KUVA 37
Isanduku yera nâibyâahera bindi (Kuva 25.10-30)
1 BesalÄli abaza isanduku yera mu mushita, uburebure bwayo bwâumurambararo buba mikono ibiri nâigice, ubugari bwayo buba mukono umwe nâigice, uburebure bwayo bwâigihagararo buba mukono umwe nâigice.
2 Ayiyagirizaho izahabu nziza imbere nâinyuma, ayigotesha umuguno wâizahabu.
3 Ayitekera izahabu zivamo ibifunga bine, abishyira ku nkokora zayo zo hepfo uko ari enye, ibifunga bibiri biba mu rubavu rumwe, ibindi bibiri biba mu rundi.
4 AbÄza imijisho mu mushita ayiyagirizaho izahabu.
5 Ashyira iyo mijisho mu bifunga byo mu mbavu zâiyo sanduku, ngo bajye bayiremÄrwa.
6 Kandi acura intebe yâihongerero mu izahabu nziza, uburebure bwayo buba mikono ibiri nâigice, ubugari bwayo buba mukono umwe nâigice.
7 Kandi arema abakerubi babiri mu izahabu, abarema mu izahabu icuzwe, abarema mu mitwe yombi yâiyo ntebe yâihongerero.
8 Arema igishushanyo cyâumukerubi, kimwe mu mutwe umwe nâikindi mu wundi, abicurana nâintebe yâihongerero mu mitwe yayo yombi.
9 Ibyo bishushanyo byâabakerubi bitanda amababa yabyo hejuru, ngo biyakingirishe iyo ntebe yâihongerero, birerekerana bireba iyo ntebe yâihongerero.
10 Kandi abÄza ameza amwe mu mushita, uburebure bwayo bwâumurambararo buba mikono ibiri, ubugari bwayo buba mukono umwe, uburebure bwâigihagararo buba mukono umwe nâigice.
11 Ayayagirizaho izahabu nziza, ayagotesha umuguno wâizahabu.
12 AyabÄriza igikomeza amaguru kiyagose, ubugari bwacyo buba igice cya mukono, akigotesha umuguno wâizahabu.
13 Ayatekera izahabu zivamo ibifunga bine, abishyira ku nkokora uko ari enye ziri ku maguru yayo uko ari ane.
14 Ibyo bifunga biba hafi yâigikomeza amaguru, biba ibyo gushyirwamo imijisho yo kuremerezwa ameza.
15 AbÄza imijisho mu mushita ayiyagirizaho izahabu, ngo abe ari yo ijya iremerezwa ayo meza.
16 Acura ibintu byo kuba kuri yo: amasahani nâudukombe byo kuri yo, nâimperezo nâibikombe byo kuri yo byo gusukisha amaturo yâibyokunywa, abicura mu izahabu nziza.
Igitereko cyâamatabaza (Kuva 25.31-40)
17 Kandi arema igitereko cyâamatabaza mu izahabu nziza, akirema mu izahabu icuzwe, indiba yacyo nâumubyimba wacyo, kandi ibikombe nâibibumbabumbye nâuburabyo byo kuri cyo, bicuranwa na cyo.
18 Kandi gishamika amashami atandatu, amashami atatu yâicyo gitereko ashamika mu rubavu rumwe, nâayandi atatu mu rundi.
19 Ishami rimwe rigira ibikombe bitatu bisa nâuburabyo bwâindĹzi, cyose gifatanye nâikibumbabumbye nâururabyo, nâiryo ku rundi rubavu rigira ibikombe bitatu bisa nâuburabyo bwâindĹzi, cyose gifatanye nâikibumbabumbye nâururabyo. Amashami yose uko ari atandatu ashamitse kuri icyo gitereko, aba ari ko amera.
20 Umubyimba wacyo ugira ibikombe bine bisa nâuburabyo bwâindĹzi, nâibibumbabumbye nâuburabyo bifatanye na byo.
21 Ikibumbabumbye kiba munsi yâamashami abiri acuranywe na cyo, nâikindi kiba munsi yâandi mashami abiri acuranywe na cyo, nâikindi kiba munsi yâandi mashami abiri acuranywe na cyo, uko amashami ashamitse kuri icyo gitereko ari atandatu.
22 Ibibumbabumbye byacyo nâamashami yacyo acuranwa na cyo, cyose gicurirwa hamwe mu izahabu nziza.
23 Acura amatabaza yacyo arindwi nâicyuma cyacyo cyo gukuraho ibishirira, nâudusahani two kubishyiraho. Ibyo byose abicura mu izahabu nziza.
24 Icyo gitereko nâibintu byacyo byose, abirema mu italanto yâizahabu nziza.
Igicaniro cyo koserezaho imibavu (Kuva 30.1-5; 22-38)
25 Kandi abÄza igicaniro cyo koserezaho imibavu mu mushita, uburebure bwacyo bwâumurambararo buba mukono umwe, nâubugari bwacyo buba mukono umwe, kingana impande zose. Uburebure bwâigihagararo buba mikono ibiri, akibÄzanya nâamahembe yacyo.
26 Akiyagirizaho izahabu nziza hejuru yacyo, no mu mbavu zacyo impande zose no ku mahembe yacyo, kandi akigotesha umuguno wâizahabu.
27 Agicurira ibifunga bibiri mu izahabu, abishyira munsi yâumuguno wacyo ku mbavu zacyo zombi, biba ibyo gusesekwamo imijisho ikiremerezwa.
28 Iyo mijisho ayibÄza mu mushita, ayiyagirizaho izahabu.
29 Arema amavuta yera yo gusÄŤga nâumubavu mwiza wâikivange, nkâuko abahanga bawinjiza.