LUKA 11
Yesu yigisha abigishwa be gusenga (Mat 6.9-13; 7.7-11)
1 Nuko ari ahantu hamwe asenga, arangije umwe mu bigishwa be aramubwira ati â Databuja, twigishe gusenga nkâuko Yohana yigishije abigishwa be.â
2 Arababwira ati â Nimusenga mujye muvuga muti âData wa twese, Izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe buze.
3 Uko bukeye ujye uduha ibyokurya byacu byâuwo munsi.
4 Utubabarire ibyaha byacu, Kuko natwe duharira abarimo imyenda yacu bose, Kandi ntuduhane mu bitwoshya.â
5 Arababwira ati â Ni nde muri mwe ufite incuti, wayisanga mu gicuku akayibwira ati âNcuti yanjye, nzimanira imitsima itatu
6 kuko incuti yanjye impingutseho ivuye mu rugendo, none nkaba ntafite icyo nyizimaniraâ,
7 uwo mu nzu akamusubiza ati âWindushya namaze kugarira, ndaryamye nâabana banjye na bo ni uko, sinshoboye kubyuka ngo nyiguhe.â
8 Ndababwira yuko nubwo atabyukijwe no kuyimuhera ko ari incuti ye, ariko kuko amutitirije biramubyutsa amuhe ibyo ashaka byose.
9 â Nanjye ndababwira nti âMusabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa,
10 kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, nâukomanga agakingurirwa.â
11 Mbese ni nde muri mwe ufite umwana, yamusaba umutsima akamuha ibuye? Cyangwa ifi akamuha inzoka?
12 Cyangwa yamusaba igi akamuha sikorupiyo?
13 None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha Umwuka Wera abamumusabye?â
Abanzi ba Yesu bavuga ko umurimo wâUmwuka Wera ari uwa Satani (Mat 12.22-32; Mar 3.20-27)
14 Yesu yirukanye dayimoni utera uburagi mu muntu, dayimoni amaze kuva mu kiragi kiravuga, abantu baratangara.
15 Ariko bamwe muri bo baravuga bati â Ni Belizebuli umutware wâabadayimoni umuha kwirukana abadayimoni.â
16 Abandi bamushakaho ikimenyetso kiva mu ijuru, bamugerageza.
17 Ariko amenya ibyo bibwira arababwira ati â Ubwami bwose iyo bwigabanije ubwabwo burarimbuka, nâinzu ikagwira indi.
18 Na Satani niba yigabanije ubwe ubwami bwe bwakomeza bute, ko muvuga yuko ari Belizebuli umpa kwirukana abadayimoni?
19 Ariko jyewe niba Belizebuli ari we umpa kwirukana abadayimoni, abana banyu ni nde ubaha kubirukana? Ni cyo gituma abo ari bo babacira urubanza.
20 Ariko urutoki rwâImana niba ari rwo rumpa kwirukana abadayimoni, noneho ubwami bwâImana bubaguye gitumo.
21 â Umunyamaboko ufite intwaro iyo arinze urugo rwe, ibintu bye biba amahoro.
22 Ariko umurusha amaboko iyo amuteye akamunesha, izo ntwaro ze zose yari yizigiye arazimwambura, nâibyo amunyaze akabigaba.
23 â Uwo tutabana ni umwanzi wanjye, kandi uwo tudateraniriza hamwe arasandaza.
24 â Dayimoni iyo avuye mu muntu, azerera ahadafite amazi ashaka uburuhukiro, akabubura akavuga ati âReka nisubirire mu nzu yanjye navuyemo.â
25 Yagerayo agasanga ikubuye kandi iteguye,
26 akagenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakayibamo. Nuko ibyo hanyuma byâuwo muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi.â
Yesu yima Abayuda ikimenyetso (Mat 12.38-42)
27 Akivuga ibyo, umugore wari muri iryo teraniro ashyira ejuru aramubwira ati â Hahirwa inda yakubyaye nâamabere yakonkeje.â
28 Na we aramusubiza ati â Ahubwo hahirwa abumva ijambo ryâImana bakaryitondera.â
29 Abantu benshi bateraniye aho atangira kubabwira ati â Abâiki gihe ni abantu babi, bashaka ikimenyetso nyamara nta kimenyetso bazahabwa keretse icya Yona.
30 Nkâuko Yona yabereye abâi Nineve ikimenyetso, ni ko Umwana wâumuntu azakibera abâiki gihe.
31 Umugabekazi wâigihugu cyâikusi, azahagurukana nâabâiki gihe ku munsi wâamateka abatsindishe, kuko yavanywe ku mpera yâisi no kumva ubwenge bwa Salomo, kandi dore uruta Salomo ari hano.
32 Kandi abâi Nineve bazahagurukana nâabâiki gihe ku munsi wâamateka babatsindishe, kuko bihannye ubwo bumvaga kwigisha kwa Yona, kandi dore uruta Yona ari hano.
Itabaza ryâumubiri iryo ari ryo (Mat 5.15; 6.22-23; Luka 8.16)
33 â Nta wukongeza itabaza ngo arishyire mu mwobo cyangwa munsi yâintonga, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo ngo abinjira babone umucyo.
34 Itabaza ryâumubiri ni ijisho. Nuko rero ijisho ryawe iyo rirebye neza, nâumubiri wawe wose ugira umucyo. Ariko iyo ribaye ribi, umubiri wawe wose ugira umwijima.
35 Witonde rero umucyo ukurimo utaba umwijima.
36 Niba umubiri wawe wose usabwa nâumucyo, ari nta mwanya nâumwe ufite umwijima, umubiri wose uzaba ufite umucyo nkâuko itabaza rikumurikishiriza umucyo waryo.â
Yesu ahana Abafarisayo nâabigishamategeko (Mat 23.1-36; Mar 12.38-40)
37 Akivuga ibyo Umufarisayo aramurarika ngo aze iwe basangire, arinjira, aricara arafungura.
38 Umufarisayo abibonye atyo, aratangara kuko atabanje kujabika intoki mu mazi ngo abone kurya.
39 Umwami Yesu aramubwira ati â Mwebwe Abafarisayo mwoza inyuma yâigikombe nâimbehe, ariko mu nda yanyu huzuyemo ubwambuzi nâububi.
40 Mwa bapfu mwe, iyaremye inyuma si yo yaremye no mu nda?
41 Ahubwo ibiri imbere abe ari byo mutangana ubuntu, ni bwo byose bizabatunganira.
42 â Ariko muzabona ishyano Bafarisayo, kuko mutanga kimwe mu icumi cyâisogi na nyiragasogereza nâimboga zose, mukirengagiza gukiranuka no gukunda Imana! Ibyo mwari mukwiriye kubikora na byo, na bya bindi ntimubireke.
43 â Muzabona ishyano Bafarisayo, kuko mukunda intebe zâicyubahiro mu masinagogi, no kuramukirizwa mu maguriro!
44 Muzabona ishyano kuko mumeze nkâibituro bitagaragara, abantu bakabigendaho batabizi!â
45 Umwe mu bigishamategeko aramusubiza ati â Mwigisha, ubwo uvuze utyo natwe uradututse.â
46 Aramubwira ati â Namwe abigishamategeko muzabona ishyano, kuko mwikoreza abantu imitwaro idaterurwa, namwe ubwanyu ntimuyikozeho nâurutoki!
47 Muzabona ishyano kuko mwubaka ibituro byâabahanuzi, ba sogokuruza banyu ari bo babishe!
48 Uko ni ko mwihamije ko mushima ibyo ba sogokuruza banyu bakoze, kuko ari bo babishe namwe mukabubakira ibituro.
49 Ni cyo cyatumye Imana ivugisha ubwenge bwayo iti âNzabatumaho abahanuzi nâintumwa bamwe muri bo bazabica, abandi bazabarenganyaâ,
50 kugira ngo amaraso yâabahanuzi bose yavuye uhereye ku kuremwa kwâisi abazwe abâiki gihe,
51 uhereye ku maraso ya Abeli ukageza ku maraso ya Zakariya wiciwe hagati yâigicaniro nâurusengero. Ni koko ndababwira yuko azabazwa abâiki gihe.
52 â Muzabona ishyano abigishamategeko, kuko mwatwaye urufunguzo rwâubwenge ubwanyu ntimwinjira, nâabashakaga kwinjira mwarababujije!â
53 Nuko asohotse, abanditsi nâAbafarisayo batangira kumuhataniraho cyane no kumwiyenzaho ngo bamuvugishe byinshi,
54 bashaka kumutega kugira ngo bamufateho ijambo rizamushinja.