LUKA 9
Yesu atuma abigishwa be cumi na babiri kwigisha (Mat 10.1-15; Mar 6.7- 13)
1 Ahamagara abigishwa be cumi na babiri arabateranya, abaha ubushobozi nâubutware bwo gutegeka abadayimoni bose no gukiza indwara.
2 Abatuma kubwiriza abantu ibyâubwami bwâImana no gukiza abarwayi,
3 ati â Ntimujyane ikintu cyâurugendo, ari inkoni cyangwa imvumba, cyangwa umutsima cyangwa ifeza, kandi ntimujyane amakanzu abiri.
4 Inzu yose mucumbikamo abe ari yo mugumamo, kandi muzagenda ari yo muvuyemo.
5 Kandi abatazabemera bose, nimuva muri uwo mudugudu mukunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.â
6 Nuko barahaguruka bajya mu birorero byose, babwira abantu ubutumwa bwiza kandi hose barabakiza.
Ibya Herode (Mat 14.1-12; Mar 6.14-29)
7 Nuko Umwami Herode yumvise ibyabaye byose biramuyobera, kuko abantu bamwe bavugaga ngo â Yohana yazutseâ,
8 abandi bati â Ni Eliya wabonetseâ, abandi bati â Ni umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.â
9 Herode we ati â Yohana sinamuciye igihanga? None se uwo ni nde numvaho ibimeze bityo?â Nuko ashaka kumureba.
Yesu ahaza abantu ibihumbi bitanu (Mat 14.13-21; Mar 6.30-44; Yoh 6.1- 14)
10 Intumwa zigarutse zitekerereza Yesu ibyo zakoze byose, arazijyana azihererana ahegereye umudugudu witwa Betsayida.
11 Abantu babimenye baramukurikira, arabakira avugana na bo ibyâubwami bwâImana, nâabashaka gukizwa arabakiza.
12 Nuko umunsi ukuze abo cumi na babiri baramwegera bati â Sezerera abantu ngo bajye mu birorero no mu ngo biri hafi, bacumbike babone ibyokurya kuko aho turi ari mu kidaturwa.â
13 Arababwira ati â Mube ari mwe mubagaburira.â Bati â Dusigaranye imitsima itanu nâifi ebyiri, keretse twagenda tukagurira aba bantu bose ibyokurya.â
14 Bari abagabo nkâibihumbi bitanu. Nuko abwira abigishwa be ati â Nimwicaze abantu inteko, inteko yose ibemo abantu mirongo itanu mirongo itanu.â
15 Babigenza batyo barabicaza bose.
16 Yenda ya mitsima itanu nâifi ebyiri, arararama areba mu ijuru, arabishimira, arabimanyagura abiha abigishwa be ngo na bo babishyire abo bantu.
17 Nuko bararya bose barahaga, bateranya ubuvungukira busigaye bwuzura intonga cumi nâebyiri.
Petero ahamya yuko Yesu ari Kristo (Mat 16.13-20; Mar 8.27-29)
18 Nuko ubwo yasengaga yiherereye, abigishwa be bari kumwe na we arababaza ati â Mbese abantu bagira ngo ndi nde?â
19 Baramusubiza bati â Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, ariko abandi ngo uri Eliya. Abandi bakagira ngo uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.â
20 Arababaza ati â Ariko mwebweho mugira ngo ndi nde?â Petero aramusubiza ati â Uri Kristo wâImana.â
21 Arabihanangiriza, arabategeka ngo batagira undi babibwira
22 ati â Umwana wâumuntu akwiriye kubabazwa uburyo bwinshi, akazangwa nâabakuru nâabatambyi bakuru nâabanditsi, akicwa, akazurwa ku munsi wa gatatu.â
Yesu asobanura ibyâinzira yâumusaraba (Mat 16.21-28; Mar 8.30--9.1)
23 Abwira bose ati â Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose ankurikire,
24 kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye ni we uzabukiza.
25 Umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi narimbuza ubugingo bwe, cyangwa nabwakwaho indishyi?
26 Kuko umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye, Umwana wâumuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azaza afite ubwiza bwe nâubwa se, nâubwâabamarayika bera.
27 Ariko ndababwira ukuri yuko muri aba bahagaze hano, harimo bamwe batazumva ubusharire bwâurupfu batari babona ubwami bwâImana.â
Yesu arabagirana; Mose na Eliya babonekana na we (Mat 17.1-8; Mar 9.2- 8)
28 Hanyuma yâibyo hashize iminsi munani, ajyana Petero na Yohana na Yakobo, azamuka umusozi ajya gusenga.
29 Agisenga ishusho yo mu maso he ihinduka ukundi, nâimyenda ye iba imyeru irarabagirana.
30 Abantu babiri bavugana na we, ari bo Mose na Eliya,
31 baboneka bafite ubwiza bavuga ibyâurupfu rwe, urwo agiye kuzapfira i Yerusalemu.
32 Petero nâabo bari bari kumwe barahunikiraga, bakangutse rwose babona ubwiza bwe burabagirana, nâabo bantu babiri bahagararanye na we.
33 Nuko bagiye gutandukana na we Petero abwira Yesu ati â Databuja, ni byiza ubwo turi hano. Reka duce ingando eshatu, imwe yawe, indi ya Mose, nâindi ya Eliya.â Yabivugiye atyo kuko atari azi icyo avuga.
34 Akibivuga igicu kiraza kirabakingiriza, bakinjiyemo baratinya.
35 Ijwi rivugira muri icyo gicu riti â Nguyu Umwana wanjye natoranije mumwumvire.â
36 Iryo jwi ricecetse babona Yesu ari wenyine, barabizigama ntibagira uwo babwira ikintu cyose mu byo babonye.
Yesu akiza umwana igicuri cyananiye abigishwa be (Mat 17.14-21; Mar 9.14-27)
37 Nuko bukeye bwaho, bamanutse ku musozi abantu benshi baramusanganira.
38 Nuko umugabo wo muri bo avuga ijwi rirenga ati â Mwigisha, ndakwinginze ndebera uyu muhungu wanjye, kuko namubyaye ari ikinege.
39 Dayimoni iyo amufashe aramwanisha, akamutigisa akamubirisha ifuro, kandi amaze kumutera imibyimba myinshi akamuvamo bimuruhije cyane.
40 Ninginze abigishwa bawe ngo bamwirukane, ariko ntibabibasha.â
41 Yesu arabasubiza ati â Yemwe bantu bâiki gihe biyobagiza, nzageza he kubana namwe no kubihanganira? Zana hano umuhungu wawe.â
42 Umuhungu akiza dayimoni amutura hasi, aramutigisa cyane. Yesu acyaha dayimoni, akiza umwana amusubiza se.
43 Bose batangazwa nâigitinyiro cyâImana. Ariko bose bagitangarira ibyo Yesu yakoze byose, abwira abigishwa be ati
44 â Nimutegere amatwi aya magambo: Umwana wâumuntu agiye kuzagambanirwa, afatwe nâabantu.â
45 Ariko ntibamenya iryo jambo kuko bari barihishwe ngo batarimenya, ndetse batinya kumubaza iryo ari ryo.
Abigishwa bagira amakimbirane (Mat 18.1-6; Mar 9.33-37)
46 Bajya impaka zâumukuru wabo uwo ari we.
47 Ariko Yesu amenya ibyo bibwira mu mitima yabo, azana umwana muto amuhagarika iruhande rwe,
48 arababwira ati â Uwemera uyu mwana muto mu izina ryanjye ni jye aba yemeye, kandi unyemera aba yemeye nâUwantumye, kuko uworoheje muri mwe hanyuma yâabandi bose ari we mukuru.â
Utari umwanzi wa Yesu aba ari mu ruhande rwe (Mar 9.38-40)
49 Yohana aramusubiza ati â Databuja, twabonye umuntu wirukana abadayimoni mu izina ryawe turamubuza kuko atadukurikira.â
50 Yesu aramubwira ati â Ntimumubuze kuko utari umwanzi wanyu aba ari mu ruhande rwanyu.â
Abasamariya bima Yesu icumbi
51 Nuko iminsi ye yo kuzamurwa mu ijuru yenda gusohora, agambirira kujya i Yerusalemu abikomeje cyane.
52 Atuma integuza imbere ye, ziragenda zijya mu kirorero cyâAbasamariya kumuteguriza.
53 Ariko ntibamwakira kuko yari yerekeye i Yerusalemu.
54 Abigishwa be, Yakobo na Yohana, babibonye baramubaza bati â Databuja, urashaka ko dutegeka umuriro ngo uve mu ijuru, ubarimbure nkâuko Eliya yabikoze?â
55 Ariko arahindukira arabacyaha ati â Ntimuzi umwuka ubarimo uwo ari wo, kuko Umwana wâumuntu ataje kurimbura abantu, ahubwo yaje kubakiza.â
56 Nuko bajya mu kindi kirorero.
Gukurikira Yesu ntibyoroshye (Mat 8.18-23)
57 Bakiri mu nzira umuntu aramubwira ati â Ndagukurikira aho ujya hose.â
58 Yesu aramubwira ati â Ingunzu zifite imyobo nâibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana wâumuntu ntafite aho kurambika umusaya.â
59 Maze abwira undi muntu ati â Nkurikira.â Na we ati â Databuja, reka mbanze ngende mpambe data.â
60 Yesu ati â Reka abapfuye bihambire abapfuye babo, ariko wowe ho genda ubwirize abantu ibyâubwami bwâImana.â
61 Nuko undi muntu na we aramubwira ati â Ndi bugukurikire Databuja, ariko reka mbanze mare gusezera ku bâiwanjye.â
62 Ariko Yesu aramubwira ati â Nta muntu ufashe isuka ureba inyuma, ukwiriye ubwami bwâImana.â