LUKA 23
Yesu ashyikirizwa Pilato (Mat 27.1-2,11-31; Mar 15.1-5; Yoh 18.28-40)
1 Bose barahaguruka bamujyana kwa Pilato.
2 Batangira kumurega bati â Uyu twamubonye agandisha ubwoko bwacu, ababuza guha Kayisari umusoro, avuga kandi ko ari Kristo Umwami.â
3 Pilato aramubaza ati â Ni wowe mwami wâAbayuda?â Aramusubiza ati â Wakabimenye.â
4 Pilato abwira abatambyi bakuru na rubanda ati â Nta cyaha mbonye kuri uyu muntu.â
5 Na bo barashega bati â Agomesha abantu, yigisha i Yudaya hose uhereye i Galilaya ukageza nâino.â
Pilato yohereza Yesu kwa Herode
6 Pilato abyumvise abaza ko ari Umunyagalilaya.
7 Amenye ko ari uwo mu gihugu cya Herode, amwohereza kwa Herode kuko na we yari i Yerusalemu muri iyo minsi.
8 Herode abonye Yesu aranezerwa cyane, kuko uhereye kera yashakaga kumubona, kuko yumvaga inkuru ze kandi yifuzaga kubona ikimenyetso yakora.
9 Amubaza amagambo menshi, ariko ntiyagira icyo amusubiza.
10 Abatambyi bakuru nâabanditsi barahagarara, bakomeza kumurega cyane.
11 Herode nâabasirikare be baramunegura, baramushinyagurira, maze bamwambika umwenda ubengerana bamugarurira Pilato.
12 Herode na Pilato baherako buzura uwo munsi, kuko mbere banganaga.
Pilato acira Yesu urubanza (Mat 27.15-26; Mar 15.6-15; Yoh 18.39--19.16)
13 Pilato ateranya abatambyi bakuru nâabatware nâabantu bose,
14 arababwira ati â Mwanzaniye uyu muntu ngo yagandishije abantu, none dore ubwanjye namubarije imbere yanyu, nyamara nta cyaha mbonye kuri we mu byo mwamureze.
15 Ndetse Herode na we nta cyo yabonye kuko yamutugaruriye, kandi dore nta cyo yakoze gikwiriye kumwicisha.
16 Nuko nimara kumukubita, ndamubohora.â
17 Ibyo yabivugiye kuko yabaga akwiriye kubabohorera imbohe imwe, mu minsi mikuru yose.
18 Ariko bose basakuriza icyarimwe bati â Kuraho uyu, utubohorere Baraba.â
19 Uwo bari bamushyize mu nzu yâimbohe, bamuhora ubugome nâubwicanyi bwari mu murwa.
20 Pilato yongera kuvugana na bo, ashaka kubohora Yesu.
21 Ariko bo barasakuza bati â Mubambe! Mubambe!â
22 Ababaza ubwa gatatu ati â Kuki? Uyu yakoze cyaha ki? Simubonyeho icyaha cyo kumwicisha. Nuko nimara kumukubita, ndamubohora.â
23 Ariko baramukoranira basakuza nâamajwi arenga, bamuhata ko Yesu abambwa, amajwi yabo aramuganza.
24 Nuko Pilato aca urubanza ngo icyo bashaka bagihabwe:
25 abohora uwashyizwe mu nzu yâimbohe bamuhora ubugome nâubwicanyi, uwo bashakaga, maze atanga Yesu ngo bamugire uko bashaka.
Abagore bâi Yerusalemu baborogera Yesu
26 Baramujyana, batangira umuntu witwaga Simoni wâUmunyakurene waturukaga imusozi, bamukorera umusaraba ngo awikorere akurikiye Yesu.
27 Abantu benshi baramukurikira, barimo nâabagore bikubita mu bituza bamuborogera.
28 Yesu arabakebuka arababwira ati â Bakobwa bâi Yerusalemu, ntimundirire, ahubwo mwiririre nâabana banyu,
29 kuko iminsi izaza bazavuga bati âHahirwa ingumba nâinda zitabyaye, nâamabere atonkeje.â
30 Ni bwo bazatangira kubwira imisozi bati âNimutugwireâ, babwire nâudusozi bati âNimudutwikire.â
31 Mbese ubwo bagenje batya igiti kikiri kibisi, nikimara kuma bizacura iki?â
32 Kandi bajyana nâabandi babiri bari inkozi zâibibi, ngo babicane na we.
Babamba Yesu bamushinyagurira (Mat 27.32-44; Mar 15.20-32; Yoh 19.16-24)
33 Nuko bageze ahitwa i Nyabihanga, bamubambanaho nâabo bagome, umwe iburyo bwe nâundi ibumoso.
34 Yesu aravuga ati â Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.â Bagabana imyenda ye barayifindira.
35 Abantu barahagarara bareba. Abatware na bo baramukoba cyane bati â Yakijije abandi, ngaho na we niyikize niba ari we Kristo watoranijwe nâImana.â
36 Abasirikare na bo baramushinyagurira, bamwegereye bamuha inzoga isharira
37 bati â Niba uri umwami wâAbayuda ikize.â
38 Hejuru ye hari urwandiko rwanditswe ngo â UYU NI UMWAMI WâABAYUDA.â
Umugome umwe yihana
39 Umwe muri abo bagome babambwe aramutuka ati â Si wowe Kristo? Ngaho ikize natwe udukize.â
40 Ariko uwa kabiri amusubiza amucyaha ati â No kubaha Imana ntuyubaha, uri mu rubanza rumwe nâurwe?
41 Twebweho duhowe ukuri, tukaba twituwe ibihwanye nâibyo twakoze, ariko uyu nta kibi yakoze.â
42 Nuko abwira Yesu ati â Mwami, uzanyibuke ubwo uzazira mu bwami bwawe.â
43 Aramusubiza ati â Ndakubwira ukuri, yuko uyu munsi turi bubane muri Paradiso.â
Urupfu rwa Yesu (Mat 27.45-56; Mar 15.33-41; Yoh 19.28-30)
44 Nuko isaha zibaye nkâesheshatu, haza ubwirakabiri mu gihugu cyose kugeza ku isaa cyenda,
45 izuba ntiryava, umwenda ukingiriza Ahera cyane hâurusengero utabukamo kabiri.
46 Yesu avuga ijwi rirenga ati â Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye.â Amaze kuvuga atyo umwuka urahera.
47 Nuko umutware wâabasirikare abonye ibibaye ahimbaza Imana ati â Ni ukuri uyu muntu yari umukiranutsi.â
48 Inteko zâabantu bari bateraniye aho kurebera, babonye ibibaye basubirayo bikubita mu bituza.
49 Nâincuti ze zose nâabagore bavanye i Galilaya, bari bahagaze kure babireba.
Yosefu ahamba Yesu (Mat 27.57-66; Mar 15.42-47; Yoh 19.38-42)
50 Umuntu witwaga Yosefu, yari umujyanama wo mu Bayuda, wâumunyangeso nziza kandi ukiranuka.
51 Uwo ntiyafatanije nâinama zabo nâibyo bakoze, yari Umunyarimataya, umudugudu wâAbayuda, na we yategerezaga ubwami bwâImana.
52 Nuko ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu.
53 Arayibambura ayizingira mu mwenda wâigitare, ayihamba mu mva yakorogoshowe mu rutare, itarahambwamo umuntu.
54 Hari ku munsi wo Kwitegura, isabato yenda gusohora.
55 Nuko abagore bavanye na Yesu i Galilaya bamukurikiye, babona imva nâintumbi ye uko ihambwe,
56 basubirayo batunganya ibihumura neza nâimibavu. Kandi ku munsi wâisabato bararuhuka nkâuko byategetswe.