MARIKO 1
Yohana Umubatiza (Mat 3.1-12; Luka 3.1-18; Yoh 1.19-23)
1 Itangiriro ryâubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, Umwana wâImana.
2 Nkâuko byanditswe nâumuhanuzi Yesaya ngo â Nuko ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe, Izatunganya inzira yawe.â
3 â Ijwi ryâurangururira mu butayu ati âNimutunganye inzira yâUwiteka, Mugorore inzira ze.â â
4 Ni ko Yohana yaje abatiriza mu butayu, abwiriza abantu ibyâumubatizo wo kwihana ngo bababarirwe ibyaha.
5 Abatuye mu gihugu cyâi Yudaya nâabâi Yerusalemu bose barahaguruka baramusanga, ababatiriza mu ruzi Yorodani bavuga ibyaha bakoze.
6 Yohana yari yambaye umwambaro wâubwoya bwâingamiya, abukenyeje umushumi. Ibyokurya bye byari inzige nâubuki bwâubuhura.
7 Yabwirizaga avuga ati â Undusha ubushobozi azaza hanyuma yanjye, ntibinkwiriye kunama ngo mpfundure udushumi twâinkweto ze.
8 Jyeweho ndababatirisha amazi, ariko uwo we azababatirisha Umwuka Wera.â
Yesu abatizwa na Yohana; ageragezwa na Satani (Mat 3.13--4.11; Luka 3.21-22; 4.1-13)
9 Muri iyo minsi Yesu ava i Nazareti yâi Galilaya, araza abatirizwa na Yohana muri Yorodani.
10 Avuye mu mazi uwo mwanya abona ijuru ritandukanye, Umwuka aramanuka amujyaho asa nâinuma.
11 Ijwi rivugira mu ijuru riti â Ni wowe Mwana wanjye nkunda, nkakwishimira.â
12 Uwo mwanya Umwuka amujyana mu butayu,
13 amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa na Satani, aba hamwe nâinyamaswa, abamarayika bakamukorera.
Yesu avuga ubutumwa bwiza; ahamagara abigishwa (Mat 4.12-25; Luka 4.14-15; 5.1-11)
14 Nuko bamaze kubohesha Yohana, Yesu ajya i Galilaya avuga ubutumwa bwiza bwâImana ati
15 â Igihe kirasohoye, ubwami bwâImana buri hafi. Nuko mwihane, mwemere ubutumwa bwiza.â
16 Anyura iruhande rwâinyanja yâi Galilaya, abona Simoni na Andereya mwene se barobesha urushundura mu nyanja, kuko bari abarobyi.
17 Yesu arababwira ati â Nimunkurikire, nzabagira abarobyi bâabantu.â
18 Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira.
19 Yicumye imbere ho hato, abona Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, na bo bari mu bwato bapfundikanya inshundura.
20 Uwo mwanya arabahamagara, basiga se Zebedayo mu bwato hamwe nâabakozi be, baramukurikira.
Akiza umuntu utewe na dayimoni (Luka 4.31-37)
21 Bagera i Kaperinawumu, nuko ku isabato yinjira mu isinagogi arigisha.
22 Batangazwa no kwigisha kwe, kuko yabigishaga nkâufite ubutware, ntase nâabanditsi.
23 Mu isinagogi yabo harimo umuntu utewe na dayimoni, arataka cyane ati
24 â Duhuriye he Yesu wâi Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri uwera wâImana.â
25 Yesu aramucyaha ati â Hora muvemo.â
26 Dayimoni aramutigisa, ataka ijwi rirenga amuvamo.
27 Bose baratangara barabazanya bati â Ibi ni ibiki? Ko ari imyigishirize yâinzaduka! Mbega uburyo ategekana ubutware, nâabadayimoni na bo baramwumvira!â
28 Uwo mwanya inkuru ye yamamara hose, mu gihugu cyose gihereranye nâi Galilaya.
Akiza nyirabukwe wa Simoni nâabandi benshi (Mat 8.14-17; Luka 4.38- 41)
29 Bamaze gusohoka mu isinagogi, bajyana na Yakobo na Yohana mu nzu ya Simoni na Andereya.
30 Ubwo nyirabukwe wa Simoni yari aryamye arwaye ubuganga, nuko bamubwira ibye.
31 Araza amufata ukuboko aramubyutsa, ubuganga bumuvamo arabazimanira.
32 Nimugoroba izuba rirenze, bamuzanira abarwayi bose nâabatewe nâabadayimoni,
33 abâumudugudu wose bateranira ku irembo.
34 Akiza benshi bari barwaye indwara zitari zimwe, yirukana abadayimoni benshi, ntiyabakundira ko bavuga kuko bari bamuzi.
Akiza umubembe (Mat 8.1-4)
35 Nuko mu museke arabyuka, arasohoka ajya mu butayu asengerayo.
36 Simoni nâabandi bari kumwe na we baramukurikira,
37 bamubonye baramubwira bati â Abantu bose baragushaka.â
38 Arabasubiza ati â Ahubwo tujye ahandi mu yindi midugudu iri bugufi, nigishe yo na ho kuko ari cyo cyanzanye.â
39 Ajya mu masinagogi yâabâi Galilaya yose, abwiriza kandi yirukana abadayimoni.
40 Umubembe aza aho ari aramupfukamira, aramwinginga aramubwira ati â Washaka wabasha kunkiza.â
41 Aramubabarira, arambura ukuboko amukoraho ati â Ndabishaka kira.â
42 Uwo mwanya ibibembe bimuvamo, arakira.
43 Akimusezerera aramwihanangiriza cyane
44 ati â Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo ugende wiyereke umutambyi, uture nâituro ryo kwihumanura nkâuko Mose yabitegetse, kugira ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza yuko ukize.â
45 Nyamara asohotse atangira kubivuga no kubyamamaza hose. Ni cyo cyatumye Yesu atabasha kongera kujya mu mudugudu wose ku mugaragaro, ahubwo yabaga imusozi no mu butayu, abantu bakaba ari bo baturuka impande zose bamusanga aho ari.