LUKA 17
Ibisitaza abantu
1 Nuko abwira abigishwa be ati â Nta cyabuza ibisitaza kuza, ariko ubizana azabona ishyano.
2 Ibyamubera byiza ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja, biruta ko yagusha umwe muri aba batoya.
3 Mwirinde! â Mwene so nakora nabi umucyahe, niyihana umubabarire.
4 Kandi nakugirira nabi ku munsi umwe, akaguhindukirira karindwi ati âNdihannyeâ, uzamubabarire.â
Ibyo kwizera
5 Maze intumwa zibwira Umwami Yesu ziti â Twongerere kwizera.â
6 Umwami ati â Mwagira kwizera kungana nâakabuto ka sinapi, mwabwira uyu mukuyu muti âRanduka uterwe mu nyanjaâ, na wo wabumvira.
7 â Ariko ni nde muri mwe ufite umugaragu umuhingira cyangwa umuragirira intama, wamubwira akiva ku murimo ati âIgira hano vuba wicare ufungure?â
8 Ahubwo ntiyamubwira ati âBanza untunganirize ibyokurya byanjye, ukenyere umpereze kugeza ubwo ndangiza kurya no kunywa, maze hanyuma nawe ubone kuryaâ?
9 Mbese yashima uwo mugaragu kuko yakoze ibyo ategetswe?
10 Nuko namwe nimumara gukora ibyo mwategetswe byose mujye muvuga muti âTuri abagaragu batagira umumaro, kuko twashohoje gusa ibyo twabwiwe gukora.â â
Yesu akiza ababembe cumi
11 Nuko bari mu nzira bajya i Yerusalemu, anyura hagati yâi Samariya nâi Galilaya.
12 Akigera mu kirorero asanganirwa nâababembe cumi, bahagarara kure
13 barataka cyane bati â Mutware Yesu, tubabarire.â
14 Ababonye arababwira ati â Nimugende mwiyereke umutambyi.â Bakigenda barakira.
15 Umwe muri bo abonye akize agaruka ahimbaza Imana nâijwi rirenga,
16 yikubita imbere yâibirenge bye aramushima, kandi uwo yari Umusamariya.
17 Yesu aramubaza ati â Ntimwakize muri icumi? Ba bandi cyenda bari he?
18 Nta bandi bagarutse guhimbaza Imana, keretse uyu munyamahanga?â
19 Kandi aramubwira ati â Byuka wigendere, kwizera kwawe kuragukijije.â
Ibizaba mu gihe cyâimperuka (Mat 24.23-28,37-41)
20 Abafarisayo baramubaza bati â Ubwami bwâImana buzaza ryari?â Arabasubiza ati â Ubwami bwâImana ntibuzaza ku mugaragaro,
21 kandi ntibazavuga bati âDore ngubuâ, cyangwa bati âNguburiyaâ, kuko ubwami bwâImana buri hagati muri mwe.â
22 Abwira abigishwa be ati â Hazabaho igihe muzifuza kubona umunsi umwe mu minsi yâUmwana wâumuntu, ariko ntimuzawubona.
23 Kandi bazababwira bati âDore nguriyaâ, cyangwa bati âDore nguyu.â Ntimuzajyeyo kandi ntimuzabakurikire.
24 Nkâuko umurabyo urabiriza mu ruhande rumwe rwâijuru, ukarabagiranira mu rundi, uko ni ko Umwana wâumuntu azaba ku munsi we.
25 Ariko akwiriye kubanza kubabazwa uburyo bwinshi, no kwangwa nâabâiki gihe.
26 Kandi uko byari biri mu minsi ya Nowa, ni ko bizaba no mu minsi yâUmwana wâumuntu:
27 bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, umwuzure uraza urabarimbura bose.
28 No mu minsi ya Loti na yo byari bimeze bityo: bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga,
29 maze umunsi Loti yavuye i Sodomu, umuriro nâamazuku biva mu ijuru biragwa, birabarimbura bose.
30 Ni na ko bizamera umunsi Umwana wâumuntu azabonekeraho.
31 â Uwo munsi uzaba hejuru yâinzu, ibintu bye bikaba biri mu nzu, ye kuzamanuka kubikuramo, nâuri mu mirima ni uko ntazasubira inyuma.
32 Mwibuke muka Loti.
33 Ushaka kurengera ubugingo bwe wese azabubura, ariko uzabura ubugingo bwe wese azaburokora.
34 Ndababwira yuko muri iryo joro, ababiri bazaba baryamye ku buriri bumwe, umwe azajyanwa undi agasigara.
35 Abagore babiri bazaba basera hamwe, umwe azajyanwa undi asigare.
36 Ababiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare.â
37 Baramubaza bati â Databuja, bizabera he?â Arababwira ati â Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro ziteranira.â