MARIKO 3
Yesu akiza umuntu unyunyutse ukuboko nâabandi benshi (Mat 12.9-14; Luka 6.6-11)
1 Yongera kwinjira mu isinagogi asangamo umuntu unyunyutse ukuboko,
2 bagenza Yesu ngo barebe ko amukiza ku isabato, babone uko bamurega.
3 Abwira uwo muntu unyunyutse ukuboko ati â Haguruka uhagarare hagati mu bantu.â
4 Arababaza ati â Mbese amategeko yemera ko umuntu akora neza ku isabato cyangwa ko akora nabi, gukiza umuntu cyangwa kumwica?â Baramwihorera.
5 Abararanganyamo amaso arakaye, ababazwa nâuko binangiye imitima, abwira uwo muntu ati â Rambura ukuboko kwawe.â Arakurambura kurakira.
6 Uwo mwanya Abafarisayo barasohoka, bigira inama nâAbaherode ngo babone uko bazamwica.
7 Maze Yesu nâabigishwa be barahava bajya ku nyanja, abantu benshi baramukurikira bavuye i Galilaya, nâabandi benshi bâi Yudaya
8 nâi Yerusalemu, na Idumaya no hakurya ya Yorodani, nâabâahahereranye nâi Tiro nâi Sidoni, bumvise ibyo yakoze baza aho ari.
9 Abwira abigishwa be kugumisha ubwato butoya hafi, ngo abantu batamubyiga.
10 Kuko yakijije benshi, ni cyo cyatumye abari bafite ibyago bose bamugwira ngo bamukoreho.
11 Abadayimoni na bo bamubonye bamwikubita imbere, barataka cyane bati â Uri Umwana wâImana.â
12 Arabihanangiriza cyane ngo batamwamamaza.
Yesu atoranya intumwa cumi nâebyiri (Mat 10.1-4; Luka 6.12-16)
13 Bukeye azamuka umusozi, ahamagara abo ashaka baza aho ari.
14 Atoranyamo cumi na babiri bo kubana na we, ngo abone uko ajya abatuma kubwiriza abantu ubutumwa,
15 abaha ubutware bwo kwirukana abadayimoni.
16 Nuko atoranya abo cumi na babiri, Simoni amwita Petero,
17 na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se wa Yakobo na bo abita Bowanerige, risobanurwa ngo â Abana bâinkubaâ,
18 na Andereya na Filipo, na Barutolomayo na Matayo, na Toma na Yakobo mwene Alufayo, na Tadayo na Simoni Zeloti,
19 na Yuda Isikariyota ari we wamugambaniye.
Ibyo gutuka Umwuka Wera (Mat 12.22-32; Luka 11.14-23; 12.10)
20 Ajya iwabo abantu benshi bongera guterana, bituma babura uko bafungura.
21 Nuko abâiwabo babyumvise barasohoka ngo bamufate, kuko bagiraga ngo yasaze.
22 Kandi abanditsi bavuye i Yerusalemu na bo bati â Afite Belizebuliâ, kandi bati â Umukuru wâabadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.â
23 Arabahamagara abacira imigani ati â Satani abasha ate kwirukana Satani?
24 Iyo ubwami bwigabanyije ubwabwo, ubwo bwami ntibubasha kugumaho.
25 Inzu iyo yigabanyije ubwayo ntibasha kugumaho,
26 cyangwa Satani iyo yihagurukiye akigabanya, ntabasha kugumaho ashiraho.
27 â Kandi nta muntu wabasha kwinjira mu nzu yâumunyamaboko, ngo amusahure ibintu atabanje kumuboha, kuko ari bwo yabona uko asahura inzu ye.
28 â Ndababwira ukuri yuko abantu bazababarirwa ibyaha byabo byose, nâibitutsi batuka Imana,
29 ariko umuntu wese utuka Umwuka Wera ntabwo azabibabarirwa rwose, ahubwo aba akoze icyaha cyâiteka ryose.â
30 Icyatumye avuga atyo ni uko bavuze ngo afite dayimoni.
Bene wabo wa Yesu (Mat 12.46-50; Luka 8.19.21)
31 Maze nyina na bene se baraza, bamutumaho ngo aze bahagaze hanze.
32 Abantu benshi bari bicaye bamugose, baramubwira bati â Nyoko na bene so bari hanze baragushaka.â
33 Na we arababaza ati â Mama ni nde, na bene data ni bande?â
34 Abararanganyamo amaso, abari bicaye impande zose bamugose arababwira ati â Dore mama na bene data:
35 umuntu wese ukora ibyo Imana ishaka ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama.â