LUKA 22
Yuda agambanira Yesu (Mat 26.2-5,14-16; Mar 14.1-2,10-11; Yoh 11.45-53)
1 Nuko iminsi mikuru yâimitsima idasembuwe yitwa Pasika, yendaga gusohora.
2 Abatambyi bakuru nâabanditsi bashaka uko bamwica, kuko batinyaga rubanda.
3 Satani yinjira muri Yuda witwaga Isikariyota, yari mu mubare wâabo cumi na babiri.
4 Aragenda avugana nâabatambyi bakuru nâabatware bâabasirikare, uko azamubagenzereza.
5 Baranezerwa basezerana kumuha ifeza.
6 Aremera maze ashaka uburyo yamubagenzereza, rubanda rudahari.
Yesu nâabigishwa basangira ibya Pasika (Mat 26.17-30; Mar 14.12-26; Yoh 13.21-30; 1 Kor 11.23-25)
7 Nuko umunsi wâimitsima idasembuwe urasohora, ari wo ukwiriye kubagirwamo umwana wâintama wa Pasika.
8 Atuma Petero na Yohana ati â Nimugende mudutunganirize ibya Pasika kugira ngo turye.â
9 Baramubaza bati â Urashaka ko tubitunganiriza hehe?â
10 Arabasubiza ati â Dore nimumara kugera mu murwa, muraza guhura nâumugabo wikoreye ikibindi cyâamazi, mumukurikire mu nzu ari bwinjiremo.
11 Nuko mubwire nyirâinzu muti âUmwigisha arakubaza ngo: Icumbi riri hehe, aho ari busangirire ibya Pasika nâabigishwa be?â
12 Na we ari bubereke icyumba kinini cyo hejuru giteguye, abe ari ho mubitunganiriza.â
13 Baragenda babisanga uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika.
14 Igihe gisohoye aricara ngo afungure, kandi intumwa na zo zicarana na we.
15 Arazibwira ati â Kwifuza nifujije gusangira namwe Pasika iyi, ntarababazwa.
16 Ndababwira yuko ntazongera rwose kuyirya, kugeza aho izasohorera mu bwami bwâImana.â
17 Yenda igikombe aragishimira, arababwira ati â Mwende iki musangire.
18 Ndababwira yuko uhereye none ntazanywa ku mbuto zâimizabibu, ukageza aho ubwami bwâImana buzazira.â
19 Yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha, arababwira ati â Uyu ni umubiri wanjye [ubatangiwe. Mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke.â
20 Nâigikombe akigenza atyo bamaze kurya ati â Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye ava ku bwanyu.]
21 â Ariko dore ukuboko kâungambanira kuri kumwe nâukwanjye ku meza.
22 Kuko Umwana wâumuntu agenda nkâuko byamugenewe, ariko uwo muntu umugambanira azabona ishyano!â
23 Batangira kubazanya muri bo, uwenda kugira atyo uwo ari we.
Abigishwa bajya impaka zâubukuru (Mat 20.25-28)
24 Maze habyuka impaka muri bo, ngo ni nde muri bo ukwiriye gutekerezwa ko ari we mukuru.
25 Arababwira ati â Abami bâamahanga barayategeka, nâabafite ubutware bwo kuyatwara bitwa ba ruhekerababyeyi.
26 Ariko mwebweho ntimukabe mutyo, ahubwo ukomeye muri mwe abe nkâuworoheje, nâutwara abe nkâuhereza.
27 Umukuru ni uwuhe? Ni uherezwa cyangwa ni uhereza? Si uherezwa? Ariko jyewe ndi hagati yanyu meze nkâuhereza.
28 â Ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe.
29 Nanjye mbabikiye ubwami nkâuko Data yabumbikiye,
30 kugira ngo muzarye munywe mwegereye ameza yanjye mu bwami bwanjye. Kandi muzicara ku ntebe zâicyubahiro, mucire imanza imiryango cumi nâibiri yâAbisirayeli.â
Yesu avuga ko Petero agiye kumwihakana (Mat 26.33-35; Mar 14.27-31; Yoh 13.36-38)
31 Kandi Umwami Yesu aravuga ati â Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugira ngo abagosore nkâamasaka,
32 ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora. Nawe numara guhinduka ukomeze bagenzi bawe.â
33 Aramubwira ati â Mwami, niteguye kujyana nawe mu nzu yâimbohe ndetse no mu rupfu.â
34 Aramubwira ati â Petero, ndakubwira yuko uyu munsi inkoko itaza kubika, utaranyihakana gatatu ko utanzi.â
35 Kandi arababaza ati â Ubwo nabatumaga mudafite impago, cyangwa imvumba cyangwa inkweto, mbese hari icyo mwakennye?â Baramusubiza bati â Nta cyo.â
36 Arababwira ati â Ariko nonaha ufite uruhago rurimo ifeza arujyane, nâufite imvumba ni uko. Ariko utabifite agure umwitero we, ngo abone kugura inkota.
37 Ndababwira yuko ibi byanditswe bikwiriye kunsohoraho, ngo âYabaranywe nâabagomeâ, kuko ibyanjye byenda gusohora.â
38 Baramubwira bati â Mwami, dore inkota ebyiri ngizi.â Arababwira ati â Ziramaze!â
Yesu asengana umubabaro (Mat 26.36-46; Mar 14.32-42)
39 Arasohoka ajya ku musozi wa Elayono nkâuko yamenyerey, abigishwa be baramukurikira.
40 Agezeyo arababwira ati â Nimusenge kugira ngo mutajya mu moshya.â
41 Atandukana na bo umwanya ureshya nâahaterwa ibuye, arapfukama arasenga ati
42 â Data, nubishaka undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.â
43 Marayika uvuye mu ijuru aramubonekera, amwongera imbaraga
44 kuko yari ababaye bikabije, asenga cyane, nâibyuya bye byari bimeze nkâibitonyanga byâamaraso bitonyanga hasi.]
45 Amaze gusenga arahaguruka ajya ku bigishwa be, asanga basinjirijwe nâagahinda.
46 Arababaza ati â Ikibasinjirije ni iki? Nimubyuke musenge kugira ngo mutajya mu moshya.â
Bafata Yesu (Mat 26.47-56; Mar 14.43-50; Yoh 18.3-11)
47 Akibivuga haza igitero kizanywe nâuwitwa Yuda, umwe muri abo cumi na babiri akigiye imbere. Nuko Yuda uwo yegera Yesu ngo amusome.
48 Yesu aramubaza ati â Yuda, uragambanishiriza Umwana wâumuntu kumusoma?â
49 Abari kumwe na we babonye ibyenda kubaho baramubaza bati â Databuja, tubakubite inkota?â
50 Umwe muri bo ayikubita umugaragu wâUmutambyi mukuru, amuca ugutwi kwâiburyo.
51 Yesu aravuga ati â Rekera aho.â Amukora ku gutwi aragukiza.
52 Yesu abwira abatambyi bakuru nâabatware bâabasirikare barinda urusengero, nâabakuru bamuteye ati â Munteye nkâabateye umwambuzi, mufite inkota nâinshyimbo.
53 Nahoranaga namwe mu rusengero iminsi yose, ko mutarambuye amaboko ngo mumfate? Ariko noneho iki ni igihe cyanyu nâicyâubutware bwâumwijima.â
Petero yihakana Yesu (Mat 26.69-75; Mar 14.66-72; Yoh 18.25-27)
54 Baramufata baramujyana, bamushyira mu nzu yâUmutambyi mukuru, ariko Petero amukurikira arenga ahinguka.
55 Nuko bamaze gucana umuriro mu rugo hagati baricara, Petero na we yicara hagati yabo.
56 Umuja amubonye yicaye ahabona aramwitegereza aravuga ati â Nâuyu na we yari kumwe na we.â
57 Arabihakana ati â Mugore, simuzi.â
58 Hashize umwanya muto, undi aramubona aramubwira ati â Nawe uri uwo muri bo.â Petero ati â Wa muntu we, si ndi uwabo.â
59 Hashize umwanya nkâisaha imwe, undi amuhamiriza abikomeje cyane ati â Ni ukuri nâuyu yari kumwe na we, kuko ari Umunyagalilaya.â
60 Petero ati â Wa muntu we, icyo uvuze sinzi icyo ari cyo.â Akibivuga, muri ako kanya inkoko irabika.
61 Umwami Yesu arakebuka yitegereza Petero, nuko Petero yibuka amagambo Umwami yari yamubwiye ati â Uyu munsi inkoko itarabika, uri bunyihakane gatatu.â
62 Arasohoka ajya hanze ararira cyane.
Bashinyagurira Yesu (Mat 26.57-68; Mar 14.55-65; Yoh 18.19-24)
63 Abagabo bari bafashe Yesu baramushinyagurira, baramukubita,
64 bamupfuka mu maso baramubaza bati â Hanura, ni nde ugukubise?â
65 Bamubwira nâibindi byinshi bamutuka.
66 Nuko iryo joro rikeye abakuru bâubwo bwoko baraterana, ari bo batambyi bakuru nâabanditsi, bamujyana mu rukiko rwabo bati
67 â Niba uri Kristo, tubwire.â Arababwira ati â Nubwo nababwira ntimwabyemera na hato,
68 naho nababaza ntimwansubiza.
69 Ariko uhereye none, Umwana wâumuntu azaba yicaye iburyo bwâubushobozi bwâImana.â
70 Bose bati â Noneho uri Umwana wâImana?â Arabasubiza ati â Mwakabimenye ko ndi we.â
71 Na bo bati â Turacyashakira iki abagabo, ko twumvise ubwacu abyivugiye ubwe?â