LUKA 14
Yesu akiza umuntu urwaye urushwima
1 Ku munsi wâisabato, yinjiye mu nzu yâumwe mu batware bâAbafarisayo ngo basangire baramugenza.
2 Imbere ye hariho umuntu urwaye urushwima.
3 Yesu abaza abigishamategeko nâAbafarisayo ati â Mbese amategeko yemera ko ari byiza gukiza umuntu ku isabato, cyangwa ntiyemera?â
4 Maze baraceceka. Amukoraho aramukiza, aramusezerera.
5 Nuko arababaza ati â Ni nde muri mwe waba ufite indogobe cyangwa inka, icyagwa mu iriba ntiyagikuramo muri ako kanya nubwo ari ku isabato?â
6 Ntibagira icyo bamusubiza muri ibyo.
Uwishyira hejuru azacishwa bugufi
7 Nuko acira abararitswe umugani, abonye uko bashaka intebe zâicyubahiro arababwira ati
8 â Nutorerwa gutaha ubukwe ntukicare ku ntebe yâicyubahiro, hataboneka undi watowe ukurusha igitinyiro
9 maze uwabatoye mwembi akaza akakubwira ati âImukira uyuâ, nawe ukahava umarwa nâisoni ujya kwicara inyuma yâabandi bose.
10 Ahubwo nutorwa ugende wicare inyuma yâabandi bose, kugira ngo uwagutoye aze kukwibwirira ati âNcuti yanjye, igira imbere.â Ni bwo uzabona icyubahiro imbere yâabo mwicaranye musangira,
11 kuko umuntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.â
12 Kandi abwira uwamuraritse ati â Nurarika abantu ngo musangire ku manywa cyangwa nijoro, ntukararike incuti zawe cyangwa bene so, cyangwa bene wanyu cyangwa abaturanyi bâabatunzi, batazakurarika nawe bakakwitura.
13 Ahubwo nurarika utumire abakene nâibirema, nâabacumbagira nâimpumyi,
14 ni bwo uzahirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, ahubwo uziturwa abakiranuka bazutse.â
Umugani wâabararikwa babi (Mat 22.1-14)
15 Nuko umwe muri abo bicaranye basangira abyumvise aramubwira ati â Hahirwa uzarira mu bwami bwâImana.â
16 Na we aramubwira ati â Hariho umuntu watekesheje ibyokurya byinshi, ararika benshi.
17 Igihe cyo kurya gisohoye atuma umugaragu we kubwira abararitswe ati âNimuze kuko bimaze kwitegurwa.â
18 Bose batangira gushaka impamvu zâurwitwazo bahuje umutima. Uwa mbere ati âNaguze umurima nkwiriye kujya kuwureba, ndakwinginze mbabarira.â
19 Undi ati âNaguze amapfizi cumi yo guhinga ngiye kuyagerageza, ndakwinginze mbabarira.â
20 Undi ati âNarongoye ni cyo gituma ntabasha kuza.â
21 â Nuko uwo mugaragu agarutse abwira shebuja uko byagenze. Maze nyirâurugo ararakara, abwira umugaragu we ati âSohoka vuba ujye mu nzira nini nâinto zo mu mudugudu, uzane hano abakene nâibirema, nâimpumyi nâabacumbagira.â
22 Umugaragu we agarutse aravuga ati âDatabuja, icyo utegetse ndagikoze, nyamara haracyari umwanya wâabandi.â
23 Shebuja abwira umugaragu we ati âSohoka ugende mu nzira nyabagendwa no mu mihora, ubahate kwinjira kugira ngo urugo rwanjye rwuzure.
24 Ndababwira yuko ari nta muntu wo muri ba bararikwa, uzarya ibyo nabiteguriye.â â
Uburyo gukurikira Yesu biruhije (Mat 10.37-38)
25 Abantu benshi bajyanaga na we, arahindukira arababwira ati
26 â Umuntu uza aho ndi ntiyange se na nyina, nâumugore we nâabana be, na bene se na bashiki be ndetse nâubugingo bwe, uwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye.
27 Utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.
28 â Ni nde muri mwe ushaka kubaka inzu yâamatafari ndende, utabanza kwicara akabara umubare wâimpiya zayubaka, ngo amenye yuko afite izikwiriye kuyuzuza?
29 Kugira ngo ahari ataba amaze gushyiraho urufatiro, akananirirwa aho atayujuje, maze ababireba bose bagatangira kumuseka bati
30 âUyu yatangiye kubaka inzu, ariko ntiyabasha kuyuzuza.â
31 â Cyangwa se hari umwami wajya kurwana nâundi, ntabanze kwicara ngo ajye inama yuko yabasha gutabarana nâingabo ze inzovu imwe, ngo arwane nâumuteye afite ingabo ze inzovu ebyiri?
32 Bitabaye bityo, wa wundi akiri kure cyane atuma intumwa ze, akamubaza icyo yamuhongera ngo babane amahoro.
33 Nuko rero namwe, umuntu wese muri mwe udasiga ibyo afite byose, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.
34 â Umunyu ni mwiza, ariko umunyu iyo ukayutse uryoshywa nâiki?
35 Nta nâubwo ukwiriye umurima habe nâicukiro, bapfa kuwujugunya hanze. Ufite amatwi yumva niyumve.â