LUKA 13
Abanyagalilaya bishwe na Pilato
1 Muri icyo gihe hari abantu bari bahari bamutekerereza ibyâAbanyagalilaya, abo Pilato yavangiye amaraso yabo nâibitambo byabo.
2 Yesu arabasubiza ati â Mbese mugira ngo abo Banyagalilaya bari abanyabyaha kuruta abandi Banyagalilaya, ubwo bababajwe batyo?
3 Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese.
4 Cyangwa se ba bandi cumi nâumunani, abo umunara wâi Silowamu wagwiriye ukabica, mugira ngo bari abanyabyaha kuruta abandi bâi Yerusalemu bose?
5 Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese.â
Umugani wâumutini warumbye
6 Kandi abacira uyu mugani ati â Hariho umuntu wateye umutini mu ruzabibu rwe, bukeye araza awushakaho imbuto arazibura.
7 Abwira umuhinzi ati âDore none uyu mwaka ni uwa gatatu, nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Uwuce, urakomeza kunyunyuriza iki ubutaka?â
8 Na we aramusubiza ati âDatabuja, uwureke uyu mwaka na wo, nywuhingire nywufumbire,
9 ahari hanyuma wakwera imbuto. Icyakora nutera uzawuce.â â
Umugore uhetamye akizwa na Yesu
10 Nuko ku munsi wâisabato yigishiriza mu isinagogi.
11 Asangamo umugore ufite dayimoni utera ubumuga, uwo mugore yari amaze imyaka cumi nâumunani ahetamye, atabasha kunamuka na hato.
12 Yesu amubonye aramuhamagara aramubwira ati â Mugore, ubohowe ubumuga bwawe.â
13 Amurambikaho ibiganza, muri ako kanya aragororoka ahagarara yemye, ahimbaza Imana.
14 Ariko umutware wâisinagogi arakazwa nâuko Yesu akijije umuntu ku isabato, abwira abantu ati â Hariho iminsi itandatu ikwiriye gukorerwamo imirimo, abe ari yo muzamo mukizwe hatari ku munsi wâisabato.â
15 Umwami Yesu aramusubiza ati â Mwa ndyarya mwe, mbese umuntu wese muri mwe ntazitura inka ye cyangwa indogobe ye, ayikura mu kiraro ku isabato, akayijyana akayuhira?
16 Kandi uyu ko ari umukobwa wa Aburahamu, akaba amaze iyi myaka cumi nâumunani aboshywe na Satani, ntiyari akwiye kubohorwa iyi ngoyi ku munsi wâisabato?â
17 Amaze kuvuga atyo abanzi be bose baramwara, abahateraniye bose bishimira imirimo myiza itangaza yose yakoze.
Umugani wâakabuto ka sinapi (Mat 13.31-33; Mar 4.30-32)
18 Nuko arabaza ati â Mbese ubwami bwâImana bwagereranywa nâiki, cyangwa nabushushanya nâiki?
19 Dore bugereranywa nâakabuto ka sinapi, umuntu yenze akakabiba mu murima we, kagakura kakaba igiti maze inyoni zo mu kirere zikarika ibyari mu mashami yacyo.â
20 Yongera kuvuga ati â Ubwami bwâImana ndabugereranya nâiki?
21 Busa nâumusemburo umugore yenze akawuhisha mu myariko itatu yâifu, kugeza aho yose iri butubukire.â
Babaza Yesu abakizwa uko bazangana (Mat 7.13-14,21-23)
22 Ajya mu midugudu nâibirorero yigisha, ari mu nzira ajya i Yerusalemu,
23 umuntu aramubaza ati â Databuja, mbese abakizwa ni bake?â Na we aramusubiza ati
24 â Mugire umwete wo kunyura mu irembo rifunganye. Ndababwira yuko benshi bazashaka kurinyuramo ntibabibashe.
25 Nyirâinzu namara guhaguruka agakinga urugi, namwe mugatangira kurukomangaho muhagaze hanze muvuga muti âMwami, dukingurireâ, azabasubiza ati âSimbazi, sinzi nâaho muturutse.â
26 Ni bwo muzavuga muti âKandi twariraga imbere yawe, tukanywera imbere yawe, ndetse ukigishiriza mu nzira zâiwacu!â
27 Ariko azababwira ati âSinzi aho muturutse. Nimumve imbere mwa nkozi zâibibi mwe!â
28 Aho ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo, mubonye Aburahamu na Isaka na Yakobo nâabahanuzi bose bibereye mu bwami bwâImana, namwe mukaba mujugunywe hanze.
29 Hazaza abava iburasirazuba nâiburengerazuba, nâikasikazi nâikusi, bicare basangirire mu bwami bwâImana.
30 Kandi rero, hariho abâinyuma bamwe bazaba abâimbere, nâabâimbere bamwe bazaba abâinyuma.â
Yesu aririra i Yerusalemu (Mat 23.37-39)
31 Uwo munsi haza Abafarisayo bamwe baramubwira bati â Va hano, ugende kuko Herode ashaka kukwica.â
32 Arababwira ati â Nimugende mubwire iyo ngunzu muti âDore arirukana abadayimoni, arakiza abantu none nâejo, maze ku munsi wa gatatu azaba arangije rwose.â
33 Ariko nkwiriye kugenda none nâejo nâejo bundi, kuko bidashoboka ko umuhanuzi yicwa atari i Yerusalemu.
34 â Ayii! Yerusalemu, Yerusalemu we, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho! Ni kangahe nashatse kubundikira abana bawe, nkâuko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire?
35 Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka, kandi ndababwira yuko mutazambona kugeza ubwo muzavuga muti âHahirwa uje mu izina ryâUwiteka.â â