LUKA 7
Yesu akiza umugaragu wâumutware wâabasirikare (Mat 8.5-13)
1 Nuko ayo magambo yose amaze kuyabwira abantu, ajya i Kaperinawumu.
2 Hariyo umutware utwara umutwe wâabasirikare, yari afite umugaragu we akunda cyane, wari urwaye yenda gupfa.
3 Uwo yumvise inkuru ya Yesu, amutumaho abakuru bâAbayuda kumwinginga ngo aze gukiza umugaragu we.
4 Na bo basanze Yesu baramuhendahenda bati â Ni umuntu ukwiriye ko umugirira utyo
5 kuko akunda ubwoko bwacu, ndetse nâisinagogi yacu ni we wayitwubakiye.â
6 Yesu ajyana na bo, ageze hafi yâinzu uwo mutware wâabasirikare amutumaho incuti ze ati â Nyagasani, ntiwirushye kuko bitankwiriye ko winjira mu nzu yanjye,
7 ni cyo gitumye ntekereza ko bitankwiriye ndetse ko nza aho uri ubwanjye. Ahubwo tegeka, umugaragu wanjye arakira.
8 Kuko nanjye ndi umuntu utwarwa nâabandi, mfite nâabasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti âGendaâ aragenda, nabwira undi nti âNgwinoâ akaza, nabwira umugaragu wanjye nti âKora ikiâ akagikora.â
9 Yesu abyumvise aramutangarira, ahindukirira abantu bamukurikiye ati â Ndababwira yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu Bisirayeli.â
10 Izo ntumwa zisubiye mu nzu zisanga uwo mugaragu akize.
Azura umwana wâumupfakazi
11 Bukeye ajya mu mudugudu witwa Nayini, abigishwa be nâabantu benshi bajyana na we.
12 Ageze hafi yâirembo ryâumudugudu ahura nâabikoreye ikiriba. Uwari wapfuye yari umwana wâikinege, kandi nyina yari umupfakazi, abantu benshi bo muri uwo mudugudu bari bamuherekeje.
13 Umwami Yesu amubonye amugirira imbabazi aramubwira ati â Wirira.â
14 Yegera ikiriba agikoraho, abacyikoreye barahagarara. Ati â Muhungu, ndagutegetse byuka.â
15 Uwari upfuye arabaduka atangira kuvuga, Yesu amusubiza nyina.
16 Bose baterwa nâubwoba bahimbaza Imana bati â Umuhanuzi ukomeye abonetse muri tweâ, kandi bati â Imana igendereye ubwoko bwayo.â
17 Iyo nkuru yâibyo yakoze yamamara i Yudaya hose, no mu gihugu cyose gihereranye nâaho.
Yohana Umubatiza atuma kuri Yesu (Mat 11.1-19)
18 Nuko abigishwa ba Yohana bamutekerereza ibyo byose.
19 Yohana ahamagara babiri muri bo, abatuma ku Mwami Yesu ati â Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?â
20 Basohoye kuri Yesu baramubwira bati â Yohana Umubatiza akudutumyeho ngo âNi wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?â â
21 Nuko muri uwo mwanya akiza benshi indwara nâibyago nâabadayimoni, nâimpumyi nyinshi arazihumura.
22 Arabasubiza ati â Nimugende mubwire Yohana ibyo mubonye nâibyo mwumvise. Impumyi zirahumuka, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.
23 Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.â
Yesu ahamya Yohana Umubatiza
24 Intumwa za Yohana zimaze kugenda, atangira kuvugana nâabantu ibya Yohana ati â Mwajyanywe mu butayu no kureba iki? Ni urubingo ruhungabanywa nâumuyaga?
25 Ariko se mwagiye kureba iki? Ni umuntu wambaye imyenda yorohereye? Erega abambara imyenda yâabarimbyi nâabagaburirwa ibyiza baba mu ngo zâabami!
26 Ariko se mwajyanywe no kureba iki? Ni umuhanuzi? Ni koko, kandi ndababwira ko aruta umuhanuzi cyane.
27 Uwo ni we wandikiwe ngo âDore ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe, Izakubanziriza itunganye inzira yawe.â
28 Ndababwira yuko mu babyawe nâabagore ari nta wuruta Yohana, nyamara umuto mu bwami bwâImana aramuruta.â
29 Abantu bose nâabakoresha bâikoro bamwumvise bemera ko Imana idaca urwa kibera, kuko babatijwe na Yohana.
30 Ariko Abafarisayo nâabigishamategeko ubwo batabatijwe na we, bivukije inama zâImana.
31 â Mbese abâiki gihe ndabagereranya nâiki? Kandi bameze nkâiki?
32 Ni nkâabahungu bato bicaye mu maguriro bahamagarana bati âTwabavugirije imyironge ntimwabyina, twaboroze ntimwarira.â
33 Yohana Umubatiza yaje atarya umutsima, atanywa vino, muravuga muti âAfite dayimoni.â
34 Umwana wâumuntu aje arya, anywa, muravuga ngo âDore iki kirura cyâumunywi wâinzoga, nâincuti yâabakoresha bâikoro nâabanyabyaha.â
35 Ariko ubwenge bugaragazwa nâabana babwo bose, ko ari ubwâukuri.â
Umugore wâumunyabyaha asiga Yesu ku birenge
36 Umwe mu Bafarisayo aramurarika ngo asangire na we, yinjira mu nzu ye aricara ngo arye.
37 Umugore wo muri uwo mudugudu wari umunyabyaha, amenya yuko arira mu nzu yâuwo Mufarisayo, azana umukondo wâamavuta meza ameze nkâamadahano,
38 ahagarara inyuma ye hafi yâibirenge bye arira, atangira kumutonyangiriza amarira ku birenge abihanaguza umusatsi we, asoma ibirenge bye, abisiga ayo mavuta.
39 Uwo Mufarisayo wamurarits, abibonye aribwira ati â Uyu muntu iyo aba umuhanuzi, yajyaga kumenya uyu mugore umukozeho uwo ari we kandi uko ameze, ko ari umunyabyaha.â
40 Yesu aramusubiza ati â Simoni, mfite icyo nkubwira.â Ati â Mwigisha, mbwira.â
41 Ati â Hariho umuntu wagurizaga, wari ufite abantu babiri bamubereyemo imyenda. Umwe yarimo umwenda wâidenariyo magana atanu, undi arimo mirongo itanu.
42 Ariko kuko bari babuze ubwishyu azibaharira bombi. Mbese muri abo bombi uwarushije undi kumukunda ni nde?â
43 Simoni aramusubiza ati â Ngira ngo ni uwo yahariye inyinshi.â Na we aramubwira ati â Uvuze neza.â
44 Akebuka uwo mugore abwira Simoni ati â Urareba uyu mugore? Ninjiye mu nzu yawe ntiwampa amazi yo koza ibirenge, ariko uyu we antonyangirije amarira ku birenge, abihanaguza umusatsi we.
45 Ntiwansomye, ariko aho ninjiriye uyu ntiyahwemye kunsoma ibirenge.
46 Ntiwansize amavuta mu mutwe, ariko uyu we ansize amavuta meza ku birenge.
47 Ni cyo gitumye nkubwira yuko ababariwe bya byaha bye byinshi, kuko yagize urukundo rwinshi. Ariko ubabarirwa bike, akunda buke.â
48 Abwira umugore ati â Ubabariwe ibyaha byawe.â
49 Nuko abasangiraga na we batangira kubazanya bati â Uyu ni nde, ubabarira nâibyaha?â
50 Abwira uwo mugore ati â Kwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.â