MATAYO 21
Yesu ajya i Yerusalemu ahetswe nâindogobe (Mar 11.1-11; Luka 19.28-40; Yoh 12.12-19)
1 Bageze bugufi bwâi Yerusalemu, bajya i Betifage ku musozi wa Elayono, maze Yesu atuma abigishwa babiri
2 arababwira ati â Mujye mu kirorero kiri imbere, uwo mwanya muri bubone indogobe izirikanye nâiyayo, muziziture muzinzanire.
3 Ariko nihagira umuntu ubabaza ijambo, mumubwire muti âDatabuja ni we uzishakaâ, maze araherako azibahe.â
4 Ibyo byabereyeho kugira ngo ibyavuzwe nâumuhanuzi bisohore ngo
5 â Mubwire umukobwa wâi Siyoni muti âDore umwami wawe aje aho uri, Ari uwâineza ahetswe nâindogobe, Nâicyana cyâindogobe.â â
6 Ba bigishwa baragenda bakora nkâuko Yesu yabategetse,
7 bazana indogobe nâiyayo baziteguraho imyenda yabo, ayicaraho.
8 Haza rubanda rwinshi, abenshi muri bo basasa imyenda yabo mu nzira, abandi baca amashami yâibiti bayasasa mu nzira.
9 Itara ryâabantu bamushagaye bararangurura bati â Hoziyana mwene Dawidi, hahirwa uje mu izina ryâUwiteka! Hoziyana ahasumba hose!â
10 Ageze i Yerusalemu abâumurwa bose barashika, barabaza bati â Uriya ni nde?â
11 Barabasubiza bati â Ni umuhanuzi Yesu wâi Nazareti yâi Galilaya.â
Yesu yirukana abaguriraga mu rusengero (Mar 11.15-18; Luka 19.45-48; Yoh 2.13-22)
12 Nuko Yesu yinjira mu rusengero rwâImana, yirukanamo abaruguriragamo bose, yubika ameza yâabavunjaga ifeza nâintebe zâabaguraga inuma,
13 arababwira ati â Byanditswe ngo âInzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamoâ, ariko mwebwe mwayihinduye isenga yâabambuzi.â
14 Nuko impumyi nâibirema bamusanga mu rusengero arabakiza.
15 Ariko abatambyi bakuru nâabanditsi babonye ibitangaza akoze, nâabana bavugiye mu rusengero amajwi arenga bati â Hoziyana mwene Dawidiâ, bararakara.
16 Baramubaza bati â Aho urumva ibyo aba bavuga?â Yesu arabasubiza ati â Yee, ntimwari mwasoma ngo âMu kanwa kâabana bato nâabonka wabonyemo ishimwe ritagira inengeâ?â
17 Arabasiga asohoka mu murwa, ajya i Betaniya ararayo.
Yesu avuma igiti cyitwa umutini (Mar 11.12-14,19-24)
18 Bukeye bwaho mu gitondo kare asubira mu murwa, arasonza.
19 Abona umutini iruhande rwâinzira arawegera, asanga utariho imbuto keretse ibibabi gusa, arawubwira ati â Ntukere imbuto iteka ryose.â Muri ako kanya uruma.
20 Abigishwa babibonye baratangara bati â Mbega uhereye ko wuma muri ako kanya?â
21 Yesu arabasubiza ati â Ndababwira ukuri yuko mufite kwizera mudashidikanya, mutakora nkâibyâumutini gusa, ahubwo mwabwira nâuyu musozi muti âShinguka utabwe mu nyanjaâ, byabaho.
22 Kandi ibyo muzasaba mwizeye muzabihabwa byose.â
Abatambyi babaza Yesu aho yakuye ububasha bwe (Mar 11.27-33; Luka 20.1-8)
23 Yinjiye mu rusengero, abatambyi bakuru nâabakuru bâubwo bwoko baza aho ari yigisha, baramubaza bati â Ufite butware ki bugutera gukora ibyo? Ni nde wabuguhaye?â
24 Yesu arabasubiza ati â Nanjye reka mbabaze ijambo rimwe, nimurinsubiza nanjye ndababwira ubutware buntera kubikora.
25 Kubatiza kwa Yohana kwavuye he, ni mu ijuru cyangwa ni mu bantu?â Nuko biburanya mu mitima yabo bati â Nituvuga yuko kwavuye mu ijuru aratubaza ati âNi iki cyababujije kumwemera?â
26 Nituvuga yuko kwavuye mu bantu, dutinya ko abantu batugaya kuko bose bemera ko Yohana yari umuhanuzi.â
27 Ni ko gusubiza Yesu bati â Ntitubizi.â Na we arababwira ati â Nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo.
28 â Ariko ibi mubitekereza mute? Habayeho umuntu wari ufite abana babiri, asanga umukuru aramubwira ati âMwana wanjye, genda uhingire uruzabibu rwanjye.â
29 Na we aramusubiza ati âNdanze.â Maze hanyuma arihana aragenda.
30 Se asanga uwa kabiri amubwira atyo, na we aramusubiza ati âNdagiye dataâ, ariko ntiyajyayo.
31 Muri abo bombi ni nde wakoze icyo se ashaka?â Baramusubiza bati â Ni uwa mbere.â Yesu arababwira ati â Ndababwira ukuri yuko abakoresha bâikoro nâabamaraya bababanziriza kwinjira mu bwami bwâImana.
32 Dore Yohana yaje muri mwe agendera mu nzira yo gukiranuka ntimwamwemera, nyamara abakoresha bâikoro nâabamaraya bo baramwemeye, ariko nubwo mwabibonye mutyo ntimurakihana ngo mumwemere.
Umugani wâabahinzi bimye shebuja imyaka ye (Mar 12.1-12; Luka 20.9- 19)
33 â Mwumve undi mugani: Habayeho umuntu wari ufite urugo, atera uruzabibu azitiraho uruzitiro, acukuramo urwina, yubakamo umunara, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu.
34 Nuko igihe cyo gusarura cyenda kugera, atuma abagaragu be ku bahinzi ngo babahe imbuto ze.
35 Maze abahinzi bafata abagaragu be, umwe baramukubita undi baramwica, undi bamutera amabuye.
36 Yongera gutuma abandi bagaragu baruta aba mbere, na bo babagira batyo.
37 Hanyuma abatumaho umwana we ati âBazubaha umwana wanjye.â
38 Maze abahinzi babonye mwene shebuja baravugana bati âUyu ni we mutware, nimucyo tumwice ubutware bube ubwacu.â
39 Nuko baramufata bamwirukana mu ruzabibu, baramwica.
40 â Mbese nyirâuruzabibu naza, abo bahinzi azabagenza ate?â
41 Baramusubiza bati â Abo bagome azabarimbura bibi, maze uruzabibu arusigemo abandi bahinzi bazajya bamuha imbuto za rwo igihe cya zo.â
42 Yesu arababaza ati â Ntimwari mwasoma mu byanditswe ngo âIbuye abubatsi banze, Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka! Ibyo byavuye ku Uwiteka, Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.â
43 â Ni cyo gitumye mbabwira yuko ubwami bwâImana muzabunyagwa, bugahabwa ishyanga ryera imbuto zabwo.
44 Kandi uzagwira iryo buye azavunagurika, ariko uwo rizagwira wese, rizamumenagura rimugire ifu.â
45 Abatambyi bakuru nâAbafarisayo bumvise imigani ye bamenya yuko ari bo avuga.
46 Bashaka kumufata ariko batinya rubanda, kuko bemeraga ko ari umuhanuzi.