LUKA 8
Abagore bafashaga Yesu
1 Hanyuma ajya mu midugudu nâibirorero yigisha, avuga ubutumwa bwiza bwâubwami bwâImana ari kumwe nâabigishwa be cumi na babiri,
2 nâabagore bamwe bakijijwe abadayimoni nâindwara, barimo Mariya witwaga Magadalena wirukanywemo abadayimoni barindwi,
3 na Yowana muka Kuza igisonga cya Herode, na Suzana nâabandi bagore benshi babafashishaga ibyabo.
Umugani wâumubibyi (Mat 13.1-23; Mar 4.1-20)
4 Nuko abantu benshi bamusanga bavuye mu midugudu yose, bamaze guterana abacira umugani ati
5 â Umubibyi yasohoye imbuto, akibiba zimwe zigwa mu nzira barazikandagira, inyoni zo mu kirere zirazitoragura.
6 Izindi zigwa ku kara, zimaze kumera ziruma kuko zihabuze amazi.
7 Izindi zigwa mu mahwa, amahwa amerana na zo araziniga.
8 Izindi zigwa mu butaka bwiza ziramera, zera imbuto imwe ijana, indi ijana, bityo bityo.â Amaze kuvuga ibyo avuga ijwi rirenga ati â Ufite amatwi yumva niyumve.â
9 Nuko abigishwa be bamusobanuza uwo mugani.
10 Arababwira ati â Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bwâubwami bwâImana, ariko abandi bo babibwirirwa mu migani, kugira ngo kureba babirebe ariko be kubibona, no kumva babyumve ariko be kubisobanukirwa.
11 â Dore ibyâuwo mugani ni ibi: imbuto ni ijambo ryâImana.
12 Izo mu nzira, abo ni bo bumva ijambo hanyuma Umwanzi akaza agakura ijambo mu mitima yabo, kugira ngo batizera ngo bakizwe.
13 Izaguye ku kara, abo ni bo bumva ijambo bakaryemera banezerewe, ariko ntibagire imizi. Bizera umwanya muto, maze ibibagerageza byabageraho bagasubira inyuma.
14 Izaguye mu mahwa ni bo bumva ijambo, maze bakigenda amaganya nâubutunzi nâibinezeza byo muri ubu bugingo bikabaniga, ntibere imbuto nziza.
15 Izo mu butaka bwiza, abo ni bo bumva ijambo bakarifata neza mu mitima inyuzwe myiza, bakera imbuto ku bwo kwihangana.
Umugani wâitabaza (Mar 4.21-25)
16 â Nta wukongeza itabaza ngo aryubikeho inkangara, cyangwa ngo arishyire munsi yâurutara, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo kugira ngo abinjira basange habona,
17 kuko ari nta cyahishwe kitazagaragara, cyangwa icyakorewe mu rwiherero kitazerekanirwa mu mucyo.
18 â Nuko mwirinde uko mwumva, kuko ufite azahabwa, nâudafite akazakwa nâicyo yibwiraga ko afite.â
Bene wabo wa Yesu (Mat 12.46-50; Mar 3.31-35)
19 Nuko nyina na bene se baza aho ari, ariko ntibabasha kumugeraho kuko abateraniye aho ari benshi.
20 Abantu baramubwira bati â Nyoko na bene so bahagaze hanze baragushaka.â
21 Na we arabasubiza ati â Mama na bene Data ni aba bumva ijambo ryâImana bakarikomeza.â
Yesu aturisha inyanja (Mat 8.23-27; Mar 4.35-41)
22 Nuko ku munsi umwe, yikirana mu bwato nâabigishwa be arababwira ati â Twambuke tujye hakurya yâinyanja.â Baratsuka.
23 Bakigenda arasinzira, mu nyanja hamanuka umuyaga urimo ishuheri ubwato bwenda kurengerwa nâamazi, bajya mu kaga.
24 Baraza baramukangura bati â Databuja, Databuja! Turapfuye.â Akangutse acyaha umuyaga nâamazi yihindurije birahosha, haba ituze.
25 Arababaza ati â Kwizera kwanyu kuri he?â Na bo baratinya, barumirwa baravugana bati â Mbega uyu ni muntu ki, utegeka umuyaga nâamazi bikamwumvira?â
Yirukana abadayimoni benshi mu muntu (Mat 8.28-34; Mar 5.1-20)
26 Nuko bafata hakurya mu gihugu cyâAbagadareni, giteganye nâi Galilaya.
27 Yomotse imusozi, umuntu utewe nâabadayimoni wavuye mu mudugudu ahura na we. Uwo yari amaze iminsi myinshi yambaye ubusa, nta nzu yabagamo ahubwo yabaga mu mva.
28 Abonye Yesu arataka, amwikubita imbere avuga ijwi rirenga ati â Duhuriye he, Yesu Mwana wâImana Isumbabyose? Ndakwinginze ntunyice urupfu nâagashinyaguro.â
29 (Icyatumye abivuga atyo ni uko Yesu yari ategetse dayimoni kumuvamo. Dayimoni yajyaga amutera kenshi, ni cyo gituma bamurindaga bamubohesheje iminyururu yâamaboko nâingoyi yâamaguru akabicagagura, dayimoni akamwirukana mu butayu.)
30 Yesu aramubaza ati â Witwa nde?â Aramusubiza ati â Ingabo ni ryo zina ryanjyeâ, kuko abadayimoni bamurimo bari benshi.
31 Baramwinginga ngo atabategeka kujya ikuzimu.
32 Kuri uwo musozi hari umugana wâingurube nyinshi zirisha, nuko baramwinginga ngo abakundire kuzinjiramo,
33 arabemerera. Abadayimoni bava muri uwo muntu binjira muri izo ngurube, umugana wirukira ku gacuri, zisuka mu nyanja zihotorwa nâamazi.
34 Abungeri bazo babibonye barahunga, babwira abo mu midugudu no mu mihana ibyabaye.
35 Barahaguruka bajya kubireba, baza aho Yesu ari basanga uwo muntu wavanywemo abadayimoni yicaye ku birenge bya Yesu yambaye, azi ubwenge nkâabandi, baratinya.
36 Ababonye uko uwari watewe nâabadayimoni yakijijwe, babibwira abandi.
37 Abantu bose bo mu gihugu cyâAbagadareni gihereranye nâaho, baramusaba ngo abavire mu gihugu kuko bari batewe nâubwoba bwinshi. Nuko Yesu yikira mu bwato asubirayo.
38 Nâuwo muntu wavanywemo abadayimoni, amwingingira kujyana na we. Ariko Yesu aramusezerera ati
39 â Witahire ujye iwawe, ubatekerereze ibyo Imana igukoreye byose.â Aragenda yamamaza ibyo Yesu yamukoreye byose, abyogeza mu mudugudu wose.
Yesu akiza umugore; azura umwana wa Yayiro (Mat 9.18-26; Mar 5.21-43)
40 Yesu akigaruka abantu baramwakira, kuko bose bari bamutegereje.
41 Nuko haza umuntu witwaga Yayiro, umutware wâisinagogi, araza yikubita imbere yâibirenge bya Yesu aramwinginga ngo aze iwe,
42 kuko yari afite umukobwa wâikinege wari umaze imyaka nka cumi nâibiri avutse, kandi yari agiye gupfa. Akigenda abantu benshi baramubyiga.
43 Haza umugore uri mu mugongo wari ubimaranye imyaka cumi nâibiri, kandi wari warahaye abavuzi ibintu bye byose, nyamara ntihagira nâumwe ubasha kumuvura.
44 Nuko amuturuka inyuma akora ku nshunda zâumwenda we, uwo mwanya amaraso arakama.
45 Yesu arabaza ati â Ni nde unkozeho?â Bose bamaze guhakana, Petero na bagenzi be baravuga bati â Erega Databuja, abantu barakugose, barakubyiga nawe ukabaza uti âNi nde unkozeho?â â
46 Yesu aramubwira ati â Hariho unkozeho, kuko menye ko imbaraga imvuyemo.â
47 Nuko uwo mugore abonye ko adahishwa, aza ahinda umushyitsi amwikubita imbere, amubwirira mu maso ya bose icyatumye amukoraho, nâuko akize muri ako kanya.
48 Yesu aramubwira ati â Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.â
49 Nuko akivuga haza umuntu uvuye mu nzu ya wa mutware wâisinagogi ati â Umukobwa wawe yapfuye, wikwirirwa urushya umwigisha.â
50 Ariko Yesu abyumvise aramusubiza ati â Witinya, izere gusa arakira.â
51 Ageze mu muryango wâinzu ntiyagira undi muntu akundira kwinjiranamo na we, keretse Petero na Yohana na Yakobo, na se wâumukobwa na nyina.
52 Asanga bose barira bamuborogera. Arababwira ati â Mwirira ntapfuye, ahubwo arasinziriye.â
53 Baramuseka cyane kuko bari bazi ko yapfuye.
54 Amufata ukuboko avuga cyane ati â Mukobwa, byuka!â
55 Umwuka we uragaruka uwo mwanya arahaguruka, Yesu abategeka ko bamufungurira.
56 Ababyeyi be baratangara cyane, ariko arabihanangiriza ngo batagira uwo babwira ibibaye.