LUKA 10
Yesu atuma abigishwa mirongo irindwi
1 Hanyuma yâibyo Umwami Yesu atoranya abandi mirongo irindwi, atuma babiri babiri ngo bamubanzirize, bajye mu midugudu yose nâaho yendaga kujya hose.
2 Arababwira ati â Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko mwinginge nyirâibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.
3 Nimugende, dore mbatumye mumeze nkâabana bâintama hagati yâamasega.
4 Ntimujyane uruhago rurimo ifeza, cyangwa imvumba, cyangwa inkweto, kandi ntimugire uwo muramutsa muri mu nzira.
5 Nimujya mugira inzu yose mwinjiramo, mubanze muvuge muti âAmahoro abe muri iyi nzu.â
6 Niba harimo umunyamahoro, amahoro yanyu azaba kuri we. Natahaba, amahoro yanyu azabagarukira.
7 Kandi iyo nzu abe ari yo mugumamo, musangire na bo ibyokurya nâibyokunywa, kuko umukozi akwiriye guhembwa. Ntimuzacumbukure mu nzu ngo muraraguze.
8 Kandi umudugudu wose mujyamo bakabakira murye ibyo babahaye,
9 mukize abarwayi bawurimo mubabwire muti âUbwami bwâImana burabegereye.â
10 Ariko umudugudu wose mujyamo ntibabakire, musohoke mujye mu nzira zawo muti
11 âUmukungugu wo mu mudugudu wanyu wari ufashe mu birenge byacu, turawubakunkumuriye. Ariko mumenye ibi yuko ubwami bwâImana bubegereye.â
12 Ndababwira yuko ku munsi wâamateka, i Sodomu hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyâuwo mudugudu.
13 â Uzabona ishyano Korazini, nawe Betsayida uzabona ishyano! Kuko ibitangaza byakorewe muri mwe iyaba byarakorewe muri Tiro nâi Sidoni, baba barihannye kera bakicara bambaye ibigunira, bisize ivu.
14 Ariko ku munsi wâamateka, i Tiro nâi Sidoni hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu.
15 Nawe Kaperinawumu, ushyizwe hejuru ndetse ugeze ku ijuru? Uzamanuka ugere ikuzimu.
16 â Ubumvira ni jye aba yumviye, nâubanga ni jye aba yanze, kandi unyanga aba yanze nâUwantumye.â
Intumwa mirongo irindwi zigaruka
17 Nuko abo mirongo irindwi bagaruka bishima bati â Databuja, abadayimoni na bo baratwumvira mu izina ryawe.â
18 Arababwira ati â Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa nâumurabyo.
19 Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, nâimbaraga zâUmwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.
20 Ariko ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.â
21 Muri uwo mwanya yishimira cyane mu Mwuka Wera aravuga ati â Ndagushima Data, Mwami wâijuru nâisi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge nâabahanga, ukabimenyesha abana bato. Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse.
22 â Byose nabihawe na Data, kandi nta wuzi Umwana uwo ari we keretse Se, kandi nta wuzi Se uwo ari we keretse Umwana nâuwo Umwana ashatse kumumenyesha.â
23 Ahindukirira abigishwa, ababwira biherereye ati â Hahirwa amaso areba ibyo mureba,
24 kandi ndababwira yuko abahanuzi benshi nâabami bifuje kureba ibyo mureba ntibabireba, no kumva ibyo mwumva ntibabyumva.â
Umugani wâUmusamariya wâumunyambabazi
25 Nuko umwe mu bigisha amategeko ahagurutswa no kumugerageza ati â Mwigisha, nkore nte kugira ngo ndagwe ubugingo buhoraho?â
26 Na we aramubaza ati â Byanditswe bite mu mategeko? Icyo uyasomamo ni iki?â
27 Aramusubiza ati â Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, nâubugingo bwawe bwose, nâimbaraga zawe zose, nâubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nkâuko wikunda.â
28 Yesu aramubwira ati â Unshubije neza. Nugenza utyo uzagira ubugingo.â
29 Ariko uwo ashatse kwigira shyashya abaza Yesu ati â Harya mugenzi wanjye ni nde?â
30 Yesu aramusubiza ati â Hariho umuntu wavaga i Yerusalemu amanuka i Yeriko, agwa mu gico cyâabambuzi baramwambura, baramukubita, barigendera bamusiga ashigaje hato agapfa.
31 Nuko umutambyi amanuka muri iyo nzira, amubonye arakikira arigendera.
32 NâUmulewi ahageze na we abigenza atyo, amubonye arakikira arigendera.
33 Ariko Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho, amubonye amugirira impuhwe
34 aramwegera amupfuka inguma, amwomoza amavuta ya elayo na vino, amushyira ku ndogobe ye amujyana mu icumbi ryâabashyitsi aramurwaza.
35 Bukeye bwaho yenda idenariyo ebyiri aziha nyirâicumbi ati âUmurwaze kandi ibyo uzatanga byose birenze ku byo ngusigiye, nzabikwishyura ngarutse.â
36 â Noneho utekereza ute? Muri abo batatu ni nde wabaye mugenzi wâuwo waguye mu bambuzi?â
37 Aramusubiza ati â Ni uwamugiriye imbabazi.â Yesu aramubwira ati â Genda nawe ugire utyo.â
Ibya Marita na Mariya
38 Nuko bakigenda bajya mu kirorero, umugore witwaga Marita aramwakira amujyana iwe.
39 Uwo yari afite mwene se witwaga Mariya, yari yicaye hafi yâibirenge byâUmwami Yesu yumva ijambo rye.
40 Ariko Marita yari yahagaritswe umutima nâimirimo myinshi yo kuzimana. Aho bigeze aramwegera aramubaza ati â Databuja, ntibikubabaje yuko mwene data yampariye imirimo? Wamubwiye akamfasha?â
41 Umwami Yesu aramusubiza ati â Marita, Marita, uriganyira wirushya muri byinshi
42 ariko ngombwa ni kimwe, kandi Mariya ahisemo umugabane mwiza atazakwa.â