MATAYO 20
Umugani wâabahinzi bo mu ruzabibu
1 â Ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa nâumuntu ufite urugo, yazindutse kare gushaka abahinzi ngo bahingire uruzabibu rwe.
2 Asezerana nâabahinzi idenariyo ku munsi umwe, abohereza mu ruzabibu rwe.
3 Isaha eshatu arasohoka, asanga abandi bahagaze mu iguriro nta cyo bakora,
4 na bo arababwira ati âNamwe mujye mu ruzabibu rwanjye ndi bubahe ibikwiriye.â
5 Baragenda. Yongera gusohoka mu isaha esheshatu nâisaha cyenda, abigenza atyo.
6 Isaha zibaye cumi nâimwe arasohoka, asanga abandi bahagaze arababaza ati âNi iki kibahagaritse hano umunsi wose nta cyo mukora?â
7 Baramusubiza bati âKuko ari nta waduhaye umurimo.â Arababwira ati âNamwe mujye mu ruzabibu rwanjye.â
8 â Bugorobye nyirâuruzabibu abwira igisonga cye ati âHamagara abahinzi ubahe ibihembo byabo, utangirire ku ba nyuma ugeze ku ba mbere.â
9 Abatangiye mu isaha cumi nâimwe baje, umuntu wese ahabwa idenariyo imwe.
10 Ababanje baje bibwira ko bahembwa ibirutaho, ariko umuntu wese ahembwa idenariyo imwe.
11 Bazihawe bitotombera nyirâuruzabibu bati
12 âAba ba nyuma bakoze isaha imwe, ubanganyije natwe abahingitse umunsi wose tuvunika, twicwa nâizuba!â
13 â Na we asubiza umwe muri bo ati âMugenzi wanjye, sinkugiriye nabi. Ntuzi ko twasezeranye idenariyo imwe?
14 Ngiyo yijyane ugende. Ko nshatse guhemba uwa nyuma nkawe,
15 mbese hari icyambuza kugenza ibyanjye uko nshaka, ko undeba igitsure, kuko ngize ubuntu!â
16 â Uko ni ko abâinyuma bazaba abâimbere, kandi abâimbere bazaba abâinyuma.â
Yesu avuga ibyâurupfu rwe (Mar 10.32-34; Luka 18.31-34)
17 Yesu yenda kuzamuka ngo ajye i Yerusalemu, yihererana nâabo cumi na babiri, ababwirira mu nzira ati
18 â Dore turazamuka tujya i Yerusalemu, Umwana wâumuntu azagambanirwa mu batambyi bakuru nâabanditsi, bamucire urubanza rwo kumwica.
19 Bazamugambanira mu bapagani bamushinyagurire, bamukubite imikoba bamubambe, ku munsi wa gatatu azazurwa.â
Ubukuru bwo mu bwami bwâImana (Mar 10.35-45)
20 Maze nyina wa bene Zebedayo azana nâabana be aho ari, aramupfukamira ngo agire icyo amusaba.
21 Na we aramubaza ati â Urashaka iki?â Aramusubiza ati â Tegeka ko aba bana banjye bombi bazicara mu bwami bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso.â
22 Yesu aramusubiza ati â Ntimuzi icyo musaba. Mwabasha kunywera ku gikombe nzanyweraho?â Bati â Turabibasha.â
23 Arababwira ati â Ni ukuri igikombe cyanjye muzakinyweraho, ariko kwicara iburyo bwanjye nâibumoso si jye ubigaba, keretse abo Data yabitunganyirije.â
24 Ba bandi cumi babyumvise barakarira abo bavandimwe bombi.
25 Yesu arabahamagara arababwira ati â Muzi yuko abami bâabanyamahanga babatwaza igitugu, nâabakomeye babo bahawe kubategeka.
26 Ariko muri mwe si ko biri, ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu,
27 kandi ushaka kuba uwâimbere muri mwe, ajye aba imbata yanyu,
28 nkâuko Umwana wâumuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.â
Yesu ahumura impumyi ebyiri (Mar 10.46-52; Luka 18.35-43)
29 Bakiva i Yeriko, abantu benshi baramukurikira.
30 Impumyi ebyiri zari zicaye iruhande rwâinzira, zumvise yuko Yesu ahanyura, zirataka cyane ziti â Mwami mwene Dawidi, tubabarire.â
31 Abantu barazicyaha ngo zihore, ariko zirushaho gutaka ziti â Mwami mwene Dawidi, tubabarire.â
32 Yesu arahagarara arazihamagara, arazibaza ati â Murashaka ko mbagirira nte?â
33 Ziramusubiza ziti â Mwami, amaso yacu ahumuke.â
34 Yesu azigirira imbabazi akora ku maso yazo, uwo mwanya zirahumuka, baramukurikira.