LUKA 21
Umupfakazi wari umukene (Mar 12.41-44)
1 Nuko yubura amaso abona abatunzi batura amaturo yabo, bayashyira mu isanduku yâamaturo.
2 Abona umupfakazi wari umukene atura amasenga abiri.
3 Arababwira ati â Ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta ibyâabandi bose,
4 kuko bose batuye amaturo yâibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye ibyo yari atezeho amakiriro.â
Kurimbuka kwa Yerusalemu no kugaruka kwa Yesu (Mat 24.1-14; Mar 13.1-13)
5 Nuko bamwe bavuga ibyâurusengero, uko rwarimbishijwe nâamabuye meza nâamaturo. Arababwira ati
6 â Ibyo mureba ibi, mu minsi izaza ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.â
7 Baramubaza bati â Mwigisha, ibyo bizabaho ryari? Nâikimenyetso kigaragaza ko igihe bizasohorezwamo cyegereje ni ikihe?â
8 Arabasubiza ati â Mwirinde batabayobya, kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati âNi jye Kristoâ, kandi bati âIgihe kiri bugufiâ, ariko ntimuzabakurikire.
9 Ariko nimwumva intambara nâimidugararo ntimuzahagarike imitima, kuko ibyo bikwiriye kubanza kubaho, ariko imperuka ntizaherako isohora uwo mwanya.â
10 Arongera arababwira ati â Ishyanga rizatera irindi shyanga, nâubwami butere ubundi bwami.
11 Kandi mu isi hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi bikomeye, kandi hazabaho inzara nâibyorezo byâindwara. Hazabaho nâibitera ubwoba, nâibimenyetso bikomeye biva mu ijuru.
12 Ariko ibyo byose bitaraza bazabafata babarenganye, babajyane mu masinagogi no mu mazu yâimbohe, babashyire abami nâabategeka babahora izina ryanjye,
13 ibyo bizababeraho kugira ngo mube abahamya.
14 Nuko mumaramaze mu mitima yanyu, yuko mutazashaka ibyo mwireguza icyo gihe kitaragera,
15 kuko nzabaha ururimi nâubwenge, ibyo abanzi banyu bose batazabasha kuvuguruza cyangwa gutsinda.
16 Ariko muzagambanirwa nâababyeyi banyu, ndetse nâabavandimwe na bene wanyu nâincuti zanyu, bazicisha bamwe muri mwe.
17 Muzangwa na bose babahora izina ryanjye,
18 ariko ntimuzapfuka agasatsi na kamwe ku mitwe yanyu.
19 Nimwihangana muzakiza ubugingo bwanyu.
Kurimbuka kwa Yerusalemu (Mat 24.15-34; Mar 13.14-31)
20 â Ariko ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe nâingabo, muzamenye yuko kurimbuka kwaho kwenda gusohora.
21 Icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi miremire, nâabazaba bari hagati muri Yerusalemu bazayivemo, nâabazaba bari imusozi ntibazayijyemo,
22 kuko iyo minsi izaba ari iyo guhoreramo ngo ibyanditswe byose bisohore.
23 Abazaba batwite nâabonsa muri iyo minsi bazabona ishyano, kuko hazaba kubabara kwinshi mu gihugu, kandi umujinya uzaba uri kuri ubu bwoko.
24 Bamwe bazicwa nâinkota, abandi bajyanwe mu mahanga yose ari imbohe, kandi i Yerusalemu hazasiribangwa nâabanyamahanga, kugeza ubwo ibihe byâabanyamahanga bizashirira.
25 â Kandi hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi no hasi amahanga azababara, bumirwe bumvise inyanja nâumuraba bihorera.
26 Abantu bazagushwa igihumura nâubwoba no kwibwira ibyenda kuba mu isi, kuko imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.
27 Ubwo ni bwo bazabona Umwana wâumuntu aje mu gicu, afite imbaraga nâubwiza bwinshi.
28 Nuko ibyo nibitangira kubaho muzararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora.â
29 Kandi abacira umugani ati â Nimwitegereze umutini nâibindi biti byose.
30 Iyo bimaze gutoha, murabireba mukamenya ubwanyu ko igihe cyâimpeshyi kiri bugufi.
31 Nuko namwe nimubona ibyo bibaye, muzamenye yuko ubwami bwâImana buri hafi.
32 â Ndababwira ukuri yuko abâubu bwoko batazashira na hato, kugeza aho byose bizasohorera.
33 Ijuru nâisi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.
34 â Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa nâivutu no gusinda nâamaganya yâiyi si, uwo munsi ukazabatungura,
35 kuko uzatungura abantu bose bari mu isi yose, umeze nkâumutego.
36 Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere yâUmwana wâumuntu.â
37 Iminsi yose yirirwaga mu rusengero yigisha, ariko bwakwira agasohoka akarara ku musozi witwa Elayono.
38 Abantu bose bakazinduka mu gitondo, bakajya aho ari mu rusengero kumwumva.