LUKA 15
Intama yazimiye nâigice cyâifeza cyabuze (Mat 18.12-14)
1 Nuko abakoresha bâikoro bose nâabanyabyaha baramwegera ngo bamwumve.
2 Abafarisayo nâabanditsi barabyivovotera bati â Uyu yiyegereza abanyabyaha, kandi agasangira na bo.â
3 Abacira uyu mugani ati
4 â Ni nde muri mwe waba afite intama ijana akazimiza imwe muri zo, ntasige izindi mirongo urwenda nâicyenda mu gasozi, akajya gushaka iyazimiye kugeza aho ari buyibonere?
5 Iyo ayibonye ayiterera ku bitugu yishimye,
6 yagera mu rugo agahamagara incuti ze nâabaturanyi be akababwira ati âTwishimane kuko mbonye intama yanjye yari yazimiye.â
7 Ndababwira yuko mu ijuru bazishimira batyo umunyabyaha umwe wihannye, kumurutisha abakiranuka mirongo urwenda nâicyenda badakwiriye kwihana.
8 â Cyangwa umugore waba afite ibice cumi byâifeza, yaburamo kimwe ntiyakongeza itabaza, agakubura mu nzu, akagira umwete wo gushaka kugeza aho akibonera?
9 Iyo akibonye ahamagara incuti ze nâabaturanyi be akababwira ati âTwishimane kuko mbonye igice nari nabuze.â
10 Ndababwira yuko ari ko haba umunezero mwinshi imbere yâabamarayika bâImana, bishimira umunyabyaha umwe wihannye.â
Umugani wâumwana wâikirara
11 Kandi arababwira ati â Hariho umuntu wari ufite abahungu babiri.
12 Umuhererezi abwira se ati âData, mpa umugabane wâibintu unkwiriye.â Nuko agabanya amatungo ye.
13 Iminsi mike ishize umuhererezi ateranya ibintu bye byose, aragenda ajya mu gihugu cya kure, yayisha ibintu bye ubugoryi bwe.
14 Abimaze byose inzara nyinshi itera muri icyo gihugu, atangira gukena.
15 Aragenda ahakwa ku muntu wo muri icyo gihugu, amwohereza mu gikingi cye kuragira ingurube.
16 Yifuza guhazwa nâibyo izo ngurube zaryaga, ariko ntihagira ubimuha.
17 Nuko yisubiyemo aribwira ati âAbagaragu ba data ni benshi kandi bahazwa nâimitsima bakayisigaza, naho jye inzara intsinze hano.
18 Reka mpaguruke njye kwa data mubwire nti: Data, nacumuye ku Yo mu ijuru no maso yawe,
19 ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe, mpaka mbe nkâumugaragu wawe.â
20 Arahaguruka ajya kwa se. â Agituruka kure, se aramubona aramubabarira, arirukanka aramuhobera, aramusoma.
21 Uwo mwana aramubwira ati âData, nacumuye ku Yo mu ijuru no mu maso yawe, ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe.â
22 Ariko se abwira abagaragu be ati âMwihute muzane vuba umwenda uruta iyindi muwumwambike, mumwambike nâimpeta ku rutoki nâinkweto mu birenge,
23 muzane nâikimasa kibyibushye mukibage turye twishime,
24 kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none akaba azutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.â Nuko batangira kwishima.
25 â Ariko umwana we wâimfura yari ari mu murima, amaze kuza ageze hafi yâurugo yumva abacuranga nâababyina.
26 Ahamagara umugaragu amubaza ibyabaye ibyo ari byo.
27 Aramubwira ati âMurumuna wawe yaje none so yamubagiye ikimasa kibyibushye, kuko amubonye ari muzima.â
28 â Undi ararakara yanga kwinjira, nuko se arasohoka aramwinginga.
29 Maze asubiza se ati âMaze imyaka myinshi ngukorera, ntabwo nanze itegeko ryawe. Ariko hari ubwo wigeze umpa nâagasekurume, ngo nishimane nâincuti zanjye?
30 Maze uyu mwana wawe yaza, wamaze ibyawe abisambanisha, akaba ari we ubagira ikimasa kibyibushye!â
31 Na we aramubwira ati âMwana wanjye, turabana iteka kandi ibyanjye byose ni ibyawe,
32 ariko kwishima no kunezerwa biradukwiriye rwose, kuko murumuna wawe uyu yari yarapfuye none arazutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.â â