MARIKO 2
Yesu akiza ikirema gihetswe nâabantu bane (Mat 9.1-8; Luka 5.17-26)
1 Nuko hahise iminsi asubira i Kaperinawumu, bimenyekana yuko ari mu nzu.
2 Benshi bateranira aho buzura inzu, barenga no mu muryango, nuko ababwira ijambo ryâImana.
3 Haza abantu bane bahetse ikirema,
4 ariko babuze uko bakimwegereza kuko abantu bahuzuye, basambura hejuru yâinzu aharinganiye nâaho ari, bamaze kuhapfumura bamanuriramo ingobyi ihetswemo icyo kirema.
5 Yesu abonye kwizera kwabo abwira ikirema ati â Mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.â
6 Ariko hariho abanditsi bamwe bicayemo, biburanya mu mitima yabo bati
7 â Ni iki gitumye uyu avuga atyo? Arigereranyije. Ni nde ushobora kubabarira ibyaha uretse Imana yonyine?â
8 Uwo mwanya Yesu amenya mu mutima we, yuko biburanya batyo mu mitima yabo arababaza ati â Ni iki gitumye mwiburanya mutyo mu mitima yanyu?
9 Icyoroshye ni ikihe, ari ukubwira iki kirema nti âIbyaha byawe urabibabariweâ, cyangwa ari ukumubwira nti âByuka, wikorere ingobyi yawe utaheâ?
10 Ariko nimumenye yuko Umwana wâumuntu afite ubutware mu isi, bwo kubabarira abantu ibyaha.â Nuko abwira icyo kirema ati
11 â Ndagutegetse byuka, wikorere ingobyi yawe utahe.â
12 Arabyuka, yikorera ingobyi ye uwo mwanya asohokera imbere yabo. Nuko bose baratangara, bahimbaza Imana baravuga bati â Bene ibi ntabwo twigeze kubibona!â
Yesu ahamagara Lewi umukoresha wâikoro (Mat 9.9-17; Luka 5.27-39)
13 Avayo yongera kunyura iruhande rwâinyanja, abantu bose baza aho ari arabigisha.
14 Nuko akigenda abona Lewi mwene Alufayo yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati â Nkurikira.â
15 Arahaguruka, aramukurikira. Hanyuma ubwo Yesu yari yicaye mu nzu yâuwo bafungura, abakoresha bâikoro benshi nâabanyabyaha basangira na Yesu nâabigishwa be, kuko abajyanaga na we bari benshi.
16 Abanditsi bo mu Bafarisayo babonye asangira nâabanyabyaha nâabakoresha bâikoro, babwira abigishwa be bati â Mbega asangira nâabakoresha bâikoro nâabanyabyaha!â
17 Yesu abyumvise arababwira ati â Abazima si bo bifuza umuvuzi, keretse abarwayi. Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha.â
18 Icyo gihe abigishwa ba Yohana nâabâAbafarisayo biyirizaga ubusa, nuko baraza baramubaza bati â Ni iki gituma abigishwa ba Yohana nâabigishwa bâAbafarisayo biyiriza ubusa, nyamara abigishwa bawe ntibiyirize ubusa?â
19 Yesu arabasubiza ati â Mbese abasangwa bakwiyiriza ubusa bakiri kumwe nâumukwe? Bakiri kumwe na we ntibakwiyiriza ubusa.
20 Ariko iminsi izaza, ubwo umukwe azabavanwamo, ni bwo bazaherako babone kwiyiriza ubusa.
21 â Nta wudoda ikiremo cyâigitambaro gishya mu mwenda ushaje. Yagira atyo icyo kiremo gishya cyaca uwo mwenda, umwenge ukarushaho kuba mugari.
22 Kandi nta wusuka vino yâumutobe mu mifuka yâimpu ishaje. Uwagira atyo vino yaturitsa iyo mifuka, vino igasandara hasi, imifuka ikononekara. Ahubwo vino yâumutobe isukwa mu mifuka mishya.â
Yesu yigisha ibyâisabato (Mat 12.1-8; Luka 6.1-5)
23 Nuko ku isabato agenda anyura mu mirima yâamasaka, abigishwa be bakigenda batangira guca amahundo.
24 Abafarisayo baramubaza bati â Ni iki gitumye bakora ibizira ku isabato?â
25 Arabasubiza ati â Ntimwari mwasoma icyo Dawidi yakoze, ubwo yifuzaga ashonje we nâabo bari bari kumwe,
26 ko yinjiye mu nzu yâImana ubwo Abiyatari yari umutambyi mukuru, akarya imitsima yo kumurikwa kandi amategeko atemera ko abandi bayirya keretse abatambyi bonyine, akayiha nâabo bari bari kumwe?â
27 Arababwira ati â Isabato yabayeho ku bwâabantu, abantu si bo babayeho ku bwâisabato,
28 ni cyo gituma Umwana wâumuntu ari Umwami wâisabato na yo.â