MATAYO 23
Yesu abuza abigishwa gukurikiza imigenzereze yâAbafarisayo (Mar 12.38- 39; Luka 11.43,46; 20.45-46)
1 Maze Yesu avugana nâiteraniro ryâabantu nâabigishwa be ati
2 â Abanditsi nâAbafarisayo bicaye ku ntebe ya Mose.
3 Nuko rero ibyo bababwira byose mubikore mubiziririze, ariko imigenzo yabo mwe kuyikurikiza kuko ibyo bavuga atari byo bakora.
4 Bahambira imitwaro iremereye idaterurwa bakayihekesha abantu ku ntugu, ariko ubwabo ntibemere kuba bayikozaho nâurutoki rwabo.
5 Ahubwo imirimo yabo yose bayikorera kugira ngo abantu babarebe: nâimpapuro bambara zanditsweho amagambo yâImana bazagura, bakongera inshunda zâimyenda yabo,
6 kandi bakunda imyanya yâabakuru mu birori, nâintebe zâicyubahiro mu masinagogi,
7 no kuramukirizwa mu maguriro, no kwitwa nâabantu Rabi.
8 Ariko mwebweho ntimuzitwe Rabi, kuko umwigisha wanyu ari umwe, namwe mwese muri abavandimwe.
9 Kandi ntimukagire umuntu wo mu isi mwita Data, kuko So ari umwe, ari uwo mu ijuru.
10 Kandi ntimuzitwe abakuru, kuko umukuru wanyu ari umwe, ari Kristo.
11 Ahubwo uruta abandi muri mwe ajye aba umugaragu wanyu.
12 Uzishyira hejuru azacishwa bugufi, uzicisha bugufi az shyirwa hejuru.
Yesu aburira Abafarisayo nâabanditsi (Mar 12.40; Luka 11.39-52; 20.47)
13 â Ariko mwebwe banditsi nâAbafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwugarira ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batabwinjiramo, namwe ubwanyu ntimwinjiremo kandi nâabashaka kwinjiramo ntimubakundire. [
14 Mwebwe banditsi nâAbafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko murya ingo zâabapfakazi, kandi mugakomeza kuvuga amasengesho yâurudaca muryarya. Ni cyo gituma muzacirwa ho iteka riruta ayandi.]
15 â Mwebwe banditsi nâAbafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko muzererezwa mu nyanja no mu misozi no guhindura umuntu umwe ngo yemere idini yanyu, ariko iyo ahindutse, mutuma abaruta inkubwe ebyiri kuba umwana wâi Gehinomu.
16 â Mwa barandasi bahumye mwe, muzabona ishyano mwebwe abavuga muti âUrahiye urusengero nta cyo bitwayeâ, ariko ngo âUrahiye izahabu yo mu rusengero azaba yibohesheje iyo ndahiro arahiye.â
17 Mwa bapfu mwe, mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe, ni izahabu cyangwa ni urusengero rwubahiriza izahabu?
18 Kandi ngo âUrahiye igicaniro nta cyo bitwaye, ariko urahira ituro rikiriho azaba yibohesheje iyo ndahiro arahiye.â
19 Mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe, ni ituro cyangwa ni igicaniro cyubahiriza ituro?
20 Nuko urahiye igicaniro ni cyo aba arahiye nâibikiriho byose,
21 kandi urahiye urusengero ni rwo aba arahiye nâIrubamo.
22 Kandi urahiye ijuru, aba arahiye intebe yâImana nâIyicaraho.
23 â Mwebwe banditsi nâAbafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mutanga kimwe mu icumi cyâisogi na anisi na kumino, mukirengagiza amagambo akomeye yo mu mategeko, ari yo kutabera nâimbabazi no kwizera. Ibyo mwari mukwiriye kubikora, na bya bindi ntimubireke.
24 Mwa barandasi bahumye mwe, mumimina umubu ariko ingamiya mukayimira bunguri.
25 â Mwebwe banditsi nâAbafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwoza inyuma yâigikombe nâimbehe, ariko imbere yabyo huzuye ubwambuzi bwanyu no kutirinda.
26 Wa Mufarisayo uhumye we, banza woze imbere yâigikombe nâimbehe, inyuma yabyo habone kuba heza.
27 â Mwebwe banditsi nâAbafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mumeze nkâibituro byasizwe ingwa, bigaragara inyuma ari byiza, nyamara imbere byuzuye amagufwa yâabapfuye nâibihumanya byose.
28 Ni ko muri namwe, inyuma mugaragarira abantu muri abakiranutsi, ariko mu mutima mwuzuye uburyarya nâubugome.
29 â Mwebwe banditsi nâAbafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwubaka ibituro byâabahanuzi, mukarimbisha inzibutso zâabakiranutsi,
30 mukavuga muti âIyaba twariho mu gihe cya ba sogokuruza, ntituba twarafatanije na bo kuvusha amaraso yâabahanuzi.â
31 Uko ni ko mwihamya, yuko muri abana bâabishe abahanuzi.
32 Ngaho, nimwuzuze urugero rwa ba sekuruza wanyu.
33 Mwa nzoka mwe, mwa bana bâincira mwe, muzahunga mute iteka ryâi Gehinomu?
34 Nuko rero ku bwâibyo, ngiye kubatumaho abahanuzi nâabanyabwenge nâabanditsi: bamwe muri bo muzabica muzababamba, abandi muzabakubitira mu masinagogi yanyu, muzabirukana mu midugudu yose bajyamo,
35 muhereko mugibweho nâamaraso yose yâabakiranutsi yaviriye ku isi, uhereye ku maraso ya Abeli umukiranutsi, ukageza ku maraso ya Zakariya mwene Berekiya, mwiciye hagati yâAhera hâurusengero nâigicaniro.
36 Ndababwira ukuri yuko ibyo byose bizasohora ku bâiki gihe.
37 â Yerusalemu, Yerusalemu, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nshaka kubundikira abana bawe, nkâuko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire?
38 Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka.
39 Ndababwira yuko mutazambona uhereye none ukageza ubwo muzavuga muti âHahirwa uje mu izina ryâUwiteka.â â