LUKA 24
Kuzuka kwa Yesu (Mat 28.1-16; Mar 16.1-8; Yoh 20.1-10)
1 Ku wa mbere wâiminsi irindwi, kare mu museke bajya ku gituro bajyanye bya bihumura neza batunganije.
2 Babona igitare kibirinduye kivuye ku gituro,
3 binjiramo ntibasangamo intumbi yâUmwami Yesu.
4 Bakiguye mu kantu, abagabo babiri bahagarara aho bari bambaye imyenda irabagirana.
5 Abagore baratinya bubika amaso, nuko abo bagabo barababaza bati â Ni iki gitumye mushakira umuzima mu bapfuye?
6 Ntari hano ahubwo yazutse. Mwibuke ibyo yavuganye namwe akiri i Galilaya ati
7 âUmwana wâumuntu akwiriye kugambanirwa ngo afatwe nâamaboko yâabanyabyaha, abambwe maze azazuke ku munsi wa gatatu.â â
8 Bibuka amagambo ye.
9 Bava ku gituro basubirayo, ibyo byose babibwira abigishwa cumi nâumwe nâabandi bose.
10 Abo ni Mariya Magadalena na Yowana, na Mariya nyina wa Yakobo, nâabandi bagore bari hamwe na bo babwira intumwa ibyo babonye.
11 Ariko ayo magambo ababera nkâimpuha ntibayemera.
12 Maze Petero arahaguruka yirukanka ajya ku gituro, arunama arungurukamo, abona imyenda yâibitare iri yonyine. Asubira iwe atangazwa nâibyabaye
Yesu yiyereka abigishwa babiri bari mu nzira ijya Emawusi
13 Nuko uwo munsi babiri muri bo bajyaga mu kirorero cyitwa Emawusi. (Kuva i Yerusalemu kugerayo ni nka sitadiyo mirongo itandatu.)
14 Nuko baganira ibyabaye byose.
15 Bakiganira babazanya, Yesu arabegera ajyana na bo,
16 Ariko amaso yabo arabuzwa ngo batamumenya.
17 Arababaza ati â Muragenda mubazanya ibiki?â Bahagarara bagaragaje umubabaro.
18 Umwe muri bo witwaga Kilewopa aramusubiza ati â Mbese ni wowe wenyine mu bashyitsi bâi Yerusalemu, utazi ibyahabaye muri iyi minsi?â
19 Arababaza ati â Ni ibiki?â Bati â Ni ibya Yesu wâi Nazareti, wari umuhanuzi ukomeye mu byo yakoraga nâibyo yavugaga imbere yâImana nâimbere yâabantu bose,
20 kandi twavuganaga uburyo abatambyi bakuru nâabatware bacu, bamutanze ngo acirwe urubanza rwo gupfa bakamubamba,
21 kandi twiringiraga yuko ari we uzacungura Abisirayeli. Uretse ibyo, dore uyu munsi ni uwa gatatu uhereye aho ibyo byabereye.
22 None abagore bo muri twe badutangaje, kuko bazindutse bajya ku gituro
23 ntibasangamo intumbi ye. Nuko baraza batubwira ko babonekewe nâabamarayika, bakababwira ko ari muzima.
24 Kandi bamwe mu bari bari kumwe na twe bagiye ku gituro basanga ari ko biri, uko abagore batubwiye, ariko we ntibamubona.â
25 Arababwira ati â Mwa bapfu mwe, imitima yanyu itinze cyane kwizera ibyo abahanuzi bavuze byose.
26 None se Kristo ntiyari akwiriye kubabazwa atyo, ngo abone kwinjira mu bwiza bwe?â
27 Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we.
28 Bageze bugufi bwâikirorero bajyagamo, agira nkâushaka kugicaho.
29 Baramuhata bati â Se waretse tukagumana kuko bwije kandi umunsi ukaba ukuze?â Nuko arinjira ngo agumane na bo.
30 Yicaye ngo asangire na bo, yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha.
31 Amaso yabo arahumuka baramumenya, maze aburira imbere yabo ntibongera kumubona.
32 Baravugana bati â Yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira adusobanurira ibyanditswe!â
33 Uwo mwanya barahaguruka basubira i Yerusalemu, basanga abo cumi nâumwe bateranye hamwe nâabandi,
34 bumva bavuga bati â Ni ukuri Umwami Yesu yazutse, ndetse yabonekeye Simoni.â
35 Nuko ba bandi babiri na bo babatekerereza ibyabereye mu nzira, nâuburyo bamumenyeshejwe nâuko amanyaguye umutsima.
Yesu yiyereka abigishwa be (Mat 28.16-20; Mar 16.14-18; Yoh 20.19-23; Ibyak 1.6-8)
36 Bakivuga ibyo, Yesu ahagarara hagati yabo arababwira ati â Amahoro abe muri mwe.â
37 Maze barikanga, bagira ubwoba bwinshi bagira ngo ni umuzimu babonye.
38 Arababwira ati â Ikibahagaritse imitima ni iki, kandi ni iki gitumye mwiburanya mu mitima yanyu?
39 Nimurebe ibiganza byanjye nâibirenge byanjye, mumenye ko ari jye ubwanjye. Ndetse nimunkoreho murebe, kuko umuzimu atagira umubiri nâamagufwa nkâibyo mundebana.â
40 Avuze ibyo abereka ibiganza bye nâibirenge bye.
41 Nuko ibinezaneza bikibabujije kubyemera, bagitangara arababaza ati â Hari icyo kurya mufite hano?â
42 Bamuha igice cyâifi yokeje,
43 aracyakira akirira imbere yabo.
Yesu asezera ku bigishwa be
44 Maze arababwira ati â Aya ni amagambo nababwiraga nkiri kumwe namwe, yuko ibyanditswe kuri jye byose mu mategeko ya Mose, no mu byahanuwe no muri Zaburi bikwiriye gusohora.â
45 Maze abungura ubwenge ngo basobanukirwe nâibyanditswe,
46 ati â Ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu,
47 kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu.
48 Ni mwe bagabo bâibyo.
49 Kandi dore ngiye kuboherereza ibyo Data yasezeranye, ariko mugume mu murwa kugeza ubwo muzambikwa imbaraga zivuye mu ijuru.â
Yesu ajya mu ijuru (Mar 16.19-20; Ibyak 1.9-11)
50 Abajyana hanze, abageza i Betaniya arambura amaboko hejuru, abaha umugisha.
51 Akibaha umugisha atandukanywa na bo, ajyanwa mu ijuru.
52 Na bo baramuramya, basubirana i Yerusalemu umunezero mwinshi,
53 baguma mu rusengero iteka bashima Imana.