MATAYO 19
Ibyo gusenda umugore (Mar 10.1-12)
1 Yesu arangije ayo magambo ava i Galilaya, ajya mu gihugu cyâi Yudaya hakurya ya Yorodani.
2 Abantu benshi baramukurikira, abakirizayo.
3 Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubaza bati â Mbese amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we amuhora ikintu cyose?â
4 Na we arabasubiza ati â Ntimwari mwasoma yuko Iyabaremye mbere yaremye umugabo nâumugore,
5 ikababwira iti âNi cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana nâumugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umweâ?
6 Bituma batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.â
7 Baramubaza bati â Niba ari uko, ni iki cyatumye Mose ategeka ko umugabo aha umugore urwandiko rwo kumusenda, abone uko yamwirukana?â
8 Arabasubiza ati â Mose yabemereye gusenda abagore banyu kuko imitima yanyu inangiye, ariko uhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo.
9 Ariko ndababwira yuko umuntu wese uzasenda umugore we atamuhora gusambana, akarongora undi azaba asambanye. Kandi ucyura uwasenzwe na we aba asambanye.â
10 Abigishwa be baramubwira bati â Ibyâumugabo nâumugore we niba bigenda bityo, noneho kurongora si byiza.â
11 Na we arababwira ati â Abantu bose ntibabasha kwemera iryo jambo, keretse ababihawe.
12 Kuko hariho ibiremba byavutse bityo mu nda za ba nyina, hariho nâinkone zakonwe nâabantu, hariho nâinkone zikona ubwazo ku bwâubwami bwo mu ijuru. Ubasha kubyemera abyemere.â
Yesu yakira abana bato (Mar 10.13-16; Luka 18.15-17)
13 Maze bamuzanira abana bato ngo abarambikeho ibiganza abasabire, abigishwa barabacyaha.
14 Ariko Yesu arababwira ati â Mureke abana bato ntimubabuze kunsanga, kuko abameze batyo ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.â
15 Amaze kubarambikaho ibiganza, avayo.
Ibyâumusore wâumutunzi (Mar 10.17-31; Luka 18.18-30)
16 Nuko umuntu aza aho ari aramubaza ati â Mwigisha mwiza, nkore cyiza ki ngo mpabwe ubugingo buhoraho?â
17 Na we aramusubiza atiâ Unyitira iki mwiza? Umwiza ni umwe gusa, ni Imana. Ariko nushaka kugera ku bugingo, witondere amategeko.â
18 Aramubaza ati â Ni ayahe?â Yesu aramusubiza ati â Ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi,
19 wubahe so na nyoko, ukunde mugenzi wawe nkâuko wikunda.â
20 Uwo muhungu aramubwira ati â Ayo yose narayitondeye. None icyo nshigaje ni iki?â
21 Yesu aramusubiza ati â Nushaka kuba utunganye rwose, genda ugurishe ibyo utunze maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.â
22 Uwo musore yumvise iryo jambo agenda afite agahinda, kuko yari afite ubutunzi bwinshi.
23 Yesu abwira abigishwa be ati â Ndababwira ukuri yuko biruhije ko umutunzi yinjira mu bwami bwo mu ijuru.
24 Ndetse ndababwira yuko icyoroshye ari uko ingamiya yanyura mu zuru ryâurushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bwo mu ijuru.â
25 Abigishwa babyumvise barumirwa cyane bati â Ubwo bimeze bityo, ni nde ushobora gukizwa?â
26 Yesu arabitegereza arababwira ati â Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana byose birashoboka.â
Ibyâabarekeshejwe ibyabo no gukurikira Yesu
27 Maze Petero aramubaza ati â Dore twebwe ko twasize byose tukagukurikira, none se tuzamera dute?â
28 Yesu arabasubiza ati â Ndababwira ukuri yuko mwebwe abankurikiye, mu gihe cyo guhindura byose ngo bibe bishya, ubwo Umwana wâumuntu azicara ku ntebe yâicyubahiro cye, namwe muzicara ku ntebe cumi nâebyiri, mucire imiryango cumi nâibiri yâAbisirayeli imanza.
29 Umuntu wese wasize urugo cyangwa bene se cyangwa bashiki be, cyangwa se cyangwa nyina cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bwâizina ryanjye, azahabwa ibibiruta incuro ijana, kandi azaragwa nâubugingo buhoraho.
30 Ariko benshi bâimbere bazaba abâinyuma, kandi abâinyuma bazaba abâimbere.