MATAYO 28
Kuzuka kwa Yesu (Mar 16.1-10; Luka 24.1-12; Yoh 20.1-18)
1 Nuko umunsi wâisabato ushize, ku wa mbere wâiminsi irindwi, umuseke wenda gutambika, Mariya Magadalena na Mariya wundi bajya kureba cya gituro.
2 Habaho igishyitsi cyinshi, kuko marayika wâUmwami Imana yari amanutse avuye mu ijuru, abirindura igitare acyicaraho.
3 Ishusho ye yasaga nâumurabyo, nâimyenda ye yeraga nkâurubura.
4 Ba barinzi bamubonye bagira ubwoba bahinda imishitsi, basa nâabapfuye.
5 Ariko marayika abwira abagore ati â Mwebweho mwitinya, kuko nzi yuko mushaka Yesu wabambwe.
6 Ntari hano kuko yazutse nkâuko yavuze, nimuze murebe aho Umwami yari aryamye.
7 Nimugende vuba mubwire abigishwa be yuko yazutse, kandi azababanziriza kujya i Galilaya. Iyo ni ho muzamubonera dore ndabibabwiye.â
8 Bava mu gituro vuba bafite ubwoba nâibinezaneza byinshi, birukanka bajya kubibwira abigishwa be.
9 Maze Yesu ahura na bo arababwira ati â Ni amahoro!â Baramwegera bamufata ku birenge, baramupfukamira.
10 Maze Yesu arababwira ati â Mwitinya, nimugende mubwire bene Data bajye i Galilaya, ni ho bazambonera.â
11 Bakigenda, bamwe muri ba barinzi bajya mu murwa babwira abatambyi bakuru ibyabaye byose.
12 Bateranira hamwe nâabakuru bajya inama, bagurira abasirikare ifeza nyinshi
13 bati â Mujye muvuga muti âAbigishwa be baje nijoro dusinziriye, baramwiba.â
14 Umutegeka naramuka abyumvise tuzamwemeza, namwe tuzabakiza amakuba.â
15 Nuko baherako bijyanira ifeza, babigenza uko bohejwe. Iryo jambo ryamamara mu Bayuda na bugingo nâubu.
Yesu atuma abigishwa be mu mahanga yose (Mar 16.14-18; Luka 24.36- 49; Yoh 20.19-23; Ibyak 1.6-8)
16 Nuko abigishwa cumi nâumwe bajya i Galilaya ku musozi Yesu yabategetse.
17 Bamubonye baramupfukamira, ariko bamwe barashidikanya.
18 Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati â Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.
19 Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese nâUmwana nâUmwuka Wera,
20 mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka yâisi.â