâabamarayika bose afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe yâubwiza bwe.
32 Amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nkâuko umwungeri arobanura intama mu ihene,
33 intama azazishyira iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso.
34 Umwami azabwira abari iburyo bwe ati âNimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kwâisi,
35 kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira,
36 nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransura, nari mu nzu yâimbohe muza kundeba.â
37 â Abakiranutsi bazamubaza bati âMwami, twakubonye ryari ushonje turagufungurira, cyangwa ufite inyota tuguha icyo unywa?
38 Kandi twakubonye ryari uri umushyitsi turagucumbikira, cyangwa wambaye ubusa turakwambika?
39 Kandi twakubonye ryari urwaye, cyangwa uri mu nzu yâimbohe tuza kugusura?â
40 Umwami azabasubiza ati âNdababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma yâabandi, ari jye mwabikoreye.â
41 â Azabwira nâabari ibumoso ati âNimuve aho ndi mwa bivume mwe, mujye mu muriro wâiteka watunganirijwe Umwanzi nâabamarayika be,
42 kuko nari nshonje ntimumfungurire, nari mfite inyota ntimwampa icyo nywa,
43 nari umushyitsi ntimwancumbikira, nari nambaye ubusa ntimwanyambika, nari umurwayi no mu nzu yâimbohe ntimwansura.â
44 â Na bo bazamusubiza bati âMwami, twakubonye ryari ushonje, cyangwa ufite inyota, cyangwa uri umushyitsi, cyangwa wambaye ubusa, cyangwa urwaye, cyangwa uri mu nzu yâimbohe, ntitwagukorera?â
45 Azabasubiza ati âNdababwira ukuri yuko ubwo mutabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma yâabandi, nanjye mutabinkoreye.â
46 Abo bazajya mu ihaniro ryâiteka, naho abakiranutsi bazajya mu bugingo buhoraho.â