LUKA 16
Yesu acira abantu umugani wâigisonga kibi
1 Kandi abwira abigishwa be ati â Hariho umutunzi wari ufite igisonga cye, bakimuregaho ko cyaya ibintu bye.
2 Aragihamagara arakibwira ati âIbyo nkumvaho ni ibiki? Murikira ibyo nakubikije kuko utagikwiriye kuba igisonga cyanjye.â
3 Icyo gisonga kiribwira kiti âKo databuja ari bunyage ubutware bwanjye nkaba ntashobora guhinga, nkagira isoni zo gusabiriza, ndagira nte?
4 Have! Nzi icyo nzakora kugira ngo nimara kunyagwa bazandaze mu mazu yabo.â
5 â Ahamagara ufite umwenda wa shebuja wese, abaza uwa mbere ati âHarya databuja akwishyuza iki?â
6 Aramusubiza ati âIncuro ijana zâamavuta ya elayo.â Na we ati âEnda urwandiko rwawe, wicare vuba wandike mirongo itanu.â
7 Maze abaza undi ati âHarya wishyuzwa iki?â Aramusubiza ati âIncuro ijana zâamasaka.â Aramubwira ati âEnda urwandiko rwawe wandike mirongo inani.â
8 â Nuko shebuja ashima icyo gisonga kibi kuko cyakoze ibyâubwenge, kuko abana bâiyi si ari abanyabwenge mu byo ku ngoma yabo kuruta abana bâumucyo.
9 â Kandi ndababwira nti âUbutunzi bubi mubushakisha incuti, kugira ngo nibushira bazabakire mu buturo bwâiteka.
10 Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye.
11 Niba mutakiranutse mubikijwe ubutunzi bubi, ni nde uzababitsa ubutunzi bwâukuri?
12 Kandi niba mutakiranutse ku byâabandi mubikijwe, ni nde uzabaha ibyo mwitegekaho?â
13 â Nta mugaragu ucyeza abami babiri, kuko aba ashaka kwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukeza Imana nâubutunzi.â
14 Abafarisayo kuko bari abakunzi bâubutunzi, bumvise ibyo byose baramukoba cyane.
15 Arababwira ati â Mwebwe mukunda kwigira abakiranutsi imbere yâabantu ariko Imana izi imitima yanyu, kuko icyogejwe imbere yâabantu ari ikizira mu maso yâImana.
16 â Amategeko nâabahanuzi byabayeho kugeza igihe cya Yohana, uhereye icyo gihe ni ho ubutumwa bwiza bwâubwami bwâImana bwigishirijwe, umuntu wese arabutwaranira.
17 Icyoroshye ni uko ijuru nâisi byashira, kuruta ko agace kâinyuguti imwe yo mu mategeko kavaho.
18 â Umuntu wese usenda umugore we akarongora undi aba asambanye, kandi nâucyura umugore usenzwe nâumugabo we aba asambanye.
Umugani wâumutunzi nâumukene
19 â Hariho umutunzi wambaraga imyenda yâimihengeri nâiyâibitare byiza, iminsi yose agahora adamaraye.
20 Kandi hariho nâumukene witwaga Lazaro, wahoraga aryamye ku muryango wâuwo mukire, umubiri we wuzuyeho ibisebe. Imbwa na zo zarazaga zikamurigata mu bisebe,
21 kandi yifuzaga guhazwa nâubuvungukira buva ku meza yâumutunzi.
22 â Bukeye umukene arapfa, abamarayika bamujyana mu gituza cya Aburahamu, nâumutunzi na we arapfa arahambwa.
23 Ageze ikuzimu arababazwa cyane, yubuye amaso areba Aburahamu ari kure na Lazaro ari mu gituza cye.
24 Arataka ati âAburahamu sogokuru, mbabarira wohereze Lazaro, akoze isonga yâurutoki rwe mu tuzi antonyangirize ku rurimi, kuko mbabazwa nâuyu muriro.â
25 â Aburahamu aramubwira ati âMwana wanjye, ibuka yuko wahawe ibyiza byawe ukiriho. Lazaro na we yahawe ibibi, none aguwe neza hano naho wowe urababazwa cyane.
26 Kandi uretse nâibyo, dore hariho umworera munini bikabije hagati yacu namwe, washyiriweho kugira ngo abashaka kuva hano kuza aho muri batabibasha, kandi nâabava aho batagera hano.â
27 Na we ati âNdakwinginze sogokuru ngo nibura umwohereze kwa data,
28 kuko mfite bene data batanu, ababurire ngo na bo batazaza aha hantu ho kubabarizwa cyane.â
29 â Aburahamu aramubwira ati âBafite Mose nâabahanuzi, babumvire.â
30 Na we ati âOya sogokuru Aburahamu, ahubwo nihagira uzuka akabasanga bazihana.â
31 Aramubwira ati âNibatumvira Mose nâabahanuzi, ntibakwemera naho umuntu yazuka.â â